Huye: Havutse abana b’abakobwa bafatanye ku gice cyo ku nda

Kuwa Gatanu tariki 1 Ukuboza 2017, Kanakuze Anastasie, ufite imyaka 30, akaba avuka mu Karere ka Huye, Umurenge wa Mbazi, yabyaye abana b’abakobwa babiri bafatanye ku gice cyo ku nda.

Abana bavutse bafatanye Inda ariko ngo bameze neza
Abana bavutse bafatanye Inda ariko ngo bameze neza

Uwo mubyeyi n’abana bameze neza,buri mwana ibice bye by’urwungano ngogozi birakora neza, baranywa amata nta kibazo, n’iyo bishobotse konka bonka neza,ndetse no kwituma buri mwana yituma neza nta kibazo.

Dr. Ngarambe Christian, umuganga w’inzobere mu kubaga akaba n’umuyobozi w’ibikorwa by’ubuvuzi kuri CHUB, yavuze ko batarabapima ngo bamenye neza ibice bifatanye, ariko ngo bazabapima mu cyumweru gitaha.

Nibamara gupimwa ni bwo hazamenyekana niba bashobora gutandukanywa bikorewe mu Rwanda, cyangwa se bakamenya niba bazoherezwa hanze, ngo kuko bitari bimenyerewe mu Rwanda ko abana bavuka bafatanye bagakomeza kubaho.

Abo bana ni imbyaro ye ya kane ya Kanakuze. Nta mugabo bashakanye, n’abo bana b’abakobwa bafatanye yababyariye iwabo nk’uko yahabyaye n’abandi bana batatu.

Kuri ubu we n’abana be bari kwitabwaho n’ibitaro bya CHUB, ari na byo byamubyaje, ariko afite impungenge z’uko azabatunga nagera mu rugo kuko ari umukene uri mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 9 )

ntakindinavuga, atarukubaragiza imana,nahubundibiteyubwobape retanirebe ukoyafashuwomubyeyi

Yankurije yanditse ku itariki ya: 10-12-2017  →  Musubize

Kubyara ni umugisha ariko iyo udashobora kubarera aba ari amakosa ndetse icyaha,uyu mubyeyi bamwigishe yifungishe burundu.

Douce yanditse ku itariki ya: 5-12-2017  →  Musubize

kubizera ubuhanuzi nibihe byanyuma.ariko abo bana uwiteka abarengere

seneza jean d’amour yanditse ku itariki ya: 4-12-2017  →  Musubize

lmana ibafashe cyane babeho neza

Manirakiza jean baptiste yanditse ku itariki ya: 4-12-2017  →  Musubize

NIBIBE BYA NYUMA KUBIZERA. ARIKO IMANA IRINDE ABOBANAPE

seneza yanditse ku itariki ya: 4-12-2017  →  Musubize

Abo bana bafashwe mu buryo bushoboka bwose,ndetse n’undi wese ufite impuhwe ashyireho ake.

Martin Bucyanayandi yanditse ku itariki ya: 4-12-2017  →  Musubize

Nibyiza kuvabameze neza mubiteho muzatubwira!

alias yanditse ku itariki ya: 3-12-2017  →  Musubize

Ubuyobozi Bukamishiriz Uwo Mubyeyi

Hakizimana Damascene yanditse ku itariki ya: 3-12-2017  →  Musubize

Banamufunge urubyaro ariko abana batanu utagira umugabo ngo aribaza uko azabatunga? Akwiye gufashwa byo ariko abantu bazmure nimitekerereze yabantu nkabo pe.

Dido yanditse ku itariki ya: 4-12-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka