Huye: Abana bafite imirire mibi bahawe Noheri
Abana bo mu Murenge wa Huye bafite ikibazo cy’imirire mibi, ni ukuvuga abari mu ibara ry’umuhondo n’iritukura, bahawe Noheri bagaburirwa ibiryo birimo intungamubiri zose umubiri ukenera, ababyeyi babo bagirwa inama kuko bagomba kwitwara kugira ngo abana babo bagire ubuzima bwiza.
N’ubwo ubusanzwe abana bafite imirire mibi idakabije (abari mu ibara ry’umuhondo) bitabwaho mu tugari aho batuye, kuwa 22/12/2014 abana bose bafite imirire mibi, baba abari mu ibara ry’umuhondo ndetse n’iritukura (imirire mibi ikabije) ubundi bitabwaho n’ikigo nderabuzima, ubuyobozi bw’umurenge bwabahurije hamwe, baragaburirwa kandi ababyeyi babo baraganirizwa.
Nyuma yo kugaburira abana, umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Huye, Marie Jeanne Uwumukiza, yibukije ababyeyi ko bagomba gufata ingamba mu gutuma abana babo bagira imirire myiza.

Ashingiye ku mibare yagize ati «abana bari munsi y’imyaka 5 dukurikirana hano mu murenge wacu, uyu munsi ni 2606. Muri bo, 2554 bafite imirire myiza, 47 bari mu ibara ry’umuhondo, batanu basigaye bari mu ibara ry’umutuku. Muri rusange, abahabwa amata muri gahunda y’inkongoro y’umwana ni 52».
Yunzemo ati « ababyeyi tugomba gufata ingamba, kugira ngo abana bacu boye kurangwa n’imirire mibi. Mubyeyi uteka ntujugunyire utuboga mu biryo umwana wawe ari burye, menya ko udakora neza. Nzi ko akenshi tuvuga ngo abana bacu bafite imirire mibi kubera ubukene. Ariko se, tugize akarima k’igikoni tukajya tubona imboga zo gushyira mu gakono k’umwana ntibyaturindira abana bwaki?»
Uwumukiza yibukije ababyeyi ko bashobora korora inkwavu kuko ari zo zororoka vuba kandi zitarushya cyane, bikaba byababashisha kubona inyama zo guha abana babo.

Imirire mibi iterwa n’indahekana n’amakimbirane mu ngo.
Aba babyeyi kandi baganiriye na Sr Solange Uwanyirigira, umuyobozi w’ivuriro rya Sovu, ari na cyo kigo nderabuzima cyo muri uyu murenge. Mu kungurana ibitekerezo basanze kubyara indahekana ndetse n’amakimbirane mu ngo ari kimwe mu bituma abana babo barangwa n’imirire mibi.
Ngo iyo umubyeyi abyara indahekana kandi ari umukene bituma atabasha kwita ku bo yabyaye bakamurwarana bwaki. Ikindi ngo n’amakimbirane mu ngo akenshi atuma abagabo badafasha abagore mu kurera abana, rimwe na rimwe bakababatana ugasanga babarwaranye bwaki.
Aba babayeyi biyemeje kuzafata ingamba bakareka gukomeza kubyara abazabarwarana bikabatera agahinda.

Icyakora banagaragaje ko hari abana barwara bwaki kubera ko baba barabyawe n’abakobwa babo, bakababasigira batabasha kubabonera amafunguro akwiye kuko baba ari abakene banashaje. Aha Sr Uwanyirigira yabibukije ko ababyeyi bakwiye kwita ku burere bw’abana babo.
Yagize ati «ababyeyi ntitugomba gutekereza ko gushakira abana ibyo kurya byonyine bihagije. Tugomba no gufata igihe tukabaganiriza. Yego hari igihe n’abana bananirana, ariko na none kubyara bakeya bibashisha umubyeyi kubonera umwana iby’ibanze amusaba bikamurinda kujya kwangara agatahukana umwana. Kubyara bakeya kandi bituma umubyeyi abona igihe gihagije cyo gukurikira uburere bw’abo yabyaye».
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Huye avuga ko intego yabo ari uko umwaka wa 2015 uzasiga nta mirire mibi ikirangwa mu bana bo mu murenge ayobora.
Ingamba bafashe ni uko ngo abakozi bo ku murenge ayobora bazagabana ingo zifite abana barangwa n’imirire mibi, bakazajya babakurikirana ndetse bakanabagira inama.
Marie Claire Joyeuse
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|