Hifujwe ko serivisi zo kuboneza urubyaro zanozwa kurushaho

Abitabiriye inama mpuzamahanga ku kuboneza urubyaro (ICFP 2018) bifuje ko serivisi zo kuboneza urubyaro zanozwa, zigatangwa neza kurushaho kugira ngo zigere ku ntego.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuzima, Dr Patrick Ndimubanzi
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Patrick Ndimubanzi

Icyo ni kimwe mu byifuzo byavuye mu nama imaze iminsi ibera i Kigali, kikaba cyagaragarijwe mu muhango wo kuyisoza wabaye kuri uyu wa Kane tariki 15 Ugushyingo 2018, aho abatanze ibiganiro bose basabye ko hakongerwa imbaraga mu gutanga serivisi zo kuboneza urubyaro ku isi.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Patrick Ndimubanzi, yavuze ko abitabiriye iyo nama biyemeje kongerera abaturage ubumenyi ku bijyanye no kuboneza urubyaro.

Yagize ati “Mu byo twagarutseho muri iyi nama ni ukongera imbaraga mu kuzamura ubumenyi bw’abantu binyuze mu mashuri, mu binyamakuru, mu mavuriro, mu bigo by’urubyiruko n’ahandi. Igikomeye ariko ni ukureba ko serivisi zitangwa neza, hakongerwamo ingufu mu bihugu, bityo uyikeneye akayibona kandi imunogeye”.

Ikindi cyagarutsweho ni uko ibiganiro ku buzima bw’imyororokere bigenerwa abana byakongerwa kuko ari bo mu gihe kiri imbere bazaba bakuru bityo ntihazagire ibibatungura nk’uko Minisitiri Ndimubanzi yabivuze.

Ati “Ntitwavuga ngo abana baboneze urubyaro, ariko ni ngombwa kubigisha ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, tukamenya ngo byatangira ryari kugira ngo bigire umumaro. Ibyo bizanatuma bimenya ndetse banamenye guteganya imiryango bifuza”.

Minisitiri w’Ubuzima w’igihugu cya Burukina Faso, Prof Nicolas Meda, yavuze ko iyo nama yari ikenewe kuko itumye ibihugu bikanguka kurushaho.

Ati “Iyi nama itumye ibihugu byinshi n’icyanjye kirimo byiyemeza kongera ingufu muri gahunda zo kuboneza urubyaro, bityo muri 2020 tube twakubye kabiri ibyo tugezeho ubu. Twahakuye inama nziza n’imfashanyigisho zizadufasha, ku buryo nk’iwacu tuzava kuri 30% tukagera kuri 60% bidatinze”.

Abitabiriye iyi nama biyemeje kongera ubuvugizi kuri iki kibazo
Abitabiriye iyi nama biyemeje kongera ubuvugizi kuri iki kibazo

Pasitoro Francis Osire wo muri Uganda, ahamya ko kuboneza urubyaro bifite akamaro kuko bituma abantu babaho neza, gusa we ntiyemera ikoreshwa ry’imiti ya kizungu nk’abandi banyamadini benshi, agatsimbarara ku buryo bwa kamere kuko ubundi buryo bwose abufata nko gukora icyaha.

Muri iyo nama habonetse abaterankunga batandukanye, bemeye kuzatanga amafaranga azafasha muri gahunda zo kuboneza urubyaro mu bihugu bikennye.

Aha Ubwongereza bwemeye kuzatanga miliyoni 260 z’Amadolari ya Amerika azafasha imiryango miliyoni 6 kugera ku buryo bwiza bwo kuboneza urubyaro na ho Canada ikazatanga miliyoni 78.8 z’Amadolari ya Amerika.

Iyo nama yitabiriwe n’abantu basaga 3500 baturutse hirya no hino ku isi, bakaba basangiye ubunararibonye muri gahunda zo kuboneza urubyaro, aho ngo bigiye byinshi ku bajyanama b’ubuzima bo mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka