Hari ubwo agatambaro ukamesa bukarinda bwira nta zuba – ingorane z’umukobwa uri mu mihango

Kuwa 28 Gicurasi 2025 u Rwanda rwijihije umunsi mpuzamahanga w’isuku mugihe cy’imihango (Menstrual Hygiene Day)

Kotegisi imeswa. Ngo ishobora gukoreshwa imyaka ibiri
Kotegisi imeswa. Ngo ishobora gukoreshwa imyaka ibiri

Hashize imyaka icumi uyu munsi wizihizwa ariko n’ubwo bimeze bityo hari abakobwa bakigorwa no kubona ibikoresho by’isuku mu gihe cy’imihango.

Mutoniwase Dosita wo mu Karere ka Nyamagabe avuga ko agorwa no kubona ibikoresho by’isuku birimo isabune, kotegisi n’ibindi.

Yagize ati”Iyo ndi mu mihango biba ari ibihe bitoroshye kuko mbabara munda kandi mba mfite n’indi mirimo ngomba gukora kubihuza bikananira. Ikindi nkatwe tuba tudafite akazi kubona amafaranga ya kotegisi aba ari ibintu bigoye cyane bikaba ngombwa ko twifashisha udutambaro kandi tuba dusaba isuku ihagije. Hari ubwo ukamesa bukarinda bwira izuba ritavuye.”

Duhimbaze Yvette na we avuga ko ibikoresho by’isuku bihenze cyane bityo kubyigondera bikaba bitamworohera.

Agira ati”Iyo ndi mu mihango ndava cyane kandi kotegisi zirahenze cyane hari izo batubwiye ngo zaje zigura ibihumbi bitanu umuntu ashobora gukoresha umwaka wose kuyabonera rimwe rero jyewe ntabwo byanyorohera.”

Uretse izi zikoreshwa kenshi, hari n’izikoreshwa rimwe, ziba mu gapaki kagura amafaranga igihumbi, kakaba gashobora kumara ukwezi kumwe.

Uzayisaba Esther wo mukarere ka Rusizi we avuga ko kujya mu mihango ari ibintu bisanzwe iyo ufite ibikoresho bihagije byo kwifashisha. Yagize ati”Ni iminsi isanzwe nk’indi ariko ikintu nitwararikaho cyane ni isuku kugira ngo hatagira umuntu unyuzamo ijisho. Icyakora imbogamizi ntizijya zibura. Nko mu cyaro biba bigoye bitewe n’imirimo iba ihari nko kubyuka wahirira amatungo, guhinga n’ibindi nk’ibyo bidatuma umunut abona umwanya wo koga nk’uko abyifuza."

Uzayisaba avuga kandi ko ikiyongereye kuri ibyo ari uko iyo mirimo akenshi iba itanatanga akazi, noneho umukobwa yataha ayivuyemo akaba yabura n’isabune yo koga n’iyo gufura udutambaro.

Agira ati "iyo turi muri ibyo bihe ntituba tworohewe."

Hagati aho, Gentille Niyomwungeri we avuga ko iyo ari mu gihe cy’imihango ababara cyane ku buryo akenera ibinini bigabanya uburibwe byo kwifashisha, ariko hakaba ubwo abibura.

Yagize ati”Iyo nageze mu gihe cy’imihango ngira ikibazo cyo kuribwa munda cyane ku buryo hari n’ubwo nkenera kugura ibinini byo kwifashisha. Kubera ukuntu mba mfite intege nke hari ubwo usanga kwikorera isuku bingora kuko biba binsaba guhaguruka buri kanya kandi mbabara."

Ntirenganya Germaine umaze imyaka icumi mu buforomo agaragaza uburyo umuntu uri mu mihango akwiye kwitwara kugira ngo yirinde ingaruka zishobora guterwa n’isuku nke.

Agira ati”Umukobwa cyangwa umugore uri mu gihe cy’imihango agomba gukaraba byibuze gatatu ku munsi, ndetse no guhindura agatambaro atarindiriye ko kuzura kandi imyenda y’imbere akayanika ku zuba cyangwa se akayitera ipasi.”

Yongeyeho ko isuku y’igihe cy’imihango iramutse ititaweho bigira ingaruka nyinshi zirimo no kubangamira sosiyete umuntu arimo.

Agira ati "Bibangamira abo muri kumwe kuko ushobora kugira umwuka mubi cyane. Si n’ibyo gusa bishobora no gutera indwara zo mu gitsina cyangwa bikaba byagera no ku nkondo y’umura.”

Raporo y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS igaragaza ko 62% by’indwara zifata imyanya myibarukiro y’abagore ziza mu gihe bari mu mihango, ibintu ahanini bituruka ku bwoko bw’ibikoresho by’isuku baba bifashishije.

Ubushakashatsi bwakozwe n’umuryango ugamije iterambere ry’urugo by’umwihariko umugore (WEEAT) bugaragaza ko mu Rwanda abagera kuri 72% badafite ubushobozi bwo kubona ibikoresho by’isuku byabugenewe byo gukoresha mu gihe cy’imihango kuko bihenda. Ndetse n’ubwo hari ibikoreshwa inshuro nyinshi, usanga ngo abenshi badafite amakuru ahagije mu mikoreshereze yabyo.

Hari abakobwa bumva gutabaza kwa bagenzi babo

Muri izi ngorane abakobwa bahura na zo mu mihango, hari abantu ku giti cyabo ndetse n’imiryango igaragaza ko yumvise iki kibazo, maze bakigira icyabo.

Muri abo harimo Nyinawumuntu Olive washinze kandi akaba anayobora Nyinawumuntu Initiative ikorera mu Karere ka Kamonyi, Intara y’Amajyepfo. Avuga ko umuryango yashinze uharanira iterambere ryumuryango n’ihame ryuburinganire. Mu bikorwa bakora, harimo no gukusanya ibikoresho akenshi bitegura umunsi mpuzamahanga wahariwe isuku y’imihango, kuwa 28 Gicurasi.

Ibyo bakusanya, ngo ni ibikoresho by’isuku bikenerwa mu gihe cy’imihango, bigenewe abagore n’abakobwa batururuka mu miryango ikennye.

Agira ati” igikorwa cyo gukusanya ibikoresho twagitangiye muri 2022. Muri iyo myaka yose twakusanyije kotegisi 1100 , amasabune n’ibindi bikoresho by’isuku by’umwihariko uyu mwaka niwo twakusanyijemo kotegisi nyinshi kuko twafashije abakobwa n’abagore 300.

Zimwe muri kotegisi n'ibindi bikoresho by'isuku byakusanyijwe na Nyinawumuntu Initiative
Zimwe muri kotegisi n’ibindi bikoresho by’isuku byakusanyijwe na Nyinawumuntu Initiative

Yakomeje avuga ko nyuma yo kubona ko hari abagore n’abakobwa bakigorwa no kubona ibikoresho by’isuku mu gihe cy’imihango aribwo bahisemo gutangiza iyi initiative.

Agira ati” Intego nyamukuru yari ugushyigikira no gufasha abana b’abakobwa n’abagore baturuka mu miryango itishoboye batabasha kubona ubushobozi bwo kugura ibikoresho by’isuku buri kwezi kuko byagaragaye ko 34% by’abangavu mu Rwanda basiba ishuri, cyangwa bakareka imirimo yabo ya buri munsi kuko bagiye mu mihango bakabura ibikoresho by’isuku."

Yongeyeho ati”Intego ya mbere kwari ukubafasha kubona ibyo bikoresho no kumva ko kujya mu mihango atari igisebo ahubwo ari ubuzima.”

Nyinawumuntu ashimira abagira uruhare muri iki gikorwa kugira ngo abakobwa baturuka mu miryango itishoboye nabo igihe babonye imihango ntibakajye bumva ko ijuru ryabagwiriye.

Uyu mukorerabushake kandi, avuga ko n’ubwo umusoro wa kotegisi wakuweho ntacyo byahinduye kugiciro cyari gisanzwe.

Aha yagize ati” ntabwo nzi neza niba ikurwaho ry’umusoro abacuruzi bararimenye kuko nanjye ndi umukobwa njya mu mihango nkakoresha kotegisi ariko uko nayiguraga mbere ya 2021 batarakuraho umusoro na n’ubu niko nkiyigura. Nta cyahindutse ahubwo mubishoboye mwadukorera ubuvugizi."

Ibitekerezo   ( 1 )

Kabisa rwose courage!abashinzwe gukurikirana ibijyanye niyubahirizwa ry’ibiciro ku isoko bite kuri iki kintu kuko rwose Umwana w’umukobwa akeneye ubuvugizi mu buryo bumwe xyangwa ubundi

TUGIZWENAYO yanditse ku itariki ya: 31-05-2025  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka