Hari abatinya kujya kuboneza urubyaro kuko basabwa guherekezwa n’ababyeyi

Bamwe mu rubyiruko rw’abakobwa bavuga ko batinya kujya kuboneza urubyaro kuko basabwa guherekezwa n’ababyeyi babo bikabatera ipfunwe. Uwitwa Uwineza w’imyaka 19 y’amavuko, avuga ko kutagira amakuru ahagije ndetse no kugira isoni zo kwitabira gahunda zo kuboneza urubyaro biri mu bituma baterwa inda bakiri bato.

Ati “Ikindi kidutera isoni ni ugutinya kubwira ababyeyi bacu ngo baduherekeze tujye muri iyi gahunda. Turabitinya tuba twumva bigayitse cyane banadufata nk’aho twabananiye turi ibirara.”

Mu buhamya butangwa na Iradukunda w’imyaka 18 avuga ko yahuye n’ikibazo cyo guterwa inda akiri muto kubera kudasobanukirwa neza ibijyanye no kuboneza urubyaro.

Iradukunda avuga ko yatwaye inda afite imyaka 17 y’amavuko ayitewe n’umusore biganaga wari ufite imyaka 18.

Uyu mukobwa avuga ko atari azi ko umuntu ashobora kujya kwa muganga bakamuha serivisi zituma adashobora gusama igihe atabishaka.

Kuri we yumva iyo aza kubimenya yari kujya kwa muganga bakamufasha kudasama kuko atari yiteguye kubyara bitewe n’uko yari akiri umunyeshuri.

Nyuma yo kubyara yabashije kwitabira kuboneza urubyaro kuko akimara kubyara barabimusabye kugira ngo atazongera gusama akiri muto.

Ku bijyanye no kuboneza urubyaro mu bangavu, Iradukunda avuga ko bitera ipfunwe mu muryango nyarwanda kuko akenshi iyo agiye ku kigo nderabuzima ashobora guhura n’umuganga akamubaza ibibazo byinshi cyane ndetse rimwe na rimwe ugasanga atangazwa n’uko aje guhabwa iyi serivisi kandi akiri muto nta n’umugabo afite bigatuma bamufata nk’ikirara.

Ati “Jyewe rero uko nabibonye iyo ugiye kuboneza urubyaro warabyaye udafite umugabo abantu bashobora gutekereza ko uri indaya cyangwa utahagaritse kuryamana n’abagabo”.

Iradukunda avuga ko hari uwigeze kumubaza impamvu aboneza urubyaro kandi akiri muto nta n’umugabo afite ahita yumva ko sosiyete imufata nk’umuntu w’indaya.

Ubutumwa aha abandi bakobwa bakiri bato ni uko bakwiye kwirinda gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye kuko bizana ingaruka nyinshi zirimo kubyara inda utateganyije, ndetse umuntu akaba afite ibyago byo kwanduriramo indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Ishimwe Stella Alliance ukora mu kigo HDI gishinzwe Iterambere ry’ubuzima riharanira kuzamura ireme n’uburyo bwiza bw’ubuvuzi ku Banyarwanda avuga ko iyi gahunda yo kuboneza urubyaro ihari mu rubyiruko ariko bigira uburyo bikorwamo butandukanye n’ubw’abantu bakuze.

Avuga ko abangavu bemerewe kuboneza urubyaro ko ari ukuva ku myaka 15 kuzamura ku myaka y’ubukure ariko abatarageza imyaka 18 bakaba bagomba kujya guhabwa iyi serivise baherekejwe n’ababyeyi babo.

Ku ngimbi rero babigisha kwirinda gutera inda bagashishikarizwa gukoresha agakingirizo no kwifata bakirinda gukora imibonano mpuzabitsina.

Ku rundi ruhande, hari ababyeyi bo bavuga ko abana b’abakobwa badakwiye kujya muri iyi gahunda yo kuboneza urubyaro kuko ntarwo baba bafite. Umubyeyi witwa Mukunde avuga ko abakobwa bakwiye kwigishwa kwifata kurenza kwigishwa kujya kuboneza urubyaro batagira.

Ati “Ubundi mbona bababwira kwifata kurenza kubigisha kujya gufata iyo miti no gukoresha ubundi buryo bwo kuboneza urubyaro.”

Leta y’u Rwanda yashyizeho iyi gahunda yo kuboneza urubyaro kugira ngo ifashe abana baterwa inda bakiri bato kubyirinda. Izi serivisi zo kuboneza urubyaro ziboneka kuva ku rwego rw’umujyanama w’ubuzima kugeza ku rwego rw’ibitaro. Buri wese wakenera iyi serivise akaba ayihabwa ku buntu nta kiguzi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka