Hari abagitekereza ko umugabo ugiye kuboneza urubyaro akonwa nk’ihene

Hari abagabo bo mu Karere ka Rusizi bafite imyumvire itangaje, bakeka ko umugabo wifungishije akonwa nk’ihene bikamuviramo kutongera gutera akabariro.

Ubu ni bimwe mu buryo bukoreshwa mu gufunga abagabo, bitandukanye n'uko bamwe babitekereza
Ubu ni bimwe mu buryo bukoreshwa mu gufunga abagabo, bitandukanye n’uko bamwe babitekereza

Iyi mvumvira ishimangira ko abagabo batarasobanurirwa byimbitse uko kuboneza urubyaro mu bagabo bikorwa.

Abagabo baganiriye na Kigali Today bemeza ko batekereza ko kuboneza urubyaro ari ibinru bigamije kwangiza ubugabo bwabo.

Bamwe mu bagore bo muri Rusizi bavuga ko abagabo babo badakozwa gahunda zo kuboneza urubyaro, ngo bitabaviramo kunanirwa gutera akabariro.

Benshi muri aba bagore ni abahamya ko ubwinshi bw’abagize imiryango yabo butajyanye n’imitungo bafite. Ngo hari n’abangira abagore babo kuringaniza urubyaro, bigatuma hari ababikora rwihishwa.

Abagabo benshi muri aka karere kakoreshwa inama zibafasha guhindura imyumvire
Abagabo benshi muri aka karere kakoreshwa inama zibafasha guhindura imyumvire

Urugero uwitwa Habarugira Emmanuel avuga, rugaragaza neza ko imyumvire yabo ikiri hasi kuri iki kibazo.

Agira ati “Ufashe nk’urugero nk’isekurume y’ihene barayikona kugira ngo yoye kubyara, biba byarangiye kwimya. Umuntu w’umugabo yafatiraho urugero akabitekereza ati ‘iriya sekurume y’ihene kuko bayikona bakayibuza uburenganzira bwo kubyara bwo kurira mbega indi hene. Nawe ukareba ‘uti umuntu w’umugabo bangize kuriya nazasubira kurira uburiri se.’”

Mugenzi we witwa Habanabashaka Fabien, we avuga ko asanga abagabo baringaniza imbyaro bahita bahinduka imfungwa z’abagabo.

Ati “Nkanjye ntabwo ndabyumva by’uko abagabo baringaniza urubyaro tubona ari imfungwa z’abagore. Kenshi na kenshi tubona ari bo byagenewe, twebwe tubona bitaratugenewe. Ni yo mpmvu abagabo tutarabyumva.”

Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi Harerimana Frederic, avuga ko bakomeje ubukangurambaga mu bigo by'amashuri bwo kuboneza urubyaro
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Harerimana Frederic, avuga ko bakomeje ubukangurambaga mu bigo by’amashuri bwo kuboneza urubyaro

Mukantibaziyaremye Emeranie umwe mu bagore bo muri aka karere, avuga ko kutaboneza urubyaro bigira ingaruko ku muryango kuko birangira hari abagabo bataye ingo zabo.

Ati “Iyo [umugabo] amaze kubona urugo rwuzuye abana ahita aguta akigendera ibibazo bikaba ibyawe n’abana bawe.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Harerimana Frederic, avuga ko n’ubwo hari abatarabyumva ariko ubukangurambaga butigeze buhagarara kandi bukaba bukorwa buhereye mu rubyiruko.

Ati “Turashaka guhindura. Hari igihe tubwira kuboneza urubyaro ababyeyi bamaze gutambuka uwo murongo ariko ntitubwire rwa rubyiruko ruri mu mashuri.

“Ubu turagira ngo tugere mu bigo by’amashuri abana tubakangurire hakiri kare, wenda nabo baraza kudufasha ababyeyi babo babereka ibibazo bashobora kuba bafite mu muryango bitewe no kuba bafite uburyo babyaye abana barenze ubusobozi bwabo.”

Kugeza ubu Akarere ka Rusizi ni ko kanyuma muri gahunda yo kuboneza urubyaro, aho kakiri kuri 35%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka