Hari abagabo bagaragaza impungenge ku kwifungisha burundu

Umukozi ushizwe ubuzima bw’imyororokere mu kigo cy’igihugu cy’ubuzima (RBC) Joel Serucaca avuga ko kuba abagabo badakunze kwitabira uburyo bwo kuboneza urubyaro bwo kwifungisha burundu biterwa no kutagira amakuru kimwe no kuba ubu buryo ari ubwa burundu adashobora kubuhagarika igihe ashakiye kubuvamo.

Abitangaje mu gihe bamwe mu bagabo mu Karere ka Nyagatare bavuga ko bafite impungenge z’uko baboneje urubyaro byabagiraho ingaruka zo kutongera kwishimira umubano.

Uwitwa Ndayambaje Jean Bosco avuga ko atakwemera kuboneza urubyaro mu buryo bwa burundu kabone n’iyo umugore we yananirwa uburyo bwose bwo kuboneza urubyaro.

Avuga ko agira impungenge z’uko hari icyo yahindukaho.
Ati “Jye sinabyemera, kabone n’iyo umugore yananirwa ahubwo nakoresha agakingirizo. Sinakwemera kunkata imitsi kuko nshobora kutongera kubaka urugo umugore akitahira.”

Ku rundi ruhande ariko hari n’abagore batemerera abagabo kuboneza urubyaro kubera kugira amakuru atari yo.

Umugore utifuje ko twatangaza amazina ye avuga ko hari igihe yapfusha abana bafitanye ntagire amahirwe yo kongera kubyara kandi atashaka undi.

Agira ati “Umugabo wanjye ndamukunda, ubwo se mpfushije abana kandi numva ntagomba gushaka undi bitewe n’uburyo twibanira nabigenza gute? Sinamwemerera rwose nakwemera nkirengera ingaruka zo kuboneza urubyaro kuri jye.”

Nyamara abagabo bamaze kuboneza urubyaro bavuga ko baruhuye abagore babo ingaruka zo kuboneza urubyaro.

Umugabo utashatse ko dutangaza amazina ye yivugira ko umugore we yahoraga arwaye kubera ingaruka zo kuboneza urubyaro ahitamo kumuruhura.

Amara impungenge abavuga ko hari igihinduka kuko ngo urugo rwubakwa uko bisanzwe.

Ati “Bagenzi banjye bahumure rwose ntagihinduka ku kubaka urugo kuko akazi karakomeza ahubwo urebye nibwo gakorwa neza nta mpungenge zo kubyara. Umugore wanjye yahoraga arwaye mpitamo kumuruhura kandi tumeze neza turishimye.”

Umukozi ushizwe ubuzima bw’imyororokere mu kigo cy’ikigihugu cy’ubuzima (RBC) Joel Serucaca ntiyemera ko abagabo batitabira kuboneza urubyaro kuko hari abakoresha ubundi buryo nk’agakingirizo n’ubundi bwa kamere.

Avuga ko impamvu abagore ari bo bakunze kwitabira kuboneza urubyaro ari uko ari bo babona amakuru kenshi bagiye gukingiza abana, kwipimisha inda, kubyara kandi ibi bikaba bidakunze kuba ku bagabo.

Avuga ko abagabo kutaboneza urubyaro mu buryo bwa burundu biterwa no kutabona amakuru kenshi ndetse no kuba ari uburyo bwa burundu ku buryo ubukoresheje atagira amahirwe yo kubuhagarika.

Ati “Abagabo nta makuru babona nk’uko abagore bayahabwa kuko baza kwa muganga kenshi. Benshi bayamenya bayabwiwe na bagenzi babo babikoze mbere. Ariko hari n’ikindi kuko ni uburyo bwa burundu urumva ntibuhagarikwa. Jye ariko nemera ko tubageraho kenshi babyitabira ari benshi.”

Avuga ko abagabo bakoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro mu buryo bwa burundu ari abahabwa amakuru n’ababikoze mbere cyangwa abayahawe n’abaganga.

Avuga ko kugeza uyu munsi abagabo 3,500 ari bo bazwi bamaze gukoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro bwo kwifungisha mu buryo bwa burundu.

Gusa ariko hari n’ababona ko kutaboneza urubyaro mu buryo bwa burundu ku bagabo biterwa no kwikunda ndetse no gucibwa intege na bagenzi babo babeshya ko uboneje urubyaro mu buryo bwa burundu kubaka urugo bihagarara.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Bjr numva bazashaka ukundi kuntu ubundi buryo habaho kuboneza mugihe runaka nkuko igitsina gore kibigenza

ByG yanditse ku itariki ya: 16-11-2020  →  Musubize

Ibyo uvuga ni ukuri, ushobora kubyara umwana umwe cg babiri, umugore akaboneza ushobora kugira ibyago ba bana gapfa bataranageza muri ya myaka ugishobye gokora nokubyara abandi kuko wabasha kubarera,bityo umugore agahita abihagarika bigakunda, ibaze rero ibyago bibaye ari mugabo waboneje, njywe ntekereza ko mbere yo gushishikariza abagabo kuboneza mwazabanza mugashaka ubundi buryo bwo kuboneza butari ubwaburundu, kuko niba hari ikintu gituma umusore n’umukobwa bashaka ni ukubyara bakagira ababakomokaho, bikunze nabo bazagira abandi babakomokaho, kuko niyo bagize ikibazo karemano cyo kutabyara nabwo ntibabana neza, bityo mumenye neza ko iyo abantu bubatse ntibaba bagishingiye ibyishimo byabo ku mibonano gusa.
NB: Ntabwo shyigikiye abantu byara abo badashoboye kurera, gusa igitekerezo cy’uko abagabo baboneza burundu ntabwo ngishyigikiye 100%, ahobwo bazagenekereze imyaka baheraho babikorera abagabo babyifuza.murakoze

Edos yanditse ku itariki ya: 16-11-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka