Hari abafite ubumuga binubira kudakorerwa ibyo basezeranyijwe

Hari abafite ubumuga bavuga ko hari igihe bagaragariza inzego zibishinzwe ibibazo bahura na byo, bikanafatirwa imyanzuro, ariko bagategereza ko bikemurwa amaso agahera mu kirere.

Babigaragaje ubwo bizihizaga umunsi mpuzamahanga w’abafite ubumuga ku wa Kane tariki 3 Ukuboza 2020.

Abafite ubumuga b'i Rusenge bizihije umunsi w'abafite ubumuga
Abafite ubumuga b’i Rusenge bizihije umunsi w’abafite ubumuga

Urugero ni ab’i Rusenge mu Karere ka Nyaruguru, aho Gérard, utabona, uhagarariye itsinda ry’abafite ubumuga mu Kagari ka Maliba, avuga ko hari igihe basezeranywa gukemurirwa ibibazo, bagategereza amaso agahera mu kirere.

Atanga urugero rw’uwitwa Placide Niwemwungeri, utumva utanavuga wo mu Kkagari atuyemo, wakuze ari impfubyi, akaba nta mutungo n’umwe agira.

Ati “Nka Niwemwungeri bamye bavuga ko bazamushakira ikibanza bakamufasha bakamwubakira, none ntabyo barakora. Aracumbitse kandi noneho ntareba munsi y’urugo, atunzwe no kudoda inkweto. Bamuhaye icyo ararira nyine ni uko.”

Joséphine Mukanyangezi na we wo mu Murenge wa Rusenge agira ati “Bigeze kutwemerera ko bazaduha inguzanyo tuzagurizwa zinyujijwe mu matsinda y’abafite ubumuga, ariko twarategereje turaheba. No mu kwa cumi twaraje dutahira aho. Twumvise ko abandi bayabonye, ariko mu Kagari ka Cyuna dutuyemo ntawigeze ayabona.”

Védaste Semanzi uhagarariye abafite ubumuga mu Karere ka Nyaruguru, avuga ko na we atuye mu Murenge wa Rusenge, ariko ko atari yarigeze amenya iby’uko Niwemwungeri yemerewe kubakirwa. Icyakora ngo agiye gukurikirana amenye aho byapfiriye hanyuma bizakemuke.

Ati “Nzabivuga ku Murenge babikurikirane.”

Naho ku bijyanye n’amafaranga abafite ubumuga bavuga ko bemerewe ntibayahabwe, Semanzi avuga ko amafaranga bemereye abafite ubumuga ari inguzanyo y’ibihumbi 500 bahabwa bishingiwe n’ikigega BDF, bakazishyura kimwe cya kabiri n’inyungu zacyo.

Kugeza ubu muri Nyaruguru ngo bamaze gutanga inguzanyo zibarirwa muri miliyoni 40, binyujijwe muri SACCO zo mu mirenge itanu, kandi abo muri Rusenge bo ntibaragerwaho.

Uwo muyobozi uhagarariye abafte ubumuga abasaba kuba bihanganye kuko na bo bazagerwaho, cyane ko ngo n’abafashe inguzanyo ubu bazishyura neza.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru wungirije ushinzwe imibereho myiza, Collette Kayitesi, we avuga ko ikibazo cy’abafite ubumuga gikomeye bahagurukiye bakaba baranagishyize mu mihigo, ari icyo kubafasha kubona inyunganirangingo n’insimburangingo.

Agira ati “Inzitizi ikomeye inababuza kugera ku byo bagomba gukora cyangwa bifuza bagiye bagaragaza, ni ukubona inyunganirangingo n’insimburangingo. Twashyize mu mihigo y’Akarere ko tugomba kubafasha kuzibona, zikavaho nk’inzitizi zababuzaga kugera ku iterambere nk’abandi.”

Mu zindi mbogamizi abafite ubumuga b’i Rusenge bagaragaza, harimo kuba hari abacikanwe batapimwe ngo hamenyekane urwego rw’ubumuga bariho hanyuma banabihererwe amakarita. Hari n’abamugaye nyuma na bo batarahabwa amakarita.

Ibarura rusange ry’abaturage ryakozwe muri 2012 ryagaragaje ko mu Rwanda habarurwa abantu basaga 446,653 bafite ubumuga, naho mu Karere ka Nyaruguru habarurwa abafite ubumuga basaga ibihumbi bitanu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka