Haracyari icyuho mu ikorwa ry’ibiryo byongewemo intungamubiri

Umuryango uharanira uburenganzira bw’umuguzi (ADECOR) uhamya ko hakiri icyuho mu ikorwa ry’ibiryo byongewemo intungamubiri bigatuma bitaboneka ku isoko n’aho biri bigahenda.

Ibiryo byongewemo intungamubiri biracyari bike ku isoko
Ibiryo byongewemo intungamubiri biracyari bike ku isoko

Byatangajwe kuri uyu wa 16 Ugushyingo 2018, ubwo umuryango uharanira iterambere ry’icyaro (DUHAMIC-ADRI) ku bufatanye na ADECOR, bagiranaga ibiganiro n’inzego zitandukanye zirimo na Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), bikaba byari bigamije kureba uko inganda zazamura umusaruro w’ibiryo byongewemo intungamubiri (Fortified food).

Umunyabanga Nshingwabikorwa wa ADECOR, Ndizeye Damien, avuga ko mu bushakashatsi baherutse gukora basanze ibyo biryo ari bike ku isoko bikaba intandaro y’imirire mibi mu bana.

Ati “Twararebye ku masoko dusanga ibiryo cyane cyane amafu yongerewemo intungamubiri ari bike kuko twasanze ari 24% gusa y’ibikorwa. Uwo mubare uri hasi cyane, tukaba dusaba ko Leta yashishikariza abanyenganda kuwuzamura kugira ngo ibyo biryo byiyongere kuko binafasha kurwanya imirire mibi.

Arongera ati “Iyo bibaye bike ku isoko biranahenda bigatuma ubikeneye wese atabasha kubyigurira cyane ko imiryango ikennye yo mu kiciro cya mbere cy’ubudehe ari yo ibikenera cyane”.

Dr Charles Karangwa
Dr Charles Karangwa

Dr Charles Karangwa, umuyobozi w’agateganyo w’ikigo cy’u Rwanda gishizwe ibiryo n’imiti, avuga ko ikibazo gihari uko inganda zikora ibyo biryo zikiri nke ariko ko hari ikirimo gukorwa.

Ati “Inganda eshatu zonyine mu gihugu ni zo zikora ibyo biryo, urumva ko umusaruro wazo udahagije. Ubu hari gahunda y’ibiganiro tuzagirana n’abanyenganda ndetse n’abaguzi, turebe ibikenewe n’uko byaboneka, hanyuma Leta ishyireho ingamba zihamye z’uko byakongerwa”.

Akomeza avuga ko ibyo nibishyirwa mu bikorwa, ibyo biryo bizagera no ku bandi babyifuza bityo igipimo cy’ubugwingire mu bana kimaze igihe kiri kuri 38% kibe cyagabanuka.

Umukozi ushinzwe gahunda muri DUHAMIC-ADRI, Janvier Ugeziwe, avuga ko ibiryo byongeyemo intungamubiri bikorwa akenshi hari ababisabye (Commande).

Ati “Ibyo biryo akenshi inganda zibikora kuri komande y’imiryango runaka ishaka kubijyana nko mu nkambi cyangwa kubiha imiryango irimo abana bafite imirire mibi. Ubishatse ku isoko ntubibona, tugasaba Leta ko yashyiraho itegeko ku buryo abanyenganda bajya bakora byinshi n’undi ubishatse akabibona”.

Kugeza ubu inganda eshatu zonyine ni zo zikora ibyo biribwa ari zo SOSOMA Industries, MINIMEX na Africa Improved Food (AIF), ngo haka harimo kurebwa uko zakongerwa hagamije kugabanya icyuho kiri ku isoko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka