Hafashwe imiti ya miliyoni 25Frw ivura amatungo itujuje ubuziranenge

Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwerekanye imiti y’amatungo ifite agaciro k’amafaranga asaga miliyoni 25Frw yafashwe kubera ko itujuje ubuziranenge.

Imiti ivura amatungo itujuje ubuziranenge y'asaga miliyoni 25Frw yafatiwe ahantu hatandukanye mu gihugu
Imiti ivura amatungo itujuje ubuziranenge y’asaga miliyoni 25Frw yafatiwe ahantu hatandukanye mu gihugu

Iyo miti yafatiwe mu igenzura ryakozwe na RIB ku bufatanye n’ Ikigo cy’igihugu cyita ku buhinzi (RAB) kuva ku itariki ya 3 kugeza ku ya 6 Nyakanga 2018, hakaba haragenzuwe farumasi 52 ariko iyo miti igaragara muri farumasi 18, ikaba ikekwa kugira uruhare ku mpfu z’inka zimaze iminsi zipfa.

Ahanini muri iyo miti ngo harimo iyinjiye mu gihugu ku buryo bwa magendu, iyarengeje igihe, ibujijwe ku isoko ry’u Rwanda ndetse n’imyiganano yashyizwe muri ‘embalages’ bitagendanye nk’uko byatangarijwe abanyamakuru kuri uyu wa 9 Nyakanga 2018.

Umuyobozi mukuru w’agateganyo ushinzwe kugenza ibyaha bisanzwe n’ibijyanye n’iterabwoba muri RIB, Peter Karake, avuga ko icyari kigamijwe kwari ukureba imiti ivura amatungo iri ku isoko niba ntaho ihuriye n’impfu z’inka zari zimaze iminsi zigaragara.

Yagize ati “Nyuma y’impfu z’amatungo zagaragaye, urugero muri Gatsibo aho inka 26 zapfuye bitunguranye, byaje kugaragara ko imiti yakoreshejwe itujuje ubuziranenge yaba yarabigizemo uruhare. Twahise rero dushakisha iyo miti ngo ikurwe ku isoko kuko itemewe”.

Abari bahagarariye RIB na RAB mu kiganiro n'abanyamakuru
Abari bahagarariye RIB na RAB mu kiganiro n’abanyamakuru

Icyo gikorwa cyakorewe mu turere twa Kayonza, Nyanza, Nyarugenge, Nyagatare, Ruhango, Huye, Gatsibo, Rusizi na Nyamasheke, hakaba harafunzwe farumasi enye n’abantu batatu mu bacuruza iyo miti itemewe.

Umuyobozi ushinzwe ubugenzuzi bw’amatungo n’ibiyakomokaho muri RAB, Dr Rukundo Jean Claude, yemeza ko ipfa ry’ayo matungo ryaturutse ku ndwara ndetse no kuri iyo miti idakwiye.

Ati “Inka nyinshi zapfuye zazize indwara ya Rift Valley Fever(RVF),n’indwara ziterwa n’uburondwe nk’ikibagarira kuko imiti aborozi bateraga barwanya uburondwe itabwicaga. Ni yo mpamvu turimo kurwanya iyo miti kuko idashoboye, cyane ko harimo imyiganano n’iza mu buryo bwa magendu”.

Mu mezi abiri ashize, mu Rwanda hapfuye inka 488 zizize indwara zikwirakwizwa n’uburondwe n’aho izishwe n’indwara ya RVF zikaba ari 140 nk’uko bitangazwa na Dr Uwitonze Solange, Umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe ubushakashatsi n’ikoranabuhanga mu by’amatungo muri RAB.

Karake yavuze ko abazahamwa n’icyaha cyo gucuruza iyo miti itujuje ubuziranenge bazahanwa hakurikijwe amategeko kuko ibyo bakora bitemewe.

Ati “Umuntu wese ugurisha cyangwa utanga ibintu by’ibyiganano cyangwa bitujuje ubuziranenge, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku myaka ibiri cyangwa agacibwa amande atari munsi ya miliyoni 1Frw kandi atarenga miliyoni 5Frw”.

Ibindi bihano bashobora gufatirwa abo bantu,ngo ni ugufungirwa farumasi by’agateganyo cyangwa gufungirwa burundu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka