Guterwa inda na se wabo byatumye atinya icyitwa umugabo

Mukamwiza Jeanne (amazina yahawe) watewe inda na se wabo amufashe ku ngufu afite imya 16, avuga ko asigaye atinya umugabo wese ataretse na se n’ubwo ari umubyeyi we.

Urubyiruko mu rugendo rwo kwamagana ihohoterwa rishingiye ku gitsina
Urubyiruko mu rugendo rwo kwamagana ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Uwo mwana w’umukobwa ubu ufite imyaka 18, yahohotewe ari mu kiruhuko kuko yigaga mu mwaka wa 3 w’amashuri yisumbuye, akavuga uko byamugendekeye kugira ngo aterwe inda na se wabo atatekerezaga ko yamugirira nabi.

Agira ati “Nagiye gusura nyogokuru nsanga adahari ahubwo mpasanga data wacu, umusore w’imyaka 25. Yanyakiriye ibyo nari nzanye abishyira mu ruganiriro ariko ambwira ngo mbijyane mu cyumba ni ko guhita ansagamo aransambanya, arangije ibye ndagenda”.

Avuga ko nyuma yaho yigiriye inama yo kujya kwa muganga kwipisha ngo arebe ko nta SIDA yamuteye, asanga ari muzima ariko agahorana ubwoba ko yaba yaramuteye inda kandi akanatinya kugira uwo abwira ibyamubayeho.

Umwana ngo yategereje imihango ukwezi kwa mbere arayibura bigeze ku kwa gatatu ngo ni bwo yumvise ko yaba yarasamye, ubwo ngo hari mu gihembwe cya kabiri cy’amashuri, kwiga ngo bikaba byaratangiye kumunanira.

“Nageze aho naba nicaye mu ishuri ngasinzira abandi barimo kwiga, igihembwe cya kabiri kirangiye sinasubiyeyo. Bambaza igituma ntajya kwiga nkabihorera ariko inda iba imaze kugaragara, bambaza uwayinteye, nakwibuka ko ari data wacu nkarira gusa ariko simuvuge, nyuma mama aza kunyirukana ngo nta bagore babiri mu rugo rumwe”.

“Ubwo nahise njya kwa nyogokuru aranyirukana, njya kwa masenge biba uko ngarutse mu rugo nsanga mama aracyafite umujinya biba ngombwa ko ntangira kuraraguza mu gasozi”.

Muri icyo gihe ngo ni bwo se yagarutse avuye i Bugande aho yari yaragiye guhaha ariko yarasize abwiye umugore ko agomba kwihanganira umwana we ndetse akanamufasha kwiyakira.

Se wa Mukamwiza amaze kuza ngo ni bwo na we yagarutse mu rugo nubwo nyina yahoraga amutoteza, hashize amezi abiri arabyara ariko ataravuga uwamuteye inda kuko yamuvuze nyuma.

Ati “Umwana agize umwaka n’amezi arindwi ni bwo nafashe papa, mama na data wacu wundi mbabwira uwanteye inda. Barabyakiriye ariko ntacyo babikozeho kuko ari umuntu wo mu muryango, nkomeza kuba mu rugo ariko mama yanze kunderera umwana ngo nsubire ku ishuri none narariretse”.

Mukamwiza ngo ntiyigeze atekereza kurega uwamufashe ku ngufu cyane ko ngo mu muryango bicecekeye ntihagire n’ubimufashamo, ubu se w’umwana we ari aho ngo nta n’icyo amufasha ndetse ngo ntarigera anaza kureba umwana we.

Uwo mukobwa agira inama bagenzi be yo kwitondera buri mugabo wese kabone n’iyo yaba uwo mu muryango.

Ati “Ndabasaba kwirinda ababashuka babashora mu ngeso mbi, yaba papa wawe, yaba so wanyu cyangwa undi wo mu muryango kuko ashobora kukugirira nabi utabikekaga. Ibyo babashukisha namwe mwabyishakira, ntimukishore mu mibonano mpuzabitsina kuko ingaruka zayo ari mbi.”

“Nk’ubu njya kubyara barambaze kuko umubiri wanjye wari utarakomera none byamviriyemo ubumuga kuko ntabasha kugira ikintu nterura kiremereye gato, urumva ko ari imbogamizi”.

Mukamwiza ariko ntiyacitse intege kuko ubu yize umwuga wo kuboha ibikapu by’amoko atandukanye, ngo bikaba bimwinjiriza ibihumbi 50Frw buri kwezi akabasha gutunga umwana we no kwiyitaho ndetse akanagoboka nyina mu gihe akeneye amafaranga, amaze kandi kwigurira inka y’ibihumbi 200Frw.

Ubwo buhamya Mukamwiza yabutanze kuri uyu wa 10 Ukuboza 2018, ubwo we na bagenzi be bari basoje urugendo rwo kwamagana ihohoterwa rishingiye ku gitsina, rwateguwe n’Umuryango w’urubyiruko uharanira uburenganzira bwa muntu n’iterambere (AJPRODHO).

Umunyamabanaga nshingwabikorwa wa AJPRODHO, Antony Businge, yasabye urwo rubyiruko kudaceceka ihohoterwa rirubayeho cyangwa riba ku bandi.

Ati “Ndabasa kudaceceka ihohoterwa mwakorewe kuko iyo urase indwara ari bwo ikira. Urubyiruko murivuge, abana n’abakuru barivuge bitume hagaragara ubukana bw’ikibazo bityo harebwe ingufu Leta isabwa na sosiyete sivile kugira ngo icyo cyorezo gicike”.

Yongeyeho ko ubufatanye bw’abahungu n’abakobwa ndetse n’izindi nzego bukenewe muri urwo rugamba, ntiruharirwe abakobwa gusa kuko ari bo bahohoterwa kenshi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka