Gusabiriza kw’abafite ubumuga bigiye kugirwa amateka

Abafite ubumuga bahagarariye abandi bahigiye gukora ku buryo mu bihe biri imbere nta wufite ubumuga uzongera kugaragara mu muhanda, asabiriza.

Abafite ubumuga basoje itorero bahiga guca burundu isabiriza rya bamwe miri bo
Abafite ubumuga basoje itorero bahiga guca burundu isabiriza rya bamwe miri bo

Iki cyemezo bagifatiye mu itorero abafite ubumuga bahagarariye abandi mu Rwanda, guhera ku rwego rw’umurenge kugeza ku rw’igihugu, bagiriye i Huye guhera ku itariki ya 16 kugera ku ya 21.

Agaragaza imihigo bahigiye muri iri torero, uhagarariye abafite ubumuga hari aho yagize ati “Twiyemeje kuvana abafite ubumuga basabiriza mu mihanda, mu turere twose.”

Ibi ngo bazabishobozwa n’uko basabye kandi bakemererwa ko hagiye gukorwa ubuvugizi ku buryo ingengo y’imari y’abafite ubumuga izagezwa mu mirenge, hanyuma bakazajya babasha gusura abafite ubumuga aho bari hose, bityo abakeneye ubuvugizi bakabukorerwa, hanyuma ab’abakene bakaremerwa, n’abana bakiri batoya bagashyirwa mu ishuri.

Emmanuel Ndayisaba, umunyamabanga nshingwabikorwa w’inama y’igihugu y’abafite ubumuga, avuga ko uyu muhigo wo guca ugusabirizwa ku bafite ubumuga uzagerwaho kuko hafashwe ingamba z’uko uwo basanze asabiriza hazajya harebwa icyabimuteye, kandi akajya gufashirizwa iwabo.

Atanga urugero rw’uko hari ufite ubumuga bahuriye i Kigali asabiriza, amubajije ikibimutera amubwira ko ari ukubera kutagira aho aba. Ngo yamujyanye iwabo mu Ngororero, amukorera ubuvugizi, none ubu ari kubakirwa, kandi yavuze ko atazongera gusabiriza.

Ati “Muri buri karere bazareba abasabiriza baho, abo tubonye mu mujyi dukore urutonde rwabo, turwoherereze uturere, tuganire na bo tubereka ibibazo bafite, kandi dukurikirane ko bafashijwe kuva mu bibatera gusabiriza.”

Ibi bizajyanirana no gukora ku buryo abafite ubumuga batishoboye na bo bazajya bahabwa inkunga y’ingoboka nk’ihabwa abatishoboye muri rusange.

Mu yindi mihigo abahagarariye abafite ubumuga bahize harimo gukora ku buryo abafite ubumuga na bo bazajya bitabira siporo rusange, kandi buri karere kakagira ikipe ikora neza.

Biyemeje kandi kuzaharanira ko habaho ikigega gifasha abafite ubumuga, n’amategeko abarengera akavugururwa, agahuzwa n’itegeko nshinga, bakanakurikirana ishyirwa mu bikorwa ryayo.
Abahagarariye abafite ubumuga mu nama njyanama z’uturere bo basabwe kuzaharanira ko mu mihigo y’uturere habamo ibikorwa bifitiye akamaro abafite ubumuga, kuko iyo igikorwa cyashyizwe mu mihigo kigerwaho byanze bikunze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ibyo ni ukurota.It is a wishful thinking.Mu bihugu hafi ya byose byo ku isi habamo abantu basabiriza (beggars).Ni nko kuvuga ngo nta mukene cyangwa umurwayi uzongera kuba mu gihugu.Mujye mwibuka ko abantu bamugaye turenga 1 billion ku isi hose.Ubumuga,uburwayi,ubukene,akarengane,ubusumbane,etc...byose bizakurwaho gusa n’ubwami bw’imana igihe buzategeka isi yose mu myaka iri imbere.Nkuko Daniel 2:44 havuga,ku munsi w’imperuka,imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu ishyireho ubwayo.Icyo abantu bakora kugirango bazabe muli ubwo bwami,ni ugushaka imana cyane,ntiduheranwe n’ibyisi.Niko Yesu yasize adusabye muli Matayo 6:33.

Gahakwa yanditse ku itariki ya: 23-09-2018  →  Musubize

nibyo rwose imihigo twayihize kandi izagerwaho

Twizeyimana Cyriaque yanditse ku itariki ya: 23-09-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka