Gupfusha amazi ubusa biri mu byongera ubukene muri Afurika
Impuguke mu by’ubuhinzi no gufata amazi muri Afurika no ku isi, zivuga ko muri Afurika by’umwihariko hakiri ikibazo cy’amazi meza.

Izo mpuguke zivuga ko biterwa ahanini no kuba nta buryo bunoze buhari bwo gufata amazi y’imvura kugira ngo abyazwe umusaruro.
Mu Rwanda hateraniye inama ihuje impuguke mu by’ubuhinzi no gufata amazi, yatangiye kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Kamena 2018.
Iyo nama irasuzuma uko zimwe mu ntego z’ikinyagihumbi zagerwaho. Muri izo ntego u Rwanda rufitemo gahunda yo kugabanya inzara.
Umuyobozi mukuru w’ikigo Nyafurika gishinzwe iterambere rirambye Dr Belay Begashaw, avuga ko bitangaje kuba ikibazo cy’amazi kiri muri Afurika gusa.
Agira ati ”Iyi si yuzuyeho amazi. Nta kibazo cy’amazi dufite, ahubwo dufite icy’amazi meza. Amazi meza rero ni ya yandi atangwa n’imvura, ariko akenshi hari ubwo ataboneka, kuko imvura itaguye.
“Yaba inaguye amazi akigendera cyangwa akarigita mu butaka kuko nta buryo buhamye bwo kuyafata.”

Yavuze ko bikwiye ko habaho ishoramari mu bikorwa bifata amazi, ku buryo bwose bushoboka yaba atemba mu migezi cyangwa se ay’imvura.
Intumwa ya Loni mu Rwanda Fodé Ndiaye avuga ko ibyigirwa muri iyo nama bikwiye kuva mu magambo bigashyirwa mu bikorwa.
Ati ”Gushyira mu bikorwa bivuze ko tugomba kugendera ku bintu bitatu by’ingenzi, ari byo,ubushake bwa politiki, guhanahana ubunararibonye, noneho hakaza kubona ubushobozi bw’amafaranga.”

Umunyamabanga uhoraho muri MINAGRI Jean Claude Kayisinga, avuga ko gahunda yo gufata amazi mu Rwanda,yatangiye gushyirwa mu bikorwa ariko akanasaba abaturage muri rusange kurushaho gufata neza amazi make ashobora kuboneka.
Ati ”Icyo twifuza ni uko amazi yose dufite uko angana kose twabasha kuyafata kugira ngo ataducika,ahubwo akoreshwe neza.”
Imibare igaragaza ko muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara,abaturage bagera kuri 60% gusa ari bo babasha gufata amazi y’imvura.

Ohereza igitekerezo
|