Guca Mukorogo byatangiye gushyirwa mu bikorwa

Kuri uyu wa mbere tariki 26 Ugushyingo, Polisi y’Igihugu ifatanije n’inzego zirimo Minisiteri y’Ubuzima, Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) n’Ikigo gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti mu Rwanda, bakoze umukwabu wo kugenzura amaduka acuruza amavuta ahindura uruhu azwi nka Mukorogo.

amavuta atukuza yatangiye gucibwa ku masoko
amavuta atukuza yatangiye gucibwa ku masoko

Uwo mukwabu wo guhiga Mukorogo, wakorewe mu Mujyi wa Kigali rwagati ahazwi nka Downtown na Quartier Matheus no mu yandi maduka yo mu mujyi.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP Kabera Jean Bosco yavuze ko gucuruza no gukoresha amavuta ahindura uruhu binyuranije n’amategeko kandi bikaba byangiza uruhu rw’abakoresha ayo mavuta.

CP Kabera yatangaje ko atari ubwa mbere igikorwa nk’icyo kibayeho kuko ngo basanzwe babikora, mu rwego rwo kugenzura imiti n’ibiribwa bitemewe bishobora kuba byarinjiye mu gihugu.

Iteka rya Minisitiri w’Ubuzima, No 20/38 ryo ku wa 26 Gashyantare 2016, rigena urutonde rurerure rw’ibintu 1342 binoza kandi bisukura umubiri bitemerewe gukoreshwa mu Rwanda.

Abacuruzi bambuwe amavuta bacuruzaga, bavuze ko batari bazi ko ayo mavuta atemewe kuko ngo nabo baba bayaranguye mu maduka akomeye mu Mujyi wa Kigali, ubundi bakayacuruza mu buryo bwa detaye (detail) kugira ngo babone inyungu.

Abahanga mu buvuzi by’umwihariko ubw’uruhu bazwi mu Gifaransa ku izina rya ‘Dermatologues’ bavuga ko amavuta ahindura uruhu agira ingaruka zikomeye ku mubiri w’umuntu uyakoresha, harimo nko kurwara kanseri y’uruhu, kuba uyakoresha iyo akomeretse bitorohera abaganga kumudoda, gukomereka ntibakire vuba kuko uruhu ruba rwaratakaje ubwirinzi, n’ibindi.

Umukwabu wo guhiga Mukorogo, uje nyuma y’uko Perezida Kagame Paul asabye Minisiteri y’Ubuzima ndetse na Polisi y’Igihugu kugira icyo bakora ku kibazo cy’amavuta n’indi miti byangiza ubuzima bw’abantu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

adukemurire burundu nikibazo cyabajura bivanze mubucuruzi bwibirayi! niba atabazi reka mbamubwire! abambere! INKERAGUTABA(Gen. Ibingira) uwa kabili: MINIASTERI YUBUCURUZI( EX Minisitili munyeshyaka)MINAGRI! EX STATE MINISTER) ABO nibo bateje ibibazo kubera inyungu zabo!

MVANO yanditse ku itariki ya: 27-11-2018  →  Musubize

Uyu niwe muyobozi mbandoga Ngirinshuti! Muzehe wacu nzamukunda kugeza ntakiriho arena kumpande zose kabisa kdi yita kubanyarwanda twese uko twakabaye nutazi Ko amuzi aramuzi! Ariko se kuki bigiye kujya bigenda neza Ari uko yihagurukiye ubwe!? Oya rwose tuge tumwunganira bayobozi neza! Murakoze

Jephté BIGIRUMUGABA yanditse ku itariki ya: 27-11-2018  →  Musubize

Uyu niwe muyobozi mbandoga Ngirinshuti! Muzehe wacu nzamukunda kugeza ntakiriho arena kumpande zose kabisa kdi yita kubanyarwanda twese uko twakabaye nutazi Ko amuzi aramuzi! Ariko se kuki bigiye kujya bigenda neza Ari uko yihagurukiye ubwe!? Oya rwose tuge tumwunganira bayobozi neza! Murakoze

Jephté BIGIRUMUGABA yanditse ku itariki ya: 27-11-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka