Gisagara: Mu myaka ibiri abasaga 600 bari munsi y’imyaka 20 batewe inda

Ibi byagaragaye ubwo aba bangavu begerwaga bakaganirizwa, muri gahunda Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango yihaye yo kubegera (GBV Clinics), kuva tariki 14 kugeza ku ya 15 Ugushyingo.

Bamwe mu bangavu batewe inda baganirijwe
Bamwe mu bangavu batewe inda baganirijwe

Muri aka Karere ka Gisagara, Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango yashakishije abana b’abakobwa batewe inda bakiri batoya muri 2017 na 2018, ibona 198 bari munsi y’imyaka 18 na 425 bari munsi y’imyaka 20.

Aba bana bahawe serivise y’isanamitima kugira ngo babafashe kwiyakira, banahabwa serivise z’ubuzima harimo izo gupimwa agakoko gatera sida, kugirwa inama ku kuboneza urubyaro no ku kumenya icyo bashaka mu buzima ndetse no gutinyuka bakagaragaza ababateye inda.

Icyagaragaye ni uko abenshi muri bo inda bazitewe n’abana bagenzi babo kuko 66,9% by’abaganirijwe bavuze ko inda bazitewe n’ingaragu ziganjemo urungano, naho 23,3% bazitewe n’abagabo bafite ingo.

Minisitiri Nyirahabimana rero yasabye ababyeyi, abarezi ndetse n’abafatanyabikorwa mu kurwanya ihohoterwa, ko bashyira imbaraga mu kuganiriza abana bose, baba abakobwa ndetse n’abahungu.

Yagize ati “Twigishe abakobwa kwirinda, ariko twigishe n’abahungu kugira ngo na bo boye kujya bangiza bashiki babo. Kuba na bo batabisobanukiweho birashoboka, ariko bafite n’izindi ngaruka kuko amategeko abateganyiriza guhanwa.”

Ikindi cyagaragaye mu kuganiriza bariya bana batewe inda, ni uko abenshi muri bo bataragana ubutabera, kuko 20,5% gusa ari bo batanze ibirego. Gusa abenshi muri bo ntibarahabwa ibisubizo.

Abandi bagiye banga kwiteranya, nka Epiphanie Nakabonye wo mu Murenge wa Mamba uvuga ko umuturanyi bagira icyo bapfana yamutereye umwana inda, akaba atarigeze amukurikirana mu butabera byo kwanga kwiteranya.

Ariko nyuma y’ibiganiro bagiriwe, hamwe n’abana babo, yafashe icyemezo cyo kutongera guceceka. Ati “Ngiye kubivuga noneho, bazamufunge cyangwa bamuhane.”

Minisitiri w'Uburinganire n'iterambere ry'umuryango Nyirahabimana Sorina
Minisitiri w’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango Nyirahabimana Sorina

Minisitiri Nyirahabimana yavuze ko bariya bana babyaye bazabafasha uko bashoboye kose kugira ngo bazagire ubuzima bwiza.

Ati “dufatanyije, inzego zitandukanye tugiye gushaka ibisubizo byo kugira ngo abana bahohotewe basubizwe mu buzima busanzwe. Abashaka kandi bashobora kwiga bose, bidushobokeye basubira mu ishuri.”

Mu byifuzo aba bana batanze by’uko bafashwa kugira ngo bazabashe kwibeshaho no kwita ku bana babyaye, harimo gufashwa kwiga umwuga wo kudoda, ibyo korozwa amatungo no kubona igishoro cyo gucuruza.

Iki gikorwa cyo kwegera abangavu batewe inda kugira ngo ibibazo bafite bimenyekane no kugira ngo hafatwe ingamba zo kubagarura mu buzima bwiza, Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango irateganya kugikorera n’i Musanze, i Nyamasheke n’i Gatsibo na ho hagaragaye benshi.

Ibizavamo bizatanga umurongo ku cyakorwa mu gihugu hose.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka