Gisagara: Kuva mu bukene bizabafasha gukumira ubwandu bwa Sida
Mu rwego rwo gukumira ubwandu bushya bw’agakoko gatera Sida,bamwe mu baturage batishoboye bo mu murenge wa Gikonko mu karere ka Gisagara,bavuga ko bari kuzamura urwego rw’imibereho yabo binyuze mu kworora no guhingira hamwe ngo kuko ubukene ari imwe mu mitego igwisha abantu mu ngeso zikwirakwiza ubu ubwandu.
Abantu 20 barimo abatishoboye, ababana n’ubwandu bw’agakoko gatera Sida ndetse n’abagerwaho n’ingaruka z’ubwo bwandu nibo baba bagize itsinda muri buri kagari gafashwa, ni ukuvuga Gasagara, Mbogo na Gikonko.
Buri tsinda muri aya atatu, ryagabiwe inka 5 n’umuryango nyarwanda w’abakozi b’abakiristu b’abadamu (ARTCF) mu mezi 2 ashize, zigamije kubafasha kwiteza imbere zibaha ifumbire yo kubongerera umusaruro no guhashya imirire mibi banywa amata.
Uwera Providence umwe mu bagize amatsinda yagabiwe ati “Nk’umuntu yashoboraga kuza akanshuka ati twishore mu busambanyi kugirango tubone ibyo dukeneye nkaba nagenda ariko kuko ninjiye mu kurwanya ubukene ntacyo banshukisha mbasha kwiha icyo nkeneye”.
Barashimira cyane kandi ubu bufasha bw’amatungo bahawe bakavuga ko biteguye kuyitaho uko bashoboye kugira ngo azabafashe kwiyubaka maze babashe guhangana n’ibishuko bishobora gutuma bishora mu ngeso mbi zifasha ikwirakwizwa ry’agakoko ka Sida byuririye ku bukene.

Mukansoro Odette, umuhuzabikorwa w’umuryango nyarwanda w’abakozi b’abakiristu b’abadamu (ARTCF) mu karere ka Gisagara,avuga ko mu nshingano bafite harimo no kurwanya ubwandu bushya bw’agakoko gatera Sida.
Ngo kuba ubukene ari imwe mu mpamvu z’ibanze zitera abantu kugwa mu bishuko bitandukanye birimo no kwishora mu busambanyi bwo nzira y’ubwandu bwa Sida, niyo mpamvu bahisemo kubanza guhashya ubukene binyuze mu kworoza abaturage no kubigisha kwishyira hamwe bakizigamira bityo bagakumira ubwo bwandu bushya bw’agakoko gatera Sida.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gikonko, Kayumba Ignace, ashimira umuryango ARTCF ku musanzu wawo mu kuzamura imibereho y’abaturage ba Gikonko ndetse yizeza abahawe inka ubufasha butandukanye mu kuzitaho kugira ngo zitazabapfira ubusa.
Izi nka 15 zatanzwe mu murenge wa Gikonko ziyongera ku zindi 15 zatanzwe mu murenge wa Mamba zikaba ari inkunga ya Ministeri y’ubuzima ibifashijwemo na Global Fund biciye muri ARTCF ari yo(Association Rwandaise des Travailleurs Chretiens Féminins) ikorera muri iyo mirenge y’akarere ka Gisagara.
Clarisse Umuhire
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|