Gisagara: Imyemerere n’ubujiji biracyari imbogamizi ku kuboneza urubyaro

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe imibereho myiza, Clémence Gasengayire, avuga ko kugeza ubu,kuboneza urubyaro bigeze ku kigero rwa 64%, mu Karere ka Gisagara.

N'ubwo Abagore bo mu Karere ka Gisagara bagenda bagera ku iterambere, kuboneza urubyaro baracyari ikibazo bitewe ahanini n'ubujiji
N’ubwo Abagore bo mu Karere ka Gisagara bagenda bagera ku iterambere, kuboneza urubyaro baracyari ikibazo bitewe ahanini n’ubujiji

Uwo muyobozi avuga ko bagereranije n’utundi turere two mu Rwanda,basanga Abanya-Gisagara bagenda bumva akamaro ko kuboneza urubyaro, kuko ngo muri rusange mu Rwanda, kuboneza urubyaro bigeze ku kigero rwa 59%.

Mu batitabira kuboneza urubyaro muri ako karere, harimo abumva neza akamaro ka byo ariko bakabibuzwa n’uko batinya kuba bacibwa inyuma n’abagabo babo bakajya kubyara hanze, nk’uko bivugwa na Irène Byukusenge w’i Gikonko.

Agira ati “Hari abagore bakeya baboneza urubyaro, babona abagabo babo babaca inyuma bakabyara, bakavuga bati reka nanjye mbyare.”

Hari n’abandi bakifitemo ubujiji bwo kumva ko bazabyara, Imana ikarera, nk’uko bivugwa na Marie Grâce Mukeshimana wo mu Murenge wa Muganza, umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore mu Kagari ka Cyumba.

Agira ati “Hari abagore bagifite imyumvire njyewe mvuga ko badakomeye mu mutwe, ubona babyara buri munsi, nta mikoro, wabegera uti ese wazaboneje urubyaro? Akakubwira ngo ndababyara ntabo uzarera. Ngo nzababyara ngeze n’aho Sogokuru atagejeje.”

Hari n’abavuga ko bataboneza urubyaro kuko binyuranye n’ibyanditse muri bibiliya.

Marie Claire Uwumuremyi uhagarariye inama y'igihugu y'abagore mu Ntara y'Amajyepfo
Marie Claire Uwumuremyi uhagarariye inama y’igihugu y’abagore mu Ntara y’Amajyepfo

Uwimana Marie Rose,Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muganza, we bene abo ababwira ko n’ubwo asengera mu itorero ADEPR n’umugabo we akaba ari pasitoro,bitamubuza kwifashisha urushinge rwo kuboneza urubyaro.

Ati “imyumvire yo mu madini njyewe ntijya imfata. Impamvu ni uko nasanze tutitaye ku kuboneza urubyaro nta kindi kintu twazageraho.”

Uwumuremyi Marie Claire uhagarariye inama y’igihugu y’abagore mu Ntara y’Amajyepfo, avuga ko abagishingira ku madini bakibagirwa kuboneza urubyaro bari bakwiye kumenya ko iyo Mana batinya izabahanira kutarera abana uko bikwiye bitewe n’uko babiburiye ubushobozi.

Mu nteko rusange y’inama y’igihugu y’abagore bo mu Karere ka Gisagara yabaye ku itariki 6 Nyakanga, yabwiye abagore bahagarariye abandi gukomeza ubukangurambaga kuri bagenzi babo batarumva ko kuboneza urubyaro ari ngombwa.

Yagize ati “Abagore bakwiye kumenya kurengera ubuzima bwabo, kuko n’ubwo umugabo yavuga ko abana ari we ubahingira, atari we ubaheka ntabe ari na we ujya ku gise ajya kubabyara.”

Yanavuze ko abataboneza urubyaro bakwiye kwibutswa ko kera abantu babyaraga benshi,kuko babaga bafite ababafasha kurera, baba ababyeyi babo cyangwa bene wabo, ariko ko ubu byarahindutse kuko buri wese asigaye ahugiye mu bye.

Ati “N’uwagira umutima wo kubagufasha hari igihe yabiburira ubushobozi. Kandi ntabwo umuntu azaba yarapanze kubyara abana be babiri, hanyuma wowe ngo umuzanire abandi umunani.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka