Gisagara: Gukurungira amazu ni imwe mu ngamba zo guca umwanda

Bamwe mu batuye Akarere ka Gisagara barahamya ko gukurungira cyangwa gusiga inzu ingwa ari kimwe mu bifasha abaturage b’amikoro make kugira isuku z’inzu zabo, kuko birinda kuba banarwara imbaragasa, kandi n’aho batuye hakagira isura nziza.

Ndimubanzi Gabriel, umwe mu baturage batuye mu Kagari ka Nyaruteja, Umurenge wa Nyanza agira ati “Iyo inzu ikurungiye, kugira ngo udukoko duterwa n’umwanda nk’imbaragasa tubone aho duca, ntibyoroha, imbeba nazo zitondagira ku nkuta umuntu akaba yazibonye akazica, bitandukanye no kuba ari ibyondo gusa aho udukoko nk’imbaragaza tubona ubwihisho”.

Ibi kandi byemezwa na Nyiramanywa Beatrice utuye Umurenge wa Kansi aho avuga ko gukurungira amazu ari isuku kandi bituma inzu zisa neza nk’izo mu mujyi maze ntizibe zikigaragara nka za nzu zo mu giturage z’ibyondo.

Gukurungira amazu bifasha ab'amikoro make guca ukubiri n'umwanda.
Gukurungira amazu bifasha ab’amikoro make guca ukubiri n’umwanda.

Umuyobozi w’aka Karere ka Gisagara, Léandre Karekezi nawe avuga ko ubu buryo bwo gukurungira amazu bufasha mu kugira isuku y’ibanze irinda umwanda mu ngo, wo ntandaro yo kuba abagize umuryango barwara amavunja nk’uko hari hamwe yagaragaye.

Uyu muyobozi kandi aboneraho gushishikariza abatuye aka karere cyane cyane ab’amikoro make kwita ku isuku y’amazu yabo bakayakurungira cyane ko ari uburyo budasaba amafaranga.

Ati “Gukurungira inzu ni uburyo bwiza bwo guca umwanda, kandi kuwurwanya ni imwe muri gahunda twahagurukiye, tukaba rero dusaba abaturage ko bakwita cyane ku isuku y’amazu yabo, bakaba banakoresha gukurungira kuko bigaragara ko ari uburyo bwiza bwo guca umwanda kandi budasaba amafaranga”.

Usibye isuku yo mu ngo, ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara buvuga ko no muri iki gihe cy’itangira ry’amashuri, isuku y’abana izajya igenzurwa kuri buri mwana buri wa mbere na buri wa kane, umurezi uzajya ugaragaza umwana ufite umwanda akazajya abibazwa.

Clarisse Umuhire

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka