Gisagara: Barifuza ubufasha bwo kuvuza umwana wabo wavukanye ubumuga

Ababyeyi b’i Musha mu Karere ka Gisagara barasaba abafite umutima utabara kubatera inkunga kugira ngo babashe kuvuza umwana wabo w’umukobwa, Ange Mushimiyimana, wavukanye ubumuga bw’ingingo.

Mushimiyimana ubu afite imyaka 8. Hamwe n’ababyeyi be batuye mu Mudugudu wa Karugumya, Akagari ka Kigarama, Umurenge wa Musha, Akarere ka Gisagara.

Arya ari uko bamutamitse, akicara ari uko abifashijwemo kuko we atabasha kwiyegura. Iyo ashaka kugenda akurura ikibuno, ariko na bwo akagenda akanya gato. Iyo hari icyo akeneye abivuga yifashishije amarenga, urugero nk’iyo akeneye kwituma, batindiganya gatoya akabirangiriza aho ari.

Nyina witwa Apolliaria Akimana avuga ko kuba asigaye abasha kwicara, agakurura ikibuno cyangwa akavuga mu marenga, babikesha ubufasha bagiye bahabwa bakamuvuza, ariko ko ubufasha bwahagaze nyamara yari ageze igihe kubasha guhaguruka bishoboka.

Agira ati “Akiri agahinja sinabashije kubona ko afite ikibazo, ntegereza ko yakwiyegura cyangwa ngo akine nk’impinja, ndaheba. Agize amezi umunani twatangiye kumujyana kwa muganga.”

Bahereye ku kigo nderabuzima, babohereza ku bitaro bya Kabutare na bo babohereza kuri CHUB, bakajya bamugorora.

Babonye umwana agize imyaka ibiri ntakirahinduka basabye koherezwa i Gatagara barabyemererwa, ariko ubushobozi buza kubabana bukeya, maze kubera ko babonaga ntagihinduka, bahitamo kumutahana.

Baje kubona abamukorera ubuvugizi, Akarere karabafasha maze bamujyana ku muvuzi wigenga i Kigali. Mushimiyimana ati “Uwo muganga yaragerageje kuko namugaruye abasha kwicara. Icyo gihe yari afite imyaka ine.”

Nyuma yaho na bwo NCPD yarabafashije, basubira kumuvuza kuri wa muganga wigenga, ariko noneho bavayo babona atangiye kugira n’ubwenge kuko ari bwo yatangiye kuvuga mu marenga ko ashaka kurya cyangwa kujyanwa mu bwiherero, akabasha no kugendesha ikibuno.

Inzu batuyemo irashaje ariko ubukene baterwa no kwita ku mwana utabasha kugenda no kurya nk'ibyo barya ngo butuma batabasha kuyisana
Inzu batuyemo irashaje ariko ubukene baterwa no kwita ku mwana utabasha kugenda no kurya nk’ibyo barya ngo butuma batabasha kuyisana

Se witwa Jean Pierre Manariyo agira ati “Uwo muganga yatubwiye ko tubonye miliyoni eshatu yamufasha akabasha kugenda, kandi rwose twebwe ntaho twazikura.”

Yifuza ababafasha uyu mwana akabasha kugenda ndetse no kurya ibiryo nk’ibyo n’abandi barya, kuko ibyo bo barya bahinga, ari byo ibijumba n’imyumbati ndetse n’ibishyimbo we atabishobora.

Ati “Kumugaburira biraduhenda kuko bisaba ko tumugurira ibirayi n’ibindi biryo byoroshye, tumutamika tubanje kubinomba. Amasabune yo kumumesera na yo araduhenda kuko atabasha kwijyana mu bwiherero, kandi rwose nta bushobozi.”

Uyu muryango n’ubwo uri mu cyiciro cya gatatu cy’ubudehe urakennye. Bafite inka bahawe n’Akarere kugira ngo babashe kwita kuri uwo mwana, ariko ikamwa igice cya litiro ku munsi, ntibabashe kubona amata asaguka ngo bagurishe, byibura babashe kugura ibiryo bimutunga.

Inka Akarere kahaye ababyeyi ngo ibafashe gutunga umwana wabo na yo ngo nta mukamo uhagije ifite
Inka Akarere kahaye ababyeyi ngo ibafashe gutunga umwana wabo na yo ngo nta mukamo uhagije ifite

Guhendwa no gutunga uyu mwana ngo bituma batabasha kwegeranya amafaranga ngo byibura bazabashe no gusana inzu batuyemo, bigaragara ko igisenge cyayo cyamaze gusaza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka