Gicumbi: Ubuyobozi buti ’nta mavunja aharangwa’, abaturage bati ’araturembeje’

Abaturage bo mu Mirenge inyuranye igize Akarere ka Gicumbi bavuga ko amavunja abarembeje ariko ubuyobozi bwo bukemeza ko nta mavunja agaragara muri aka karere.

Abaturage mu mirenge imwe n'imwe igize Akarere ka Gicumbi yugarijwe n'amavunja
Abaturage mu mirenge imwe n’imwe igize Akarere ka Gicumbi yugarijwe n’amavunja

Nta byumweru bibiri birashira Perezida Kagame agaragaje uburyo arakariye abayobozi b’ibanze kubera ingufu nke bakoresha mu guhangana n’ikibazo cy’isuku nke n’imitangire ya serivisi.

Perezida Kagame ashinja aba bayobozi kudafata umwanya ngo begere abaturage bamenye ibibazo nyakuri bafite.

Mu minsi mike Umushyikirano urangiye, iki kibazo cyongeye kugaragara mu Karere ka Gicumbi, aho bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze bihandagaje bakavuga ko nta mavunja akigaragara muri aka karere, mu gihe amafusho y’itangazamakuru agaragaza ubukana bw’iki kibazo.

Ibirenzeho kuri ibi abaturage bo ubwabo biyemerera ko barembejwe n’iki kibazo, ku buryo hari n’aho amavunja yarenze ibirenge akagera no ku ntoki zaa bamwe. Imirenge yugarijwe n’amavunja ni uwa Byumba n’uwa Miyove.

Benihirwe Charlotte, umuyobozi w'akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage
Benihirwe Charlotte, umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage

Amavunja mu rubyiruko muri aka gace ni make ugereranyije no mu bageze mu za bukuru. Bavuga ko babura ubafasha ngo abahandure amavunja, akageza ubwo afata ibice byose by’umubiri.

Umwe mu bakecuru bo mu murenge wa Byumba uyarwaye, avuga ku buribwe aterwa n’ayo mavunja agira ati “Iyo bindiye nshyiramo igikwasi nkipfumura aho andya,amaraso akava kandi sindimene, kubera uburibwe ngakomeza gukurikira nkahagira igisebe.”

Undi wo mu Murenge wa Miyove ati “No gukandagira sinkibishobora. Nahandurwa na bande se bana banjye ko mba njyenyine! Iyo hagize umpa udufaranga ngura utuvuta maze ngakaraba nkadushyiramo kugira ngo mpumeke.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Benihirwe Charlotte, yabwiye Kigali Today ko icyo kibazo cy’amavunja kitakigaragara mu karere ka Gicumbi kuva aho batangiriye ubukangurambaga.

Ati “Ikibazo cy’abaturage barwaye amavunja ntacyo ndabona muri aka karere, ntabwo ndakibona mu byukuri.

“Tumaze n’iminsi mu bukangurambaga kandi na n’uyu munsi turacyabukomeje, bwo kugira ngo dukangurire abantu gukurungira amazu yabo kugira ngo babashe kugira isuku.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

oh lala. aya mavunja barebe ikiyatera (aho kwica Gitera wakwica ikibimutera).

maneno yanditse ku itariki ya: 29-03-2018  →  Musubize

abayobozi nibareke kubeshya ahubwo ni bave mubiro bakore akazi.kuko nibitaba ibya abaturage bo bazavuga ukuri

musabyimana pascal yanditse ku itariki ya: 12-03-2018  →  Musubize

UMUFARANSA yaravuze ati:"La Politique,c’est l’art de mentir".Bisobanura ngo:"Politike,ni ubuhanga bwo kubeshya".TV1 yatweretse neza abantu benshi barwaye IMVUNJA mu Karere ka Gicumbi.Mu gihe Abayobozi ba Gicumbi bahakana bivuye inyuma ko "nta MVUNJA" ziba muli Gicumbi.Niyo mpamvu Yesu yasize abujije abakristu nyakuri kutijandika mu byisi (Yohana 17:16 na Yohana 15:18,19).Millions nyinshi z’abantu biyita Abakristu,nyamara bagakora ibyo KRISTU yatubujije.Urugero,president Nkurunziza yiyita UMUROKORE.Nyamara niwe ukuriye Imbonerakure zica abantu I Burundi.Reba mu Rwanda abirirwa "batekinika" imibare.Politike ni mbi.Iba igamije kwishakira umugati.Ubukristu butandukanye na Egoisme.

Karake yanditse ku itariki ya: 12-03-2018  →  Musubize

Sha ngewe sinkuzi ariko singushimye, uzige guhuza ibintu, nkurunziza n’uburokore na verses za bible watanz, ntacyo byakungura ku kibazo gihari. Nyamara nawe ubu uwareba ashobora gusanga hari byinshi ukora birusha ibya nkurunziza ahubwo ukuntu wamenye iyi mirongo ya bibiliya uzanashyiremo imbaraga utange igitekerezo cyaca ariya mavunja, wireba ku bibazo nawe vuga ngo ubu ndi ubuyobozi nakora iki?

Ne yanditse ku itariki ya: 13-03-2018  →  Musubize

bavandimwe babanyarwanda za muvuga ivyo iwanyu mureke kuvuga President wacu dukunda cane kuko atorwa natwebwe abarundi.ko mumwagiriza ubwicanyi mukaraba abo bahungiye aho iwanyu ntimurabe igitiri cabari mu burundi.akari mu mpene niko kari mu ntama ndaziko imigani tuyumva kumwe

HASABINTWARI Jean Claude yanditse ku itariki ya: 14-03-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka