Gasabo: Abana babiri bamaze kwitaba Imana bazira gutereranwa kuko bamugaye

Umuryango "Love with Actions/LWA" hamwe n’abafatanyabikorwa bawo barasabira imiryango irimo abana bafite ubumuga kwigishwa no gukurwa mu bukene.

LWA n'abafatanyabikorwa baratabariza imiryango ikennye irimo abana bafite ubumuga
LWA n’abafatanyabikorwa baratabariza imiryango ikennye irimo abana bafite ubumuga

Uyu muryango ukorera i Bumbogo mu karere ka Gasabo, ugaragaza ko bamwe mu bagabo bamara kubyara abana, babona bafite ubumuga bagahitamo gutandukana n’abo bashakanye.

‘LWA’ ikomeza ivuga ko hari n’imiryango igira umwana ufite ubumuga igashaka uburyo yamwikiza ikoresheje kumuheza mu nzu, kumwicisha inzara cyangwa indwara.

Umuyobozi wa LWA, Gilbert Kubwimana agira ati:”Umuryango wacu wamenye ko hari abana babiri bapfuye bazize ako kato n’agahinda baterwa n’ababyeyi babo cyangwa abaturanyi”.

Asaba inzego zitandukanye gufata ingamba zo kwita ku miryango yabyaye abana bafite ubumuga, mu rwego rwo gukumira ko bazagirirwa nabi.

Ku rundi ruhande, uwitwa Mukayiranga Julienne w’imyaka 28 avuga ko yabyaye abana babiri bafite ubumuga bimuviramo gutandukana n’uwo bashakanye.

Ati:”Nabyaye uwa mbere umugabo arabyihanganira, mbyaye uwa kabiri ahita ata urugo agenda abanje no kungurishiriza inzu, nsigara nzererana n’abana ntagira aho mberekeza”.

Nzikobankunda Ildefonse nawe wabyaye umwana ufite ubumuga, avuga ko abaturanyi be bamushyize mu kato bavuga ko urugo rwe rufite abadayimoni, nawe akemeza ko yabanje gukeka ko umugore we yaba afite imyuka mibi.

Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, Dr Sagahutu Jean Baptiste avuga ko ubumuga ku bana ahanini ngo burimo guterwa n’ubuzima bubi bw’umubyeyi utwite.

Akomeza asobanura ko indwara zifata abana bamaze kuvuka, ziganjemo iziteza umubiri guhinda umuriro, nazo ngo ziri ku isonga mu birimo guteza ubumuga.

‘Love with Actions’ wemeza ko kubyara abana bafite ubumuga bikomeje gutuma abagore n’abagabo batandukana, ugasaba ko bakwigishwa ndetse abakennye bagafashwa kubona ibitunga ingo zabo.

Uyu muryango uvuga ko wagiriye inama ababyeyi b’ingo 25, ubafasha kwiga imyuga ndetse unavuza abana bafite ubumuga, ariko ngo iki ni nk’igitonyanga mu nyanja ukurikije umubare munini w’imiryango yifuza gufashwa mu gihugu hose.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka