Gakenke: Isuku nke yahagurukije ubuyobozi bw’intara
Intara y’Amajyaruguru yamanutse mu turere kureba uko ikibazo cy’umwanda cyifashe ndetse no kureba ingamba zakwifashishwa mu guhangana nacyo.
Ni nyuma y’uko amatsinda ashinzwe kugenzura ibijyanye n’isuku urugo ku rundi kuva ku rwego rw’akarere kugera ku mudugudu asuye ingo zigize uturere hagenzurwa isuku mu miryango.
Ku ikubitiro itsinda rigizwe n’abantu bane baturutse ku ntara y’amajyaruguru batangiriye igikorwa cyo kugenzura urugo ku rundi mu Karere ka Gakenke kuwa 13/01/2015 bareba uko isuku n’ibiyiherekeza byose bihagaze mu ngo, aho basanze ikibazo cy’amavunja, kurarana n’amatungo hamwe no kutagira ubwiherero bitarashira kuri bamwe.

Umwe mu bagize komite ishinzwe kujya mu turere kureba uko dukora muri gahunda za leta zitandukanye, Ferdinand Karake, avuga ko nyuma yo kuganira n’ubuyobozi bw’akarere bagaragarijwe ko hakiri ikibazo cy’isuku nkeya n’ubwo kitari kuri bose kandi nabo bakaba aribyo biboneye.
Ati “Umurenge wa Gakenke dusuye, byinshi turabibonye kuko dusanze hari imisarane idatunganye dutanga inama ko bakwiha gahunda bakayitunganya, twabonye n’abaturage koko barwaye amavunja twayabonye, ubuyobozi bw’akarere bwafashe ingamba aba barwaye amavunja bakabajyana kwa muganga bakabahandura kugira ngo batihandura bakandura n’izindi ndwara”.
Ibi byose byiyongeraho kurarana n’amatungo kandi abenshi bakaba birarira hasi, ngo byagaragaye ko biterwa n’ikibazo cy’imyumvire ku buryo hafashwe ingamba zo kurushaho kugira inama abaturage, maze aho batishoboye ubuyobozi bukagerageza kubafasha ndetse bakanakangurirwa gufatanya.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Deogratias Nzamwita asobanura ko igikorwa cyo kugenzura ibijyanye n’isuku urugo ku rundi bakimazemo hafi icyumweru, kandi hakaba hamaze kugaragaramo ibibazo byinshi bikomeye birimo kutagira ubwiherero hamwe n’abaturage bakiba ahantu hatameze neza, gusa hakaba hari n’ingamba ubuyobozi bw’akarere bwafashe.
Agira ati “icyo tuzakora ni uko buri kwezi tuzajya dukora gahunda yo kumanuka ngo turebe niba koko bya bibazo byarakemutse kuko atari byabikorwa dukora tuvuge ngo byarangiye, kuko n’ibikorwa bizahoraho kuzageza igihe koko tuzabona ko mu baturage bacu harimo isuku igaragara”.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke bwihaye intego y’uko uku kwezi kwa mbere kugomba kurangira bamenye uko ikibazo kimeze mu karere n’abaturage bamaze kugirwa inama, ku buryo mu mezi atarenze atatu isuku izaba yamaze kugaragara.
Imwe mu miryango yagaragayeho ikibazo cy’isuku nkeya yiyemeje kwita ku isuku abadafite ubwiherero bakabwubaka bitarenze icyumweru, n’abararana n’amatugo bakabireka bagashaka ubundi buryo.

N’ubwo igenzurwa ritararangira mu Murenge wa Gakenke, hamaze kubarurwa imiryango 503 idafite ubwiherero bumeze neza ndetse hari n’abatabufite, mu gihe imiryango isaga 180 irarana n’amatungo magufi mu nzu.
Iyi komisiyo izakomereza imirimo yayo mu Karere ka Rulindo, Burera, Gicumbi ndetse na Musanze.

Abdul Tarib
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Bazaze mu Murenge wa Ruli barebe ukuntu usobanutse utabarizwamo ibyo byose
ibi bintu biteye isoni kandi n’inzego zibanze nk’abayobozi baba hafi y’abaturage bagakwiye gushyiramo imbaraga rwose kandi ubwo ubuyobozi bw’intara bubijemo ndatekeraza ko hari ikigihe guhinduka byihuse
urebye aho isi igeze uwaba agifite ikibazo cy’umwanda yaba yarasigaye bityo tukaba dusaba aba baturage ba gakenke kuwurwanya bagasirimuka
Murashaka kuvuga se ko mu ntara y’Amajyaruguru, Gakenke ariyo iri ku isonga mu kugira isuku nke?