Gakenke: Bamaze kubona ko kubyara abana benshi nta gaciro bifite
Bamwe mu baturage bo mu bice bitandukanye bigize Akarere ka Gakenke bemeza ko bamaze gusobanukirwa n’akamaro ko kuboneza urubyaro ku buryo biyemeje kuzajya babyara abo bashoboye kurera.
Ngo mbere wasangaga gahunda yo kuboneza urubyaro abantu batayumva neza ariko aho bigeze abenshi mu bagore bemeza ko basigaye babyitabira, ku buryo n’utaraboneza urubyaro abyara azi neza ko nyuma y’ukwezi n’igice agomba kugana muganga kugira ngo abimufashemo.
Uwitwa Costasia Mukasine utuye mu Murenge wa Kivuruga agira ati “ubungubu kuri iyi saha natwe tumaze kubona yuko kubyara abana benshi nta gaciro bifite, kuko ushobora kubyara abana benshi ugasanga nturi kubagaburira, ntubabonere umwambaro, ukabona ko ari ikibazo”.

Ku bikunze kuvugwa ko hari ingaruka kuboneza urubyaro bigira ku babikoresha, Mukasine asobanura ko hari uburyo bwinshi bukoreshwa, ku buryo iyo bumwe muri bwo butaguye neza nyiri ukubukoresha ashobora no gukoresha ubundi kandi bukamugwaneza kuko abantu badateye kimwe.
Epiphanie Nyirandikubwimana nawe wo mu Murenge wa Kivuruga, asobanura ko nubwo abagore aribo baboneza urubyaro ariko babikora ku buryo bwumvikanweho n’abagabo babo.
Ati “abadamu tuboneza urubyaro ariko tubyumvikanyeho n’abagabo bacu kuko nabo baba babona ko kubyara abana benshi iki gihe atari byiza, kuko kubabonera mituweri bitoroshye. Ubwo rero uwanjye we arabyemera”.

Ibyo aba bagore basobanura ku bijyanye no kuboneza urubyaro babyemeranyaho na Vianney Nzamuhabwa wo mu Murenge wa Busengo, uvuga ko ubu abatuye mu Karere ka Gakenke bamaze guhuguka bitewe n’uko inama bagirwa n’ubuyobozi bwabo bazumva kandi bagashyira no mu bikorwa.
Ati “bitewe nuko dusigaye twararebye kure, n’umusaruro muke dusigaye dufite twarabyitabiriye tukaba tubyara abo dushoboye kurera bake, ku buryo umuntu abyara nka babiri cyangwa batatu uretse nk’abasaza ba mbere ONAPO itari yaza ngo babe barabyumvise, ariko kuri ubu niyo gahunda tugomba gukoreraho”.
Umuyobozi w’ubuzima mu Karere ka Gakenke, Janvière Uwamahoro avuga ko kugira ngo gahunda yo kuboneza urubyaro irusheho kumvikana mu batuye aka karere hakorwa ubukangurambaga hifashishijwe abajyanama b’ubuzima guhera ku rwego rw’umudugudu.
Ubu bukangurambaga hari byinshi bumaze guhindura ku myumvire y’abaturage ku bijyanye no kuboneza urubyaro kuko abamaze kugana iyi gahunda bangana na 52.7%.
Abdul Tarib
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
tubyare bake igihugu gishoboye kurera maze twihute mu iterambere
Ntampamvu yokubyara abo udashoboye kurera