Gakenke: Amabagiro atagendanye n’igihe abangamiye abaturage bo mu kagali ka Gasiza
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muyongwe, Habanabakize Jean Claude atangaza ko amabagiro ashaje yubatswe mu Kagali ka Gasiza, Umurenge wa Muyongwe abangamiye abaturage kuko ateza umwanda kandi akaba yubatse mu muhanda.
Hari bamwe mu baturage bifuza kubaka andi mabagiro agezweho ariko bakaba bategereje uruhushya rw’akarere kugira ngo bemererwe kuyasenya banagene ahandi hantu hakubakwa ayo mabagiro yujuje ubuziranenge; nk’uko Umuyobozi w’Umurenge wa Muyongwe yakomeje abitangaza.
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Ubukungu, Imari n’Iterambere, Uwitonze Odette, avuga ko ubuyobozi bw’akarere bwatekereje uburyo ayo mabagiro yakurwaho ariko nta bindi bisobanura byisumbuyeho atanga.

Ikigo gishinzwe ubuzirantenge mu Rwanda (RBS) cyashyizeho amabwiriza agena uko ahantu hacururizwa ibiribwa birimo inyama hagomba kuba hameze mu rwego rwo kuhabungabungira isuku. Amabagiro agomba kuba yubatswe neza kandi hari n’amakaro.
Amabagiro yujuje ubuziranenge yubatswe muri imwe mu mirenge y’Akarere ka Gakenke nko mu murenge wa Gakenke ndetse na Kivuruga.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|