Gakenke: Abakuru b’imidugudu barasaba kwishyurwa amafaranga batanze kuri MUSA

Abakuru b’imidugudu 617 yo mu Karere ka Gakenke baravuga ko bitangiye umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza (MUSA) bazi ko bazayasubizwa none kugeza n’ubu ngo ntibarayabona.

Aba bakuru b’imidugudu bavuga ko bagomba kuzishurwa amafaranga ibihumbi 15 kuko buri mukuru w’umudugudu yemerewe kwishurirwa abantu batanu mu muryango.

Juvenal Rumaziminsi, umukuru w’umudugudu wa Sitwe mu Kagari ka Nganzo mu Murenge wa Gakenke, avuga ko bari baratanze amafaranga ya MUSA kugira ngo babone uburyo bazajya babishishikariza abaturage, gusa ngo bakaba barabwiwe ko bazayasubizwa n’ubwo batarayabona.

Ati “kugira ngo tujye twaka abaturage nyine natwe twarayatanze none batwemereye ko bazayadusubiza ariko ntago twari twayabona, kuko kontabure (Accountant) ntarayaduha. None ubwongubwo twamenya turabaza nde se ubwo, ahubwo icyo dusaba turagira ngo bayadushyirireho vuba tuyarye”.

Consolée Mukamurenzi, uyobora umudugudu wa Museke mu Kagari ka Rusagara mu Murenge wa Gakenke, avuga ko bazi ko bazayabona kubera ko leta icyo yemereye abaturage ikibaha gusa ngo bumvaga ko adashobora gutinda.

Ati “ntabwo twateganyaga ko azatinda kuko twari tuzi ko bazayaduha vuba, ahubwo icyo dusaba ni uko batwihutishuriza utwo dufaranga twa mituweri tukatwicyenuza n’ubundi twari twakuye ayandi kumufuka kugira ngo twirengere. Kuko niyo waguramo akagurube waba ucungiraho ukabona n’ako gafumbire cyangwa ukayikenuza no mu bundi buryo”.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Zephyrin Ntakirutimana, avuga ko n’ubwo abakuru b’imidugudu bemerewe MUSA ariko habayeho ikibazo cy’uko iki cyemezo cyafashwe baramaze gutegura ingengo y’imari, gusa ngo hakaba hari icyo bateganya.

Ati “mitiweri y’abakuru b’imidugudu twarayibemereye nibyo ariko icyemezo kiza gufatwa twaramaze gutora ingengo y’imari y’akarere, icyemezo cyafashwe ni uko muri kuno kwezi ndetse n’intangiriro z’ukwa mbere haraza kubaho kuvugurura ingengo y’imari kuko kugira ngo aya mafaranga aboneke ni uko yakwinjizwa mu ngengo y’imari ivuguruye kugira ngo duhite tuyabaha”.

Ngo abakuru b’imidugudu bashonje bahishiwe kuko mu mpera z’ukwa mbere 2015 cyangwa mu ntangiriro z’ukwa kabiri amafaranga bitangiye muri MUSA bazayasubizwa.

Akarere ka Gakenke kagizwe n’imirenge 19 ifite utugari 97 tubonekamo imidugudu 617.

Abdul Tarib

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka