Gahunda y’imbonezamikurire y’abana igomba kongerwa mu igenamigambi - Mme Jeannette Kagame
Madame Jeannette Kagame asaba ko mu igenamigambi ry’uturere hashyirwamo gahunda y’imbonezamikurire y’abana bato hagamijwe ko bagira ubuzima bwiza.

Yabivuze mu mpera z’icyumweru gishize, ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’umwana w’Umunyafurika, ugahuzwa n’umunsi wo kurwanya imirimo mibi ikoreshwa abana.
Madame Jeannette Kagame yavuze ko inzego zose zigomba gukorera hamwe hagamijwe gukemura ibibazo by’abana anasaba ko mu igenamigambi ry’uturere abana bakwibukwa.
Ayagize ati “Mu gihe cyo gukora igenamigambi ry’uturere n’iry’izindi nzego ni ngombwa ko duteganyiriza gahunda mbonezamikurire y’abana bato. Icyo ni cyo gishoro gikomeye kizatuma twubaka u Rwanda rufite ubukungu buhamye bushingiye ku bumenyi bw’abana barwo”.
Yakomeje asaba ko umwana yarindwa imirimo ivunaye kuko ishobora kumutera ihungabana, akabuzwa uburenganzira bwo kwiga, kwisanzura, gukina n’ibindi kandi biri mu bimufasha gukura neza.

Ihuriro ry’miryango yita ku mikurire myiza y’abana (Sun Alliance), rivuga ko kugira ngo abana bagire ubuzima bwiza, ingengo y’imari mu igenamigambi ry’uturere yazamuka, nk’uko byemezwa n’urikuriye, Venuste Muhamyankaka.
Ati “Ingengo y’imari ishyirwa mu by’imirire myiza y’abana iracyari hasi cyane, yakagombye kuzamuka mu nzego zose bireba cyane cyane mu turere. Kongera umusaruro w’ubuhinzi no gukurikirana imikurire y’abana hirya no hino mu gihugu bisaba amafaranga menshi”.
Ibarura riheruka gukorwa ryerekanye ko mu Rwanda abana bagwingiye ari 38%, intego ikaba ari uko muri 2024 byaba byagabanutse bikagera kuri 15% nk’uko bitangazwa na Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango (MIGEPROF).
Kugira ngo ibyo bigerweho ngo hari byinshi bisabwa nk’uko bitangazwa na Minisitiri wa MIGEPROF, Nyirasafari Esperance.
Ati “Birasaba ko ingo mbonezamikurire zakwiyongera zikagera muri buri mudugudu kuko kugeza ubu hari izigera ku 4100 gusa. Ingengo y’imari rero irakenewe kugira ngo ibyo bikorwe ndetse habeho no gukangurira ababyeyi kwita ku bana mu myaka yabo ya mbere kuko uruhare runini ari urwabo”.

Perezida Kagame ubwo yagezaga ijambo ku bari mu nama ngarukamwa ya Banki y’Isi yabereye i Washington ivuga ku mibereho y’abantu ku wa 13 Ukwakira 2017, yavuze ko mu Rwanda n’ubwo abagerwaho n’imirire mibi baganutse bidahagije.
Yagize ati “Kurandura imirire mibi ni ingenzi. Kuva muri 2010 kugwingira byaragabanutse biva kuri 1/2 cy’abana ubu bikaba bigeze hafi kuri 1/3. Ibi na byo ariko biracyari hejuru, intego ni uko nibura muri 2020 byaba byagabanutse bikagera kuri 15%, n’igabanuka rya 6% rya buri mwaka nyuma yaho”.
Ibyo ngo bikaba bisaba imbaraga nyinshi ku gihugu kugira ngo bigerweho.
Ohereza igitekerezo
|