Dore uko wakamira umwana amashereka ukayamubikira

Hari impamvu nyinshi zituma umubyeyi abasha kumva ko umwana akwiye gutungwa n’amashereka gusa kuva akivuka kugera ku mezi atandatu, ari nayo mpamvu umubyeyi akwiye gusobanukirwa neza uburyo bwo gukama no gusiga amashereka yatunga umwana mu gihe runaka amara batari kumwe.

Mbere y’uko tuvuga uburyo bwo gukama no kubika amashereka, tubanze turebe impamvu bikenewe.

Amakuru dukesha paji ya facebook ya UNICEF, avuga ko konsa umwana kuva akivuka ari byiza kuko amashereka bita umuhondo akungahaye ku ntungamubiri ari rwo rukingo rw’umwimerere uba uhaye umwana, bikamuha ubudahangarwa bw’ ubuzima, bikamurinda kurwaragurika, bikamufasha kugumana ubushyuhe no guhumeka neza.

Konsa umwana nta kindi umuvangiye habe n’amazi mu mezi atandatu ya mbere, bimurinda indwara zitandukanye harimo impiswi, umusonga, kugwingira n’imirire mibi. Amashereka kandi akungahaye ku ntungamubiri zose harimo n’amazi umwana akeneye mu mezi atandatu ya mbere.

Konsa ntibigirira umumaro umwana gusa kuko birinda n’umubyeyi indwara nyinshi harimo kanseri y’ibere, kanseri y’udusabo tw’intanga, na diabeti kandi birinda no kubyara indahekana.

Ku bw’izi mpamvu zose rero, mu gihe umubyeyi agize impamvu zituma atonsa umwana, ashobora gukama amashereka akayasigira umuntu yizeye akayaha umwana kandi akabikorana isuku.

Amakuru dukesha urubuga rwa internet ‘naitre et grandiri.com’ agaragaza uburyo bwifashishwa mu gukama amashereka.

1. Umubyeyi ashobora gukamisha intoki ze:

Ubu buryo bukoreshwa cyane mu minsi ya mbere ku bw’impamvu runaka. Urugero ni nk’igihe umubyeyi agize impamvu ituma asiga umwana ariko atamara igihe kirekire, cyangwa se agakama kugira ngo aruhuke kubera ko umwana atabasha konka amashereka ngo ayamaremo. Ubu buryo burahendutse ariko buravuna.

2. Uburyo bwo gukoresha akamashini gakoreshwa n’intoki (Tire-lait manuel):

Ubu buryo nabwo bukoreshwa mu gihe umubyeyi adakeneye gukama amashereka menshi, kuko buravuna kandi burarambirana.

3. Gukama ukoresheje akamashini gakoreshwa n’amashanyarazi (Tire-lait électrique)

Ubu buryo nubwo buhenze ariko ntibuvuna, kandi umubyeyi abasha gukama amashereka menshi. Utu tumashini dukoresha amashanyarazi, hari udutuma umubyeyi abasha gukama amabere yombi ingunga imwe. Twose tuboneka muri za pharmacies.

Mu cyumweru cya mbere umwana akivuka, gukama bishobora gutanga amashereka make ariko uko iminsi igenda ihita ni ko na yo agenda yiyongera ku buryo nko mucyumweru cya kabiri umubyeyi ashobora gukama hagati ya 30ml na 90ml inshuro eshatu.

Hari ibyo ukwiriye kwitaho mu gihe ukama amashereka ukoresheje utumashini:

Icya mbere ni uko ugomba gukurikiza amabwiriza agenga imikoreshereze yatwo, aba yaragenwe n’uruganda rwadukoze.

Ikindi ni uko iyo ukama ugerageza kwigana uko umwana yonka (ntutume haza amashereka menshi cyane, cyangwa ngo haze make cyane).

Ni byiza gukama inshuro zingana n’izo umwana yonka ku munsi ni ukuvuga hagati y’inshuro umunani na 12.

Ikindi ngo ni byiza guhitamo igihe kimwe gihoraho cyo gukama amashereka, kuko iyo cya gihe kigeze aza bitagoranye, ndetse bikanatuma yiyongera.

Uko amashereka abikwa n’igihe amara

Amashereka abikwa mu gikoresho cy’ikirahuri cyangwa muri pulasitike ariko ikomeye.

Ashobora kumara amasaha ane atabitswe muri firigo, yamara iminsi umunani abitswe muri frigo, ndetse yamara amezi kuva kuri atandatu kugeza kuri 12 abitswe mu gice cya frigo gikonjesha cyane ku kigero cya barafu (congélateur)

Uburyo bwo kuyashyushya mbere yo kuyaha umwana

Iyo umwana agiye guhabwa amashereka yari abitswe muri frigo, ni ngombwa kubanza kuyakuramo ubukonje. Uko bikorwa rero, utereka cya gikoresho wayabitsemo mu mazi y’akazuyazi. Wirinda kuyashyushya cyane kugira ngo adatakaza intungamubiri zayo.

Amashereka yashyuhijwe iyo umwana atayamaze aramenwa ntasubizwa muri frigo.

Ababyeyi bakamira abana amashereka bibutswa ko bagomba kubikorana isuku, n’ibikoresho bikagirirwa isuku ikwiye ndetse n’abayaha abana na bo bakabikorana isuku kuko bitabaye ibyo byakururira umwana indwara zituruka ku mwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Mwiriwe nabaza niba mugihe umwana anyweye ku mashereka akayasigaza ntuyasubize muri frigo ukayatereka mbere yuko yamasaha yagenwe ngo yangirike ushobora kongera ukayashyushya ?

Chris yanditse ku itariki ya: 28-02-2024  →  Musubize

Mwiriwe neza nagirango mbaze ese igihe ushyize amashereka muri frigo ugakuramo ugashyushya ukamuha wemerewe kongera ukayashyushya mugihe harayo asigaje ?wayateretse utayasubije muri frigo

Chris yanditse ku itariki ya: 28-02-2024  →  Musubize

Arashyushywa

Alias B yanditse ku itariki ya: 20-01-2022  →  Musubize

Mwiriwe Neza nabazaga niba gukonjesha amashereka wayashize mu indobo ipfundikiye Neza ukayitereka kuri sima hakonje then ugaterekamo bibero yawe ese Ayo mashereka ntiyaba akonje kuburyo yarenza ya masaha atandatu mwatubwiye? muzadusuzumire murebe mutubwire kuko abenshi nibwo buryo dukoresha.

Murakoze

Aiias yanditse ku itariki ya: 24-05-2021  →  Musubize

Mwiriwe, nabazaga nimba amashereka yakamwe ,ariko ntajye muri frigo nayo umuntu agiye kuyaha umwana nyuma yigihe runaka nayo bisaba kuyashyusha.

Murakoze

Alias yanditse ku itariki ya: 14-11-2020  →  Musubize

Ningombwa gushyushya amashereka mbere yo kuyaha umwana niyo yaba atabitswe muri frigo

Alias B yanditse ku itariki ya: 20-01-2022  →  Musubize

Mwiriwe, nabazaga nimba amashereka yakamwe ,ariko ntajye muri frigo nayo umuntu agiye kuyaha umwana nyuma yigihe runaka nayo bisaba kuyashyusha.

Murakoze

Alias yanditse ku itariki ya: 14-11-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka