Dore impamvu imboga zidakwiye kubura ku ifunguro ryawe

Imboga ziri mu biribwa bya mbere byiza ku buzima mu biribwa byose biba ku isi. Nyamara abatuye isi bazirya ku buryo buhoraho ni mbarwa.

Nubwo hari abazi ibyiza by’imboga rwatsi banazirya, hari abatazi akamaro k’imboga rwatsi ku buryo zitanaboneka ku mafunguro yabo nkuko bisobanurwa n’urubuga pagesjaunes.ca.

Imboga rwatsi zikungahaye cyane ku ntungamubiri zikaba zikaba zifasha umubiri w’umuntu mu buryo butandukanye.

Mu byiza byo kurya imboga rwatsi, harimo kuba zifasha mu kugenzura urugero rw’isukari mu mubiri w’umuntu, ku buryo kurya imboga nyinshi byafasha mu kwirinda ibyago byo kurwara indwara ya diyabete.

Imboga rwatsi zifasha umutima kugira ubuzima bwiza, kuko zigiramo ubutare bwa ‘potassium’, ‘magnésium’, bufasha mu kugenzura umuvuduko w’amaraso.

Imboga rwatsi zifasha abifuza gutakaza ibiro, kuko nta bintu bibyibushya zigiramo.

Imboga rwatsi zifasha mu kurinda indwara ya kanseri, kuko zikize cyane kuri za ‘antioxydants’ zitwa ‘caroténoïdes’ izo zikaba zirinda utunyangingo tw’umubiri w’umuntu kwangirika, kuko uko kwangirika k’utwo tunyangingo ni byo bishobora gutera kanseri.

Imboga rwatsi kandi zifasha amaso kugira ubuzima bwiza, kuko zifitemo za ‘antioxydants’ zitwa ‘lutéine’ na ‘zéaxanthine’ izo zikaba zifitemo ubushobozi bwo gukumira indwara y’ishaza ryo mu maso ndetse no guhuma kw’amaso bizanwa n’izabukuru.

Ku rubuga https://docteurbonnebouffe.com, bavuga impamvu zagombye gutuma umuntu utarya imboga atangira kuzirya n’usanzwe azirya akaba yazongera.

Imboga rwatsi zirinda umuntu guhura n’ikibazo cy’imirire mibi, kuko uziriye zimufasha kuzuza indyo ye.

Imboga rwatsi ni isoko ya za vitamine zitandukanye, zikigiramo ‘fibres’ ari zo zituma igogora rigenda neza, zigakumira impatwe, zikagabanya ibyago byo gufatwa n’indwara zo mu mara, zikanarinda kanseri y’urura runini.

Imboga rwatsi zituma uruhu rurushaho kuba rwiza, kuko zigiramo ikitwa ‘bêta-carotène’ kizwiho kurinda utunyangingo tw’umubiri w’umuntu ‘cellules’ kwangirika, kikarinda uruhu rw’umuntu gusaza imburagihe, ahubwo kigatuma rurushaho kuba rwiza.

Imboga rwatsi zituma umubiri w’umuntu ubona amazi ukeneye, burya kunywa amazi si byo byonyine byafasha umuntu kubona urugero rw’amazi akeneye, ahubwo n’imboga zifasha umuntu kuyabona, kuko zigizwe ahanini n’amazi.

Imboga rwatsi ni ingirakamaro ku buzima bw’amagufa, ubushakashatsi bwagaragaje ko kurya imboga rwatsi ku buryo buhoraho byatuma amagufa akomera, bikayarinda no kurwara, bitewe n’uko zigiramo ‘potassium’ na ‘magnésium’ izo zombi zikaba zifasha ‘calcium’ mu gukora akazi kayo ko gukomeza amagufa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka