Bwa mbere u Rwanda rugiye kwakira abantu 10,000 mu nama imwe

Kuva ku itariki ya 05 kugera ku ya 07 Ukuboza 2019, u Rwanda ruzakira inama mpuzamahanga ku kurwanya SIDA n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, inama ya mbere yagutse ku mugabane wa Afurika.

Ni ubwa mbere u Rwanda rugiye kwakira abantu bagera ku bihumbi 10 bateraniye hamwe.

Iyi nama imaze imyaka 20 iteranira ku mugabane wa Afurika buri myaka ibiri, yiga ku buryo uyu mugabane uhangana n’icyorezo cya SIDA, indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ndetse n’ibindi bibazo bishingiye ku cyorezo cya SIDA.

Icyorezo cya SIDA cyugarije cyane umugabane wa Afurika ugereranyije n’ibindi bice bisigaye by’isi, kikaba cyugarije cyane urubyiruko, cyane cyane igitsina gore.

Imibare y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) yo muri 2017, yagaragaje ko abantu miliyoni 19.6 bo mu Burasirazuba n’Amajyepfo ya Afurika banduye virusi itera SIDA.

Muri aba, OMS igaragaza ko 1.100.000 ari abasore n’inkumi, barimo ibihumbi 650 by’abakobwa bakiri bato.

Abaturage miliyoni 6.1 bo muri Afurika yo Hagati n’iy’Uburengerazuba banduye virus itera SIDA, muri bo abasore n’inkumi ni ibihumbi 440, barimo ibihumbi 250 by’abakobwa bakiri bato.

Inama y’uyu mwaka iteganyijwe kubera muri Kigali Convention Center, izitabirwa n’abazaturuka mu bihugu 150 byo hirya no hino ku isi,mu gihe abagore b’abakuru b’ibihugu bya Afurika na bo bazayitabira, ndetse n’abakuru b’ibihugu batanu.

Ni inama kandi izitabirwa n’abanyamakuru 300 nk’uko Ikigo cy’igihugu cyita ku buzima RBC kibitangaza.

Ni inama kandi yitezweho guhuriza hamwe abantu baturuka mu bihugu bitandukanye, b’imico n’imyemerere itabdukanye.

Urugero, hazaba harimo abaharanira uburenganzira bw’abaryamana bahuje ibitsina n’abandi.

Umuyobozi mukuru wa RBC Dr. Sabin Nsanzimana avuga ko biteguye neza, ati “Twiteguye kwakira abazitabira iyi nama bose muri Kigali. Buri kintu cyarateguwe kugira ngo tuzakire inama neza”.

Inama ya mbere nk’iyi yabereye muri Tanzania mu 1988.Mu gihe u Rwanda rwitegura kuyakira mu kwezi gutaha, imibare igaragaza ko Abanyarwanda banduye virusi itera SIDA bagumye kuri 3%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Kuva SIDA yamenyekana muli 1981,imibare ya World Health Organisation (WHO) yerekana ko Sida imaze kwica abantu bagera kuli 35 millions.Nubwo abantu bakoresha za Capotes,abantu benshi bakomeza kwandura Sida,kubera ko benshi bitwaza ko habonetse Imiti igabanya ubukana.
Ariko ikibi kurushaho,nuko ubusambanyi bwiyongereye cyane kubera izo Capotes n’Imiti igabanya ubukana.Ibyo bibabaza cyane Imana yaturemye itubuza gusambana.Igitangaje nuko aho kumvira Imana,usanga abantu millions and millions bita gusambana ngo ni "ukuba mu rukundo".Byerekana ko abantu badakunda kandi badatinya Imana yaturemye.Kubera ko abantu batuye isi bananiye Imana,yashyizeho Umunsi w’Imperuka nkuko Ibyakozwe 17,umurongo wa 31 havuga.Kuli uwo munsi izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze abayumvira gusa nkuko Imigani 2,imirongo ya 21 na 22 havuga.Uwo niwo muti wonyine wa Sida n’ibindi byaha byose.

karekezi yanditse ku itariki ya: 7-11-2019  →  Musubize

Nta muti nta rukingo keretse Gukizwa neza.

Docile yanditse ku itariki ya: 7-11-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka