Bwa mbere mu Rwanda hagiye gukorerwa inzitiramibu

Mu Rwanda hagiye gutangira uruganda ruzakora inzitiramibu, uyu mwaka ukazarangira rukoze izigera kuri miliyoni umunani, ngo rukazagabanyiriza igihugu umutwaro wo kuzigura hanze.

Abayobozi batandukanye bafata ifoto y'urwibutso nyuma yo gusinya amasezerano
Abayobozi batandukanye bafata ifoto y’urwibutso nyuma yo gusinya amasezerano

Abahagariye urwo ruganda rwiswe ‘Vision Garment’, ruteganya gutangira imirimo muri uku kwezi turimo, basinyanye amasezerano y’imikoranire n’Ishuri rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro (RP), ari na ryo rizatanga abarimu bazatanga amahugurwa.

Icyo gikorwa cyabaye kuri uyu wa 4 Werurwe 2019, kikaba cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye bo muri urwo ruganda, aba IP ndetse n’abahagarariye NEP Kora Wigire, ari na yo itanga ubushobozi bwo gukora ayo mahugurwa.

Umuyobozi w’Inama y’ubutegetsi ya Vision Garment, Rwigema Minega Jean Bosco, avuga ko inzitiramibu bazakora zizaba zujuje ubuziranenge ku rwego mpuzamahanga.

Yagize ati “Tuzakora inzitiramibu zujuje ubuziranenge kuko dufite uburenganzira bw’Ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS). Twemerewe kuzikora nyuma y’inganda 13 zonyine ku isi, tukaba dufitanye imikoranire n’uruganda rwo mu Bushinwa ruzanzwe ruzikora”.

Arongera ati “Inzitiramibu tuzakora zizaza ari igisubizo ku gihugu kuko cyatangaga amafaranga menshi kizitumiza hanze, bivuze ko kizahendukirwa”.

Urwo ruganda ruherereye mu gace kahariwe inganda kari i Masoro muri Gasabo, ni urw’abahoze mu Ngabo z’u Rwanda, rukaba ruzanakora imyenda n’ingwa zikoreshwa mu mashuri, ngo rukazaba rufite agaciro ka miliyari 38Frw.

Ku ikubitiro bazahugura abantu 475 bikazatwara miliyoni 280Frw, 300 muri bo bakazahita bahabwa akazi muri urwo ruganda.

Umuyobozi wa RP, Dr James Gashumba, yavuze ko urwo ruganda ari igisubizo kuko ruzaha akazi urubyiruko rwinshi kandi ko biri muri gahunda ya Leta bityo ikab ari inyungu.

Ati “Tubifitemo inyungu kuko abana b’u Rwanda babona akazi kandi tukanateza imbere Made in Rwanda. RP rero twiyemeje gufatanya n’abikorera kugira ngo bigerweho dufatanyije kandi na gahunda ya Leta ya NEP Kora Wigire, twe tukaba ahanini dufasha mu mahugurwa”.

U Rwanda ngo rutanga miliyoni 17 z’Amadorari ya Amerika ku mwaka iyo rutumije hanze inzitiramibu, ayo mafaranga ngo akazagabanuka cyane urwo ruganda nirutangira kuzishyira ku isoko.

Rwigema kandi yavuze ko imashini n’ibindi byose bikenerwa mu ruganda byagezemo kandi ko OMS ndetse na Minisiteri y’Ubuzima barusuye, bityo ruhabwa icyemezo cyo gutangira gukora inzitiramibu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka