Burya inyanya mbisi ni ingirakamaro kurusha izitetse

Abahanga mu mirire bemeza ko kurya inyanya mbisi bifite akamaro kuruta izitetswe mu biryo, kuko ari bwo zigirira umubiri akamaro.

Inyanya mbisi zifitiye akamaro umubiri kurusha iziteswe
Inyanya mbisi zifitiye akamaro umubiri kurusha iziteswe

Ibi bitandukanye n’ibyo abantu bari basanzwe batekereza ko kubanza kuzikaranga mu mavuta cyangwa kubanza kuzikuraho igishishwa ari byo byiza.

Niba nawe ariko wajyaga ubigenza, si byiza na gato. Inyanya zikaranzwe cyangwa izakuweho igishishwa burya nta kamoro kanini zigirira umubiri.

Inyanya, ni kimwe mu biribwa bifite ubushobozi bwo kurinda ubuzima bw’umuntu. Uretse kuba zikungahaye mu ntungamubiri, zifite n’ubushobozi bwo kurinda umubiri indwara zitandukanye.

Inyanya zigira vitamine zitandukanye, harimo vitamine C kuko muri garama 100 z’inyanya habamo mirigarama 17 za vitamine C, zibonekamo umunyungugu wa magnesium, uwa calcium, fer, zink, cuivre, manganèse na Iyode (Iode).

Nk’uko urubuga TopSanté rubivuga, mu runyanya rumwe ruringaniye ubwo ni nka garama 123, dusangamo ibi by’ingenzi bikurikira: Calories 22 (zitera ingufu umubiri); Garama 5 z’amasukari; Garama 1 ya protein; Vitamin A (ingana na 28% y’iyo ukenera ku munsi); VItamin C (ingana na 22% y’iyo ukenera ku munsi); Vitamini E; Potasiyumu, acide folique, Lycopène, n’ibindi.

Lycopène, ni intungamubiri iba mu runyanya ifasha uruhu kudasaza, rugahora rutoshye kandi rukazira ibiheri biza mu maso.

Ku muntu wariwe n’inzuki, ibitangangurirwa cyangwa se utundi dusimba, agirwa inama yo gusiga umutobe w’inyanya aho yarumwe, kuko zifite ubushobozi bwo kurwanya ububabare bw’aho yarumwe kandi hakaba hanakira vuba.

N’ubwo zigira ibyitwa calorie, 93% byazo ni amazi ibi bikaba bituma zibasha kurwanya ibinure mu mubiri. Ibi kandi bituma abakunze kuzirya ari mbisi bagira munda hato, kandi zikarwanya n’ikibazo cyo kubura amazi mu mubiri.

Ku bantu bakunda kugira ikibazo cyo kunanirwa kwituma, burya bakwifashisha inyanya mbisi, kuko zirimo umunyungugu wa Potasiyumu utuma umuntu yituma bitamugoye.

Inyanya mbisi kandi zishobora gukorwamo umutobe cyangwa se zigatekwa mu biryo nka kimwe mu birungo, gusa ngo iyo zitetswe zitakaza umwimerere wazo, ni ukuvuga ko intungamubiri twavuze hari icyo zigabanukaho cyane.

Agashishwa n’imbuto zazo nabyo ngo bituma igogorwa rikorwa neza. Abantu bakunze kugira ikibazo cyo mu mara, bagirwa inama yo gushishura bitonze agashishwa kazo no kuzihanduramo imbuto nyuma bakarya umunopfu wazo gusa.

Ku banywi b’itabi, inyanya zifasha mu gusana ibyangijwe n’umwotsi w’itabi.

Zifitemo Vitamini A na C, bifasha mu gusohora imyanda mu mubiri, bikanafasha mu koza umuyoboro w’inkari. Guhekenya inyanya mbisi kandi, bivura impyiko aho bifasha mu gusohora imyanda iba yaribumbabumbiye mu mpyiko.

Abagore bonsa bagirwa inama yo kurya isosi yazo buri munsi, kuko bifasha mu kongera ibyitwa lycopène mu mashereka, byongerera umwana ubudahangarwa bw’umubiri.

Ku bagabo kurya isosi y’inyanya bifasha abagabo kwirinda kanseri ya porositate (prostate) ifata imyanya myibarukiro. Ku barwaye indwara z’umutima, si byiza kurya nyinshi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Nsomye ubu bushakashatsi mbone buhabanye cg butandukanye n’ubu:

https://yegob.rw/menya-impamvu-kurya-inyanya-mbisi-ari-bibi-kurusha-izitetse/?fbclid=IwAR1SYXXP-34PTih5tfBu0DLmIHlcaU9WFWYmeCJMmJmFqLkB85QrYdVUTbc

Usanga abo bo bavuga ko kuzirya mbisi aatri inama nziza ahubwo ngo kuziteka.

NONE UBWO TWABIHUZA DUTE? UMWE ATI KUZITEKA NI BYO BYIZA UNDI ATI KUTAZITEKA.

Ruvuta yanditse ku itariki ya: 20-05-2023  →  Musubize

Ubu bushakashatsi bwawe sibwo.
Lycopene iyo utetse urunyanya urayitwika. Umuriro utwika vitamins ziba ziri mu kintu. Ntabwo wasobanura uburyo kuruteka Uba wongera lycopene. Oya rwose. Scientifically is wrong.

Boni yanditse ku itariki ya: 2-01-2024  →  Musubize

Ese kuba zitukura byo ntacyo bimaze???

Jean SEMANA yanditse ku itariki ya: 11-12-2021  →  Musubize

Ese kuba zitukura byo ntacyo bimaze???

Jean SEMANA yanditse ku itariki ya: 11-12-2021  →  Musubize

Nanjye ndimugufi nzaz nzirya nyine mbega muremure numvise ngo habamo zinc

NTAKIYIMANA Naphtal yanditse ku itariki ya: 18-10-2021  →  Musubize

Nzi umuntu unywa itabi cyane nzamugira inama yo kurya inyanya mbisi ndumva zifite akamaro cyane

Vincent iyamuremye yanditse ku itariki ya: 23-01-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka