Burera: Umubyeyi wibarutse impanga z’abana batatu batuzuye arasaba ubufasha

Nyiransabimana Chantal ukomoka mu murenge wa Kinyababa, mu karere ka Burera amaze amezi agera kuri atatu mu bitaro bya Butaro kubera ko yabyaye impanga z’abana batatu batagejeje igihe. Arasaba ubufasha kuko nta mikoro yo kubarera afite.

Abo bana bavutse bamaze amezi agera kuri arindwi gusa, bapima ikiro kimwe n’igice; nk’uko byemezwa na Dr Ntibabaza Jéréon Claude umuganga muri ibyo bitaro ubwo abo bana bavukaga tariki 11/12/2011.

Abo bana bahise babashyira ahabugenewe kugira ngo bakure neza. Kugeza ubu babiri nibo bamaze kumererwa neza, aho bamaze gupima ibiro bigera kuri bitatu. Undi umwe ntaramererwa neza akaba ariyo mpamvu batarava mu bitaro.

Babiri bameze neza, uwo ateruye niwe ugifite ibibazo.
Babiri bameze neza, uwo ateruye niwe ugifite ibibazo.

Akarere ka Burera gafasha by’umwihariko ababyeyi babyara impanga z’abana batatu; nk’uko byemezwa na Uwambajemariya Florence umuyobozi wungirije w’akarere ushinzwe imibereho myiza y’abaturage. Uwo mubyeyi nawe ngo biteguye kumufasha mu gihe azaba avuye mu bitaro.

Uwambajemariya akomeza avuga ko hari n’undi muryango utuye mu murenge wa Bungwe wibarutse impanga z’abana batatu tariki ya 11/11/2011. Akarere ka Burera gafatanyije n’ikigo k’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi bahaye uwo muryango inka n’amafaranga ibihumbi ijana n’ibindi bikoresho bitandukanye; nk’uko Uwambajemariya akomeza abisobanura.

Si ubwa mbere mu bitaro bya Butaro havukira impanga z’abana barenze babiri. Kuko mu myaka ishize havukiye izindi mpanga z’abana bane ubu bo bafite imyaka ibiri n’amezi.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mwanacishaho uburyo uwashaka kubafasha yacisha kuko birumvikana pe mwaba mukoze kandi imana ibahe umugisha mwinshi

Dieudonne yanditse ku itariki ya: 19-03-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka