Biyemeje kwigisha ubuzima bw’imyororokere kuko atari ugushira isoni ahubwo aribwo buzima no gukiza benshi
Bamwe mu rubyiruko rwo mu karere ka Kayonza bavuga ko kuvuga imyanya ndangabitsina mu ruhame atari ukwiyandarika cyangwa gushira isoni, baremeza ahubwo ko ari uburyo bwo gutanga ubutumwa bukiza abantu benshi kuko hari abahura n’ibibazo bitewe n’uko badasobanukiwe n’ubuzima bw’imyororokere.

Urwo rubyiruko rurimo abiga n’abatiga rufite amatsinda bita clubs yo kurwanya Sida rubarizwamo, rukaba rwahawe inshingano yo kuzajya kwigisha bagenzi babo kugira ngo barusheho gusobanukirwa n’ubuzima bw’imyororokere kandi birinde Sida, ubutumwa bahawe mu mahugurwa bahuriyemo kuwa kane tariki 07/03/2013 i Kayonza aho bigishijwe na Denyse Mukarukundo ukorera umuryango Health Poverty Action (HPA) wigisha ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere no kurwanya Sida.
Urubyiruko rwitabiriye amahugurwa rwavuze ko bagiye kurushaho gukora ubukangurambaga ariko banasaba abazababona bigisha iby’ubuzima bw’imyororokere mu ruhame kutabafata nk’abantu biyandarika cyangwa bashira isoni, nk’uko Ingabire Grace ukuriye itsinda Tuseme ryigisha iby’ubuzima bw’imyororokere mu ishuri ryisumbuye rya Kayonza abivuga.

Ati: “Abana b’abakobwa nibo bakunze kugira ibibazo byinshi kuko iyo umuhungu amuteye inda ubuzima bwe buhungabana cyane kurusha uwa wayimuteye. Umwana w’umukobwa rero ndetse n’umuryango Nyarwanda iki gihe ntidukwiye kwibwira ko kuvuga igitsina n’ubuzima bw’imyororokere ari ibintu biteye isoni. Ni ukubitinyuka abantu tukabyiga kandi tukabiganiraho kugeza tubimenye kuko bizatugirira akamaro twese.”
Denyse Mukarukundo avuga ko urubyiruko ruri mu cyiciro cyugarijwe cyane na virusi itera SIDA, bitewe n’uko ruba rugeze mu gihe gikomeye cy’impinduka mu mubiri, baba batitaweho ntibamenye ibiba ibyo aribyo ndetse n’imyitwarire ikwiye. Ibyo ngo biviramo bamwe ingaruka zo kwanduzwa indwara zandurira mu myanya ndangabitsina ndetse no gutwara inda zitaganijwe bitewe n’amakuru atariyo baba babwirwa kuko baba batarabonye abasobanukiwe baba amakuru n’ibisobanuro nyabyo.
Aya mahugurwa yahawe urubyiruko rw’abasore n’inkumi bagera ku ijana bo mu turere twa Nyagatare, Gatsibo na Kayonza, bakaba biyemeje gusakaza no gusangiza bagenzi babo ubumenyi bahawe.
Cyprien M. Ngendahimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|