Bifuza ko abahungu barushaho kwigishwa ku buzima bw’imyororokere nk’abantu batera inda

Bamwe mu rubyiruko rw’abakobwa batewe inda zitateguwe bifuza ko imbaraga zishyirwa mu bana b’abakobwa mu kubigisha ubuzima bw’imyororokere zanashyirwa mu bana b’abahungu kuko ari bo batera inda.

Kuba imbaraga zishyirwa mu bakobwa cyane kurusha abahungu, bavuga ko bidashobora gutanga umusaruro nk’uko byawutanga mu gihe abahungu na bo baramuka bigishijwe bakamenya neza ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere.

Mu buhamya bwa bamwe mu bakobwa batwaye inda zitateguwe, usanga benshi bahuriza ku kuba nta bumenyi buhagije ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere bityo bagafatiranwa n’abahungu ariko kandi ngo iyo abahungu na bo hari ubumenyi bwisumbuye bari kuba bafite ntabwo bari kugera aho batera inda, ari na ho bahera basaba ko imbaraga zishyirwa mu kwigisha abakobwa zanashyirwa mu bahungu.

Sarah Mutoniwase w’imyaka 30 avuga ko yatewe inda ari munsi y’imyaka 16 kuri ubu akaba afite umwana wiga mu mashuri yisumbuye.

Ati “Dushyira imbaraga cyane mu kwigisha abana b’abakobwa ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere nyamara ntabwo tumenya ababatera inda, kandi ababatera inda ni abana b’abahungu. Kuki bariya bahungu tutabigisha ubuzima bw’imyororokere? Umuti w’ikibazo turimo kwiga, tujye no kuwigisha na bariya bana b’abahungu”.

Akomeza agira ati “Imbaraga nyinshi hano mu gihugu tuzishyira ku bana b’abakobwa, ariko hari abantu bazitera. Mu by’ukuri ndabasaba nk’abayobozi mushyiremo imbaraga na bo bigishwe ku buzima bw’imyororokere”.

Josiane Niyigena wo mu Karere ka Gasabo, avuga ko yatewe inda ari mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza, bikamuviramo kureka ishuri, ariko ngo byose byatewe n’uko nta bumenyi yari afite ku buzima bw’imyororokere.

Ati “Ndasaba ko Leta y’ubumwe yazashinga amakoperative bakigisha abana ku buzima bw’imyororokere byazafasha abashoboraga guterwa inda bakiri bato, kuko hari n’uwo ubaza niba azi ukwezi kwe akakubwira ko atakuzi, ariko mu by’ukuri baramutse bigishijwe ubuzima bw’imyororokere, byaba ngombwa ntibasige ba bana b’abahungu bazibatera, kugira ngo na bo bamenye ubuzima bw’imyororokere, basobanukirwe abo ari bo”.

Ku itariki 25 Gicurasi 2022, ubwo Minisitiri w’Ubuzima Dr. Daniel Ngamije yatangizaga ku mugaragaro ubukangurambaga bwiswe “Gushakira umuti ikibazo cy’inda ziterwa abangavu: Duhuze imbaraga twongere ibikorwa”, bwateguwe n’Ishami ry’umuryango mpuzamahanga ryita ku buzima bw’imyororokere (UNFPA), yavuze ko u Rwanda rurimo kwifatanya n’ibindi bihugu muri gahunda zirimo ICPD 2025 na FP 2030 hagamijwe kwita ku buzima bw’abaturage, muri serivisi zitandukanye zirimo iz’ababyeyi, kuboneza urubyaro hamwe n’ubuzima bw’imyororokere.

Ati “Turanateganya gukora ubushakashatsi bwimbitse binyuze mu bufatanye n’abafatanyabikorwa, kugira ngo turusheho gusuzuma no kemenya byimazeyo intandaro yo gutwita kw’abangavu, no gukomeza gukorana n’urubyiruko mu rwego rwo kubaba hafi, ariko mu gihe tugitegereje ubushakashatsi, dukeneye guhindura politiki y’amategeko, kugira ngo tumenye neza ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere”.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Prof. Jeannette Bayisenge, avuga ko imibare yerekana ko inda zitateguwe ziterwa abana b’abakobwa zagabanutse.

Ati “Imibare yerekana ko inda zagabanutse kuva kuri 7.3% mu mwaka wa 2015, zikagera kuri 5.2% muri 2020, kubera guhuriza hamwe serivisi, muri Isange One Stop Center, no gukora ubukangurambaga mu baturage byatumye barushaho kumenya no gusobanukirwa byinshi ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kandi ubutabera bugahabwa abahohotewe nk’uko bigaragazwa n’imibare y’ibirego byakirwa na RIB mu myaka itatu ishize”.

Uhagarariye ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima bw’imyororokere mu
Rwanda (UNFPA), Kwabena Asante Ntiamoah, yasabye abatuye isi kumenya ko ikibazo cy’inda zitateguwe atari ikibazo cy’abagore gusa, ahubwo ari ikibazo cy’ubuzima, kikaba ikibazo ku iterambere.

Ati “Ntidukwiye kwibagirwa guhagurukira ikibazo cyo kwita ku mwana w’umwangavu
kubera kutamenya ubuzima bw’imyororokere bishobora kumuviramo guhitamo nabi,
bityo bikamutera kubaho mu buzima bw’ubukene mu gihe atwise atabigambiriye,
bikamutera gucikiriza amashuri bikagira ingaruka ku buzima bwe bw’ahazaza”.

UNFPA igaragaza ko mu gihe cy’umwaka ku isi haterwa inda zitateguwe zingana na
miliyoni 121, ni ukuvuga ko iziterwa ku munsi zingana n’ibihumbi 331.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka