Bibaza impamvu Leta yakuyeho imisoro ku bikoresho by’isuku by’abagore n’abakobwa, nyamara ibiciro ntibigabanuke

Abagore n’abakobwa bo mu bice bitandukanye by’igihugu barasaba ko ibiciro by’ibikoresho byifashishwa mu kunoza isuku yabo bizwi nka Cotex byagabanuka, kuko kuba bihanitse bitaborohera kubikoresha.

Abagore n'abakobwa bavuga ko ibikoresho by'isuku mu gihe cy'imihango bigabanyirijwe igiciro byabafasha mu isuku no mu bukungu
Abagore n’abakobwa bavuga ko ibikoresho by’isuku mu gihe cy’imihango bigabanyirijwe igiciro byabafasha mu isuku no mu bukungu

Mu mwaka wa 2019 Leta y’u Rwanda yakuyeho imisoro ku nyongeragaciro (TVA), ku bicuruzwa by’isuku by’abagore n’abakobwa bari mu mihango bizwi nka Cotex cyangwa Sanitary Pads. Icyo gihe Minisiteri y’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango (MIGEPROF), yatangaje ko ari umwanzuro wafashwe mu rwego rwo korohereza ababuraga ubushobozi bwo kubigura igihe bari mu mihango.

Kuri ubu ariko bamwe mu bagore n’abakobwa, by’umwihariko abatuye mu bice by’icyaro, bavuga ko batoroherwa no kubona ibikoresho bifashisha mu isuku yabo igihe bari mu mihango, bitewe n’uko ibiciro byabyo byazamutse aho kumanuka, kuko ibyo baguraga amafaranga y’u Rwanda 800 icyo gihe, uyu munsi bisigaye bigura 1200, ari na ho bahera basaba ko ibiciro byagabanuka, kugira ngo buri wese ajye ashobora kwigurira no gukoresha ibyo bikoresho.

Marie Goretti Akimanizanye wo mu Murenge wa Gacaca mu Karere ka Musanze, avuga ko mu gace atuyemo kugira ngo umugore ashobore kubona cotex ari ikibazo gikomeye, kubera ko ibiciro byazo biri hejuru ugereranyije n’amikoro yabo, bityo bagahitamo gukoresha udutambaro.

Ati “Nk’ubu ibigori nshobora kujyana nk’ibiro bitanu ku isoko ntibimpe na cotex, urumva ko hari ikibazo cyo kugira ngo nshobore kuyabona, nta kazi dufite ngo turakora turahembwa, ubwo nyine iyo tuyibuze dukoresha udutambaro, kuko kugura cotex byaratunaniye kuko zihenze. Ni yo mpamvu mpitamo gukoresha turiya dutambaro, hakaba n’igihe ngafuze nkakanika ntikume ngapfa kukishyiraho kuko mfite urugendo”.

Marie Ange Raissa Uwamungu wo mu Mujyi wa Kigali, avuga ko kuva igihe bavugiye ko bakuyeho umusoro ku nyongeragaciro kuri Cotex, aho kugira ngo igiciro kigabanuke ahubwo cyarushijeho kwiyongera.

Ati “Ndabyibuka iyo nakoreshaga yaguraga amafaranga 800 ariko ubu igeze ku 1200, urumva ko ari ikibazo niba bakuraho VAT, aho kugira ngo zigabanuke ahubwo zikiyongera, niba jye uri mu Mujyi wize mfite n’ukuntu nsobanukiwe ibintu, mbona ko amafaranga 1000 cya buri minsi 28 ari amafaranga menshi, uratekereza wa mwana uri mu cyaro bitazamutera ikibazo hamwe na rya pfunwe turimo gushaka kurinda, aho azasiba ishuri kubera ko nta bikoresho by’isuku afite?”

Akomeza agira ati “Ni muri urwo rwego numva ko zagabanuka ibiciro, kugira ngo ahantu hose mu gihugu na wa mwana uri mu ntara ha handi inyuma, abashe kuyigira, kandi nabwo akagira amakuru ahagije ku buzima bw’imyororokere, kuko butagarukira mu kubona iyo pad”.

Guverinoma yakuyeho umusoro ku nyongeragaciro, nyamara ibiciro aho kugabanuka birazamuka
Guverinoma yakuyeho umusoro ku nyongeragaciro, nyamara ibiciro aho kugabanuka birazamuka

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Prof Jeannette Bayisenge, avuga ko amafaranga y’ibyo bikoresho atagakwiye kuba yiyongera, aho yaba yiyongera ngo bikaba ari ishyirwa mu bikorwa ry’itegeko ritarimo kubahirizwa.

Ati “Hari amategeko menshi dufite mu Rwanda meza ariko akenshi ugasanga imbogamizi ije mu kuyashyira mu bikorwa, n’ayo mabwiriza nibwira ko ari ho yakwinjirira, kuko bikorwa habayeho kenshi ko dufatanya n’ababishinzwe yaba Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda kugira ngo hakorwe igenzura ku baba batubahiriza ayo mabwiriza”.

Yongeraho ati “Ni ho ha handi hari abaca mu rihumye itegeko cyangwa amabwiriza yasohotse, ugasanga ntibayashyize mu bikorwa, ariko ubundi icyo cyarasohotse kandi kirazwi, amabwiriza arahari, ubwo igisigaye ni ugushyira imbaraga mu kugira ngo gishyirwe mu bikorwa”.

Kutoroherwa kubona ibikoresho bifashisha mu kunoza isuku yabo, biviramo bamwe mu bana b’abakobwa kureka ishuri no gukoresha ibitambaro bitabugenewe ku buryo bishobora kubatera indwara biturutse ku isuku idahagije.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ahaho rwose turemeranywa. Ntabwo ibiciro bya Pads byagabanutse ahubwo byariyongereye.

Umukobwa yanditse ku itariki ya: 9-06-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka