Baterwa ipfunwe no kujya gushaka udukingirizo ku manywa
Bamwe mu batuye mu Mujyi wa Kigali baravuga ko baterwa ipfunwe no kujya gushaka udukingirizo ku manywa kuko hari abadashaka ko hagira ubabona.
Kuva icyorezo cya Covid-19 cyagera mu Rwanda amasaha yo gukora cyane cyane aya nijoro yagiye arushaho kuba macye ubundi akanakurwaho burundu kandi akenshi ari yo bakundaga kujya gushakamo udukingirizo.
Byatumye ngo hari abareka gukoresha udukingirizo bitewe no kugira ipfunwe ryo kujya kudushaka ku manywa.
Abakora umwuga w’uburaya rwihishwa bavuga ko bahisemo kureka kujya gushaka udukingirizo mu gihe batabonye uwo batuma.
Uwo twise Nyirangirente, utuye i Nyamirambo avuga ko mbere bagikora mu masaha y’ijoro nta kibazo yagiraga, ariko ngo ubu ntiyajya kudushaka bitewe n’uko hari abavandimwe be benshi batuye mu gace kamwe atifuza ko bamenya gahunda ze.
Ati “Mbere kuko byabaga ari nijoro nagendaga ntawe nikanga ariko ubu sinshobora rwose. Ubwo se hagize uwo mu rugo umbona urumva ntaba mbiteje? Iyo mbonye umujama nshaka umuntu ntuma namubura mbona uwo mujama nta ribi rye duhita tubirangiriza aho, ariko uwo mbona ameze ukuntu mubwira ko ntari mu kazi”.
Mugenzi we twise Nyirarukundo Ati “Ntakubeshye maze no kwibagirwa uko gukoresha agakingirizo bimera kuko nsingaye ngakoresha gacye bishoboka nk’iyo mbonye nka kigingi nkamutuma ariko usanga tutamara iminsi kuko hari na bagenzi banjye bahita batunsaba tukagabana”.
Umuryango utari uwa Leta, Kigali Hope Organization, utangira ubuntu udukingirizo ahantu hatandukanye mu Mujyi wa Kigali ndetse no mu Ntara, watangarije Kigali Today ko imibare y’ababagana yagabanutse bitewe n’uko abenshi bakundaga kuza mu masaha ya nijoro.
Umuyobozi mukuru wa Kigali Hope Organization, Viateur Muragijerurema, avuga ko n’ubwo umubare w’ababagana wagabanutse ariko bahinduye umuvuno ku buryo ubagannye bamuha twinship, bitandukanye na mbere.
Ati “Twongereye umubare w’udukingirizo twatangaga kuri buri muntu kugira ngo niba hari n’umuntu babanaga ugakeneye abe yakamuha cyangwa tutamushirana mbere y’uko twafunze. Ubundi mbere twatangaga udukingirizo umunani kuri buri muntu, ariko ubu dutanga 30 kuri buri muntu kuko hari abantu bishobora kugora kuva mu rugo bitewe n’aho bari. Igihe rero abitse twinshi bishobora gufasha igihe atabonye uko ava mu rugo akaba yakwirinda”.
Kigali Hope Organization ifite udukiyosike 5 aho byibuza muri buri Karere ko mu Mujyi wa Kigali hari ahantu hatangirwa udukingirizo, hamwe n’udukiyosike 3 kamwe kari mu karere ka Huye akandi i Rusizi n’i Rubavu.
Imibare ya Kigali Hope Organization igaragaza ko mu kwezi kwa Kamena 2019 batanze udukingirizo 116,508, naho muri Kamena 2020 batanze 96,848, mu gihe muri Kamena 2021 hatanzwe 184,747 bitewe n’uko bongereye umubare w’utwo batangaga.
Ohereza igitekerezo
|
Na Musanze izo kiosque zirakenewe cyane...aho bita mu Bereshi na yaounde...Murakoze