Banze kujya muri mitiweli bitwaje imyemerere yabo

Abatampera (temperants) bo mu itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi ryo mu murenge wa Nyamyumba ntibemera ubwisungane mu kwivuza “Mutuelle” kuko ngo ari ishyirahamwe kandi batemerewe kujya mu ishyirahamwe.

Aba batampera banga kujya mu bwisungane mu kwivuza bagendeye ku byanditse muri Bibiliya Yera muri Zefaniya 2:1 bivuga ko kujya mu mashyirahamwe bitaranga umukirisito. Umwe mu bayoboke b’iryo dini witwa Nkundabaruta Abraham yatangarije Kigalitoday ati “sinemera mitiweli kuko Imana ari yo yonyine ifite ubushobozi bwo gukiza umuntu”.

Nkundabaruta avuga ko iyo arwaye ajya kwa muganga ari uko arembye akemera agatanga amafaranga ngo n’aho ubundi yivurisha imiti ya Kinyarwanda.

Abatampera bo mu murenge wa Nyamyumba mu karere ka Rubavu ni bo bonyine batari mu bwisungane nk’uko byemezwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’uwo murenge, Dukundimana Esperance. Yagize ati “tugeze kuri 87% abasigaye ni abo bafite imyumvire iri hasi n’abafite indi myemerere”.

Iri dini si ukwanga kujya muri mitiweli gusa kuko n’irondo batarikora nk’uko Dukundimana akomeza abivuga. Ati “bamenyereye gucibwa amande nta n’ubwo binuba, turashaka kuzakorana ibiganiro birambuye ngo twumve ibyo bifuza”.

Dukundimana avuga ko aba bantu bafite uburenganzira busesuye bwo gukurikiza amahame y’idini ryabo ariko ko bagiye kubakorera ubukangurambaga no kubiyegereza nubwo bitoroshye.

Umuyobozi w’iri dini, Musabyimana Theoneste, we avuga ko nta we bahatira kutajya muri mitiweli kuko buri wese yakurikije ijambo ry’Imana kandi yemera ko ari uburengenzira bwa buri wese kwihitiramo. Yagize ati “nta n’ubwo tujya tubivugaho buriya hari abarimo n’abatarimo simbizi”.

Musabyimana asobanura ko iyo umwe mu bayoboke b’iryo dini arwaye ajya kwa muganga agatanga amafaranga ataba ayafite itorero rikamuvuza.

Abatampera bakomoka mu idini ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi ndetse banakoresha ibitabo na Bibiliya bimwe ariko hari ibintu batandukaniyeho birimo kutanywa amajyane, inyama, kudakora umuganda nirondo.

Pascaline Umulisa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

nange byaranyobeye pe ubuse Imana niyo ishaka ko abantu barwara ntibivuze! iyo myemerere ndayigaye kabisa!

Ahaaa! yanditse ku itariki ya: 23-02-2012  →  Musubize

Ubu koko ko Reta y’u Rwanda yagowe aba bantu nibahatira gufata mitiweli (ku neza ya bo) uzasanga hari abasakuza ngo uburenganzira bw’ikiremwa muntu bwabangamiwe ! naragenze ndabona pe ! iyi myemerere ni bwoko ki ?

Kamali yanditse ku itariki ya: 22-02-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka