Amaraso ni impano idasaza uyatanga aba ahaye umurwayi

Abahanga bavuga ko gutanga amaraso ari ugutanga ubuzima, ari yo mpamvu uyatanga agomba kuba na we afite ubuzima buzira umuze.

Utanga amaraso agomba kuba afite ubuzima buzira umuze
Utanga amaraso agomba kuba afite ubuzima buzira umuze

Gutanga amaraso bikorwa ku bushake bw’umuntu, gusa ushatse wese kuyatanga si ko abyemererwa kuko hari ibyo agomba kuba yujuje, ibyo bikagaragazwa n’ibipimo akorerwa ndetse n’amakuru ubwe yitangira.

Mu kiganiro Adeline Niyondamya, umukozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibyo gutanga amaraso yagiranye na Kigali Today imusanze ahatangirwaga amaraso mu Mujyi wa Kigali kuri uyu wa 5 Mutarama 2018, yagarutse ku byo uwerewe kuyatanga aba yujuje.

Yagize ati “Utanga amaraso agomba kuba afite imyaka 18 kugeza kuri 60, ndetse akagira ibiro guhera kuri 50.

Agomba kuba afite umuvuduko mwiza w’amaraso anafite ahagije kugira ngo atayatanga na we afite make akagira ikibazo, hanyuma muri we akaba yiyumva ko ameze neza”.

Ikindi ni ibibazo umuntu asubiza ku rupapuro ahabwa bijyanye n’ubuzima bwe, nk’indwara yaba yarigeze kurwara, niba yarabazwe, igihe aherukira gukingirwa n’ibindi, bigatuma umuganga amenya niba uyo muntu yatanga amaraso cyangwa atayatanga.

Niyondamya kandi akangurira abantu gukora icyo gikorwa kuko buri wese ashobora gukenera amaraso.

Ati “Ndakangurira abantu gutanga amaraso kuko ntawukingiye ku buryo atazayakenera. Ni igikorwa cy’ubutabazi umuntu akora akaba yakura umurwayi mu bitaro kubera amaraso amuhaye kuko nta wundi muti aba ategereje”.

Amaraso ni impano ikomeye uyatanga aba ahaye umurwayi
Amaraso ni impano ikomeye uyatanga aba ahaye umurwayi

Gaspard Mujyambere wo muri Kicukiro wari waje gutanga amaraso, yemeza ko ari yo mpano iruta izindi.

Ati “Amaraso ni yo mpano iruta izindi waha umuntu kuko ikindi cyose wamuha kigeraho kigashira. Ariko iyo umuhaye amaraso uba umuhaye ubuzima nubwo utaba uzi uwo uyahaye, ashobora kuba ageze aho atayabonye yapfa ariko wayamuha ukaba uramiye ubuzima bwe”.

Mugenzi we Mutangana ati “Ntanga amaraso kuko nzi ko hari benshi baba bayakeneye kandi ko muri bo hashobora kuba harimo uwanjye cyangwa nanjye ubwanjye nkazayakenera”.

Ikigo gishinzwe iby’amaraso gitangaza ko muri 2016 cyabashije guhaza ibitaro byo mu gihugu ku kigero cya 96%, kikabishimira abitanze kinabasaba gukomeza kuko ahora akenewe.

Abakenera amaraso cyane cyane ngo ni inkomere, ababyeyi iyo babyara n’abarwaye indwara z’ibikatu bisaba ko bongererwa amaraso.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nibyiza kugira umutima wimuhwe no gufasha abandi nibyo bikwiye umunyarwanda mwiza

musabyimana pascal yanditse ku itariki ya: 12-03-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka