Agapaki ka ‘cotex’ gashobora kuzagura amafaranga 300

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIJEPROF), yatangaje ko Leta y’u Rwanda yongereye ibi bikoresho by’isuku by’abagore n’abakobwa (cotex), ku rutonde rw’ibicuruzwa bisonewe umusoro ku nyongeragaciro, kugira ngo bibashe kuboneka kuri benshi.

Icyemezo cyo gukuraho umusoro ku nyongeragaciro ku bikoresho by’isuku by’abagore n’abakobwa cyakirijwe yombi na benshi, bavuga ko ubu ibi bikoresho bigiye kujya biboneka ndetse no ku bakobwa bavuka mu miryango itishoboye.

Umunyamabanga Uhoraho muri MIJEPROF, Ingabire Assumpta, yavuze ko Leta yafashe icyemezo cyo kuvanaho umusoro ku nyongeragaciro kuri ibi bikoresho, mu rwego rwo kugira ngo bibashe kuboneka kuri benshi, kandi bikureho imbogamizi ku bana b’abakobwa bakomoka mu miryango itishoboye, bajyaga mu mihango bikabagora kubibona.

Yagize ati “Leta yafashe iki cyemezo, kuko twabonye ko hari abakobwa n’abagore batabasha kwigondera igiciro cy’ibikoresho by’isuku mu gihe bari mu mihango.

Turashakisha ibisubizo byatuma ibi bikoresho bishobora kuboneka, ariko twatekereje ko icya mbere twakora ari ukuvanaho umusoro ku nyongeragaciro ungana na 18%, dutekereza ko bizagabanya igiciro bikabasha kuboneka kuri benshi”.

Ingabire kandi yavuze ko Leta iri kuganira n’inganda zikora ibyo bikoresho za hano mu Rwanda, kugira ngo ababikora ibatere inkunga babashe gukora ibikoresho biri ku giciro gito ku buryo buri wese yabasha kubigura, ku buryo nibura byamanuka bikagera ku mafaranga 300 ku gapaki kamwe.

Uyu muyobozi kandi yavuze ko mu rwego rwo kubishyiramo ingufu, igiciro kizagenwa na Lata, abacuruzi bakaba ari cyo bagenderaho, kandi hakagenwa ahantu bizajya bicururizwa nko muri za farumasi, hirindwa ko abantu bahindagura ibiciro.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuzima Dr. Jean Pierre Nyemazi, na we yabwiye Kigali Today ko gukuraho uyu musoro biri muri politiki ya Leta yo kongerera ubushobozi umwana w’umukobwa, no kwizera ko babasha kubona ibyo bakeneye byose ngo babashe kwiga neza.

Yagize ati “Turizera ko iki cyemezo kigiye gufasha abakobwa bari mu mashuri bagejeje imyaka, bakabasha kubona ibikoresho by’isuku ku buryo bworoshye. Bizagabanya umubare w’abana b’abakobwa basibaga ishuri cyangwa abarivagamo burundu kubera kubura ibikoresho by’isuku.

Ibi byiyongereye ku zindi gahunda zirimo icyumba cy’umukobwa ku mashuri, aho abakobwa bahabwa ibikoresho by’isuku ku buntu kandi bakanahahindurira imyambaro, ndetse bakanahabwa umwanya wo kuruhuka no guhabwa amakuru ku buzima bw’imyororokere”.

Dr. Nyemazo yavuze ko igiciro cy’ibikoresho by’isuku ku bakobwa cyagiye kigarukwaho nk’impamvu nyamukuru ituma abakobwa bava mu ishuri cyangwa bagasiba, bitewe no kugira isoni mu gihe bagiye mu mihango bakiyanduza bagatinya ko abandi babaseka.

Ati “Icyumba cy’umukobwa ubwacyo nticyari gihagije kuko gitanga ibikoresho by’isuku ku mashuri gusa na byo ubwabyo byari bikiri ikibazo, ariko uramutse ubishyize ku giciro buri wese yabasha kubona, ubwo ntitwakongera kugira abana bata cyangwa ngo basibe ishuri”.

Dr. Nyemazi kandi na we yashimangiye ko gukorana n’inganda zo mu gihugu zikora ibi bikoresho ari imwe mu nzira zizagabanya igiciro cyabyo, bigatuma benshi babasha kubibona.

Ibyo kuba ibi bikoresho byatangirwa ubuntu ariko, Dr. Nyemazi yavuze ko atari ibya vuba aha, bitewe n’igiciro bisaba mu kubikora.

Ati “Igitekerezo ni uko igiciro cyaba gitoya cyane, ariko hagomba kubaho uruhare rw’ababikoresha”.

Icyakora ngo mu gihe hari abakobwa bigaragara ko n’icyo giciro gito cyane batabasha kukibona, Dr. Nyamazi yongeyeho ko ibyumba by’umukobwa bizakomeza kubafasha.

Icyumba cy’umukobwa cyatangijwe na Minisiteri y’Uburezi ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima n’iy’Ubutegetsi bw’Igihugu n’abandi bafatanyabikorwa nka Imbuto Foundation, hagamijwe kugabanya umubare w’abana b’abakobwa bavaga mu ishuri n’abasibaga kubera kubura ibikoresho by’isuku mu gihe bagiye mu mihango.

Bamwe mu baharanira uburenganzira bw’abagore, bavuga ko n’ubwo Leta yavanyeho umusoro ku nyongeragaciro kuri ibi bikoresho, hari icyiciro cy’abagore batazabasha kwigondera igiciro cyabyo, kabone n’ubwo cyagabanuka cyane.

Chantal Umuhoza ati “Leta y’u Rwanda gukuraho TVA ku bikoresho by’isuku ni intambwe igana heza kandi yakiriwe neza. Gusa, dukeneye kumenya ko n’ubwo ibi bizagabanya igiciro cy’ibikoresho, ntibitanga icyizere ko abakobwa n’abagore bo mu cyiciro cyo hasi bazabasha kubibona.

Hari ibindi biciro abaranguza n’abacuruza ibyo bikoresho bashobora gushyiraho. Ikindi, haracyari akazi ko gukora ko kugenzura ngo hamenyekane niba abagore b’Abanyarwandakazi n’abakobwa bashobora kubona ibikoresho byujuje ubuziranenge”.

Umuhoza avuga ko hakunze kumvikana abavuga ko muri Afurika hoherezwa ibikoresho by’isuku by’abagore n’abakobwa bitujuje ubuziranenge, ahantu avuga ko Leta yakagombye kureba, akongeraho ko inganda zo mu gihugu zagombye gufashwa zigakora ibikoresho bihendutse kandi byujuje ubuziranenge.

Dr. Athanase Rukundo, Umuyobozi mukuru wungirije w’Ikigo giteza imbere ubuzima (Health Development Initiative, HDI-Rwanda), na we yavuze ko iyi ari intambwe nini u Rwanda rwateye mu gufasha abana b’abakobwa kurangiza amasomo yabo.

Ati “Iyi ni intambwe ikomeye ifasha abagore n’abakobwa kumva bafite uburenganzira bwabo, bakajya mu ishuri, kugira amahirwe mu bucuruzi kandi bakagera ku ntego zabo.

Turizera ko Leta y’u Rwanda izakora ibishoboka byose, kugira ngo ibyumba by’umukobwa bibe bifite ibikoresho bihagije, kugira ngo hakurweho imbogamizi zose zatuma uburezi bubangamirwa”.

Kugeza ubu, agapaki gasanzwe k’ibikoresho by’isuku by’abakobwa n’abagore kagura hagati y’amafaranga 600 n’1000 y’u Rwanda, ku bikorerwa mu Rwanda.

Banki y’Isi ivuga ko mu mwaka wa 2018, abagore n’abakobwa babarirwa muri miliyoni 500, batabashije kubona ibikoresho by’isuku.

Muri aba, miliyoni 250 ni abakomoka mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere, aho bugarijwe n’ibindi bibazo byo kutagira amazi meza, isuku n’isukura cyane cyane mu bice bihuriramo abantu benshi nko mu mashuri, aho abantu bakorera, mu bigo nderabuzima, n’ahandi, ibi bikaba imwe mu mbogamizi umugore n’umukobwa bagihura na zo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka