Agakingirizo ni ingabo ikingira urubyiruko icyorezo cya Sida – RBC
Abakurikirana iby’ubuzima bavuga ko icyorezo cya SIDA kigihari, bagakangurira urubyiruko n’abandi bantu gukomeza gukoresha agakingirizo ngo bayirinde banakumire ubwandu bushya.

Byagarutsweho mu birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe agakingirizo, nk’intwaro ikomeye yo kurwanya SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, wabaye kuri uyu wa 13 Gashyantare 2017.
Ni umunsi wizihirijwe mu Mujyi wa Kigali, ukaba warateguwe n’Ikigo cy’igihugu cyita ku buzima (RBC) ku bufatanye n’Umuryango ushinzwe kurwanya SIDA (AHF) ndetse n’Umujyi wa Kigali, ahanini ukaba witabiriwe n’urubyiruko.
Karangwa Chaste, umukozi w’ikigo cy’igihugu cyita ku buzima (RBC), mu ishami ryo kurwanya virusi itera SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, avuga ko urubyiruko rugomba kurindwa SIDA kuko ari rwo Rwanda rw’ejo.
Yagize ati “Turagira ngo dukangurire Abanyarwanda bose n’urubyiruko by’umwihariko, kwirinda icyorezo cya SIDA bakoresha agakingirizo ku buryo bwiza kandi buhoraho. Bizatuma urubyiruko rugira ubuzima bwiza rukazagirira igihugu akamaro kuko ari rwo Rwanda rw’ejo.”
Bamwe mu rubyiruko bitabiriye iki gikorwa, bemera ko agakingirizo gafite akamaro bagakangurira n’abandi kugakoresha, nk’uko Umubyeyi Fany abivuga.
Ati “Agakingirizo ni uburyo bwiza bwo kwirinda SIDA. Ndagira inama urubyiruko bagenzi banjye kujya bakibuka igihe cyose bagiye gukora imibonano mpuzabitsina kugira ngo barengere ubuzima bwabo bw’ahazaza”.

Mukangarambe Patricie, umuyobozi w’ishami ry’ubuzima n’ibidukikije mu Mujyi wa Kigali, yatanze ubutumwa bukangurira abantu kwirinda SIDA kuko uyirwaye atabasha gukora.
Ati “Abatuye Umujyi wa Kigali ndabakangurira kwirinda SIDA kuko nta terambere twageraho dufite abantu bayirwaye. Ibi biterwa n’uko iyo yinjiye mu mubiri w’umuntu,ihungabanye ubudahangarwa bwe, akazahara kubera indwara z’ibyuririzi bityo ntabashe gukora ngo atere imbere”.

Ubushakashatsi bwerekanye ko mu Rwanda abanduye virusi itera SIDA ari 3%, ariko Umujyi wa Kigali ukaba ari wo kugeza ubu ufite umubare munini w’abafite virusi itera Sida mu Rwanda hose.
Uyu munsi waranzwe n’ibirori bitandukanye birimo imikino y’urubyiruko, indirimbo n’imbyino, ariko hanyuramo n’ubutumwa bwo kurwanya icyo cyorezo ndetse ababishaka bakaba bahawe udukingirizo ku buntu.

Ohereza igitekerezo
|