Abatabona bifuza ko bazajya bagura inkoni yera bakoresheje mituweri
Abafite ubumuga bwo kutabona bavuga ko inkoni yera ibayobora ari ijisho ryabo, bakifuza ko yashyirwa kuri mituweri kuko ihenze kandi bagasaba ko zajya ziboneka ahari ibikorwa by’ubuvuzi hose.

Babitangaje kuri uyu wa 24 Ukwakira 2018 ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’inkoni yera, igikorwa cyabereye mu Karere ka Gisagara, kikaba cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye ndetse n’abafite ubumuga bwo kutabona baturutse hirya no hino mu gihugu.
Umuyobozi w’Ubumwe Nyarwanda bw’abatabona (RUB), Dr Patrick Suubi, yavuze ko inkoni yera itaboneka mu Rwanda kandi inahenze.
Ati "Inkoni yera ni ijisho ry’utabona, ikibazo gihari ntiboneka k’uwaba yifuza kuyigura. Ikindi irahenda kuko n’izo dufite zituruka hanze, ugasanga iri hagati y’amafaranga ibihumbi 20 na 60Frw, si buri wese rero wayigondera".
Yongeraho ko icyifuzo ari uko Leta yabafasha izo nkoni zikaboneka mu mavuriro no mu mafarumasi kandi mituweri n’ubundi bwishingizi bwose bukabafasha kuzigura.

Mwitende Alexandre ufite ubumuga bwo kutabona, yavuze ko we yagize amahirwe iyo nkoni RUB irayimuha, ariko ko hari benshi bazikeneye kuko zibafasha cyane zikanabarinda impanuka zo mu muhanda.
Hon Eugene Musolini, uhagarariye abafite ubumuga mu Nteko ishinga amategeko, yavuze ko harimo gukorwa ubuvugizi.
Ati "Iyi nkoni ni insimburangingo nk’izindi, ifitiye akamaro kanini abatabona. Turimo gukora ubuvugizi ngo na yo iboneke kandi ibe yahendukira abayikeneye, cyane ko mu batabona hari benshi badafite ubushobozi buhagije".

Mu batabona bitabiriye icyo gikorwa, 10 muri bo bahawe inkoni zera zo kubafasha mu ngendo zabo, bakaba babyishimiye cyane kuko ngo bajyaga batinya kugenda bitwaje ikibando.
Ohereza igitekerezo
|
Ahubwo niba Leta yabaguriraga ziriya nkoni.Report ya World Health Organization yerekana ko ku isi hose hari 36 millions y’abantu batabona.
Inkuru nziza nuko mu isi nshya dusoma muli 2 Petero 3:13,abantu bose bahumye ndetse n’abamugaye bose bazakira.Byisomere muli Yesaya 11:6-8.Tujye duharanira kuzaba muli iyo Paradizo.Tubifatanye no gushaka umugati kugirango tubeho.Nitubikora byombi,imana izatuzura ku munsi wa nyuma,iduhe ubuzima bw’iteka.Bisome muli Yohana 6:40.Ntitukibere mu byisi gusa,niba dushaka ubuzima bw’iteka.Dushake imana cyane.
igitekezezocya nge nukuashimira uburyo mutugezaho amakuru makuru kugihe mbasabano gukangurira abandi kubakuri kira murakoze cyane