‘Abasamariya beza’ mu bitaro bitandukanye bahaye ihumure abarwayi

Nshimyumuremyi Felix ni umwe mu bantu binjiye mu kugirira neza abarwayi, nubwo atari yarigeze atekereza ko ashobora gukora ibikorwa bisanzwe bizwi ku izina ‘ry’umusamariya mwiza’.

Kugaburira abarwayi muri CHUK bimaze kuba umuco wishimirwa na benshi
Kugaburira abarwayi muri CHUK bimaze kuba umuco wishimirwa na benshi

Byatangiye mu 2006 ubwo yari agiye gusura umurwayi ku bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), ariko agezeyo yasanze uwo muvandimwe wari wakoze impanuka kwa muganga bamusezereye.

Yanze gusubiza ingemu mu rugo, ahubwo ahitamo gushaka umuntu utabonye umugemurira ngo amufashe, ariko ibyo yabonye byamufunguye amaso abona ko hari abarwayi batagira kirengera ntibanagire ababarwaza.

Akiri aho muri CHUK yabonye abarwayi babiri batari bafite ababitaho aba ari bo aha ingemu yari yazanye

Icyo gihe yakoraga akazi ko mu rugo ku Muhima, mu Karere ka Nyarugenge. Yaratashye ariko ajya kugera mu rugo yamaze gufata icyemezo ko azajya asura abarwayi muri CHUK igihe cyose abishoboye.

Ati “Nasabye mabuja ngo ajye ampa nibura ifunguro ry’umuntu umwe buri cyumweru. Nagize amahirwe kuko nawe igitekerezo yaragikunze, anyemerera kujya ngemurira abarwayi batatu buri cyumweru kandi akanampa itike yo kujyayo.”

Uko yakomezaga gusura abarwayi ni ko yabonaga ko bakeneye ibirenze ibyo kurya. Urugero atanga ni abarwayi bari bafite ubwandu bwa VIH/SIDA banenwaga ku buryo n’abavandimwe babo batabikozaga.

Nshimyumuremyi akimara kubibona yahise atangira kujya abakorera ubundi bufasha bw’ibanze burimo no kubamesera imyenda no kubogosha.

Nshimyumuremyi ukora akazi ko gutwara imodoka akaba atunze umugore n’abana babiri, aracyasura abarwayi muri CHUK aho abashyira ibikoresho by’ibanze birimo n’iby’isuku.

Ati “Kubera inshingano z’urugo nanjye zagiye ziyongera, ubu nsigaye njyayo ku wa Gatandatu gusa nkogosha nk’abarwayi 20.Iyo mbonye nk’amafaranga nyashyira abarwayi kugira ngo nabo bagure ibintu by’ibanze bakenera.”

Abasamariya beza bakomeje kwiyongera

Abantu batandukanye bagiye bagaragaza ubushake bwo gufasha abarwayi, ku buryo ubuyobozi bwa CHUK bwashyizeho komite ishinzwe gukurikirana ibikorwa byose by’abagiraneza. Bamwe baza ku giti cyabo abandi bakishyira hamwe.

Byinshi mu byo bagemurira abarwayi harimo ibiryo, ibikoresho by’isuku, kwishyura fagitire z’ibitaro ndetse hakaba n’abandi baza gusengera abarwayi.

Mukanyangenzi Pascasie , undi muturage wo muri Kigali ufite ‘Salon de Coiffure’, avuga ko yatangiye kugemurira abarwayi abikuye ku Mupasiteri we wabakanguriye kugira icyo bakora bagafasha abababaye.

Yahise yitabaza bagenzi be babiri, batangira kujya bagemura ibiryo bihiye muri CHUK, ariko itsinda ryaje kwiyongera kuri ubu bageze kuri 40. Mu byo bategura harimo ibiro 50 by’ibirayi, ibiro bitandatu by’igitoki, imboga ndetse n’inyama.

Abarwayi bashyiriweho igikoni ku rwego rw’igihugu

Gufasha abarwayi batagira kirwaza byageze ku rwego rwo kubashyiriraho igikoni, kizajya kigaburira abarwayi bagera kuri 400 ku munsi muri CHUK.

Kamaliza Isabelle watangije umuryango Solid Africa, ugamije kwita ku barwayi, nawe yatangiye nka Nshimyumuremyi. Yatangaje ko mu 2010 ari bwo yahuye n’undi mugore witwa Maman Zuzu bari bahuje umutima batangira kujya bagaburira abarwayi buri munsi muri CHUK.

Kamaliza wari urangije kaminuza i Burayi yafatanije na Mama Zuzu batangira bagaburira abarwayi 20, bigenda bizamuka bagera ubwo bagaburiraga abarwayi 200 buri munsi muri 2015. Ubu Solid Africa igemurira abarwayi 400 ku munsi.

Nubwo Solid Africa yatangiye yishakamo amikoro ngo igemurire abarwayi, muri Kamena 2018 batangije igikoni kinini gifite ubushobozi bwo kugemurira abarwayi ibihumbi 15 bo mu bitaro bitandatu byo muri Kigali.

Felix Nshimyumuremyi umaze imyaka irenga 12 yita ku barwayi
Felix Nshimyumuremyi umaze imyaka irenga 12 yita ku barwayi

Ubuyobozi bwa CHUK bushima abo bagiraneza

Dr. Theobald Hategikamana, umuyobozi w’ibitaro bya CHUK avuga ko nyuma yo kubona abagiraneza bakomeza kwiyongera, bahisemo kubashyiriraho uburyo bubafasha gukora umurimo wabo neza.

Ati “Mbere ya 2008, wasangaga hari nk’amashyirahamwe atanu n’insengero byashoboraga guhurira mu cyumba kimwe kirimo abarwayi. Icyo twakoze rero twabafashije gushyiraho ubuyobozi butuma bakora neza (ntibagongane)”

Avuga ko buri munsi bakira abantu bagera ku 100 harimo amashyirahamwe, insengero ndetse n’abantu ku giti cyabo bagemuriye abarwayi ibyo kurya.

Ati “Iyo uzanye ibiryo, ubuyobozi bwashyizweho bukwereka icyumba wabijyanamo. Ni amahirwe kuri twe. Hari igihe njya nibaza uko abarwayi babaho iyo badafite ababitaho nk’uko iwacu bigenda. Kubona amafunguro neza bituma abarwayi bakira vuba bakaba basubira mu ngo.”

Dr. Hategekimana, umuyobozi wa CHUK
Dr. Hategekimana, umuyobozi wa CHUK

Ibitaro byo mu ntara na byo biratabaza

Ibitaro byo mu ntara bitangaza ko hari abagiraneza babageraho ariko bakifuza ko bakwiyongera kuko umubare w’abagiraneza ukiri muto.

Kalisa Claude ukora ku bitaro bya Rwamagana yabwiye Kigali Today ko bafite amatsinda abiri y’abihaye Imana agemurira abarwayi kuri ibyo bitaro.

Avuga ko iyo bazanye ibiryo babishyikiriza ubuyobozi bushinzwe abarwayi bukaba ari bwo bubigeza kubo byagenewe.

Ati “Ni abagiraneza ariko dukeneye abandi badufasha kubona amafunguro.”

Dr. Abdalah Utumatwishima, umuyobozi w’ibitaro bya Ruhengeri avuga ko, hari abagiraneza batanga amafaranga yo kwishyura ibitaro ndetse no kugura ibikoresho by’isuku.

Ati “Dufite konti ishyirwaho amafaranga. Usanga nko ku munsi mpuzamahanga wahariwe abarwayi, hari abagiraneza bashyiraho amafaranga yo gufasha abarwayi.”

Dr Utumatwishima atanga urugero ko muri Werurwe 2018 honyine, kuri iyo konti hashyizweho miliyoni 1Frw. Hanatanzwe ibiryo n’ibikoresho by’isuku bifite agaciro k’ibihumbi 700Frw.

Yavuze ko bamwe mu bagiraneza bo mu Karere ka Musanze, harimo itsinda ry’abanyamakuru bishyize hamwe, abibumbiye mu itsinda ryiswe ‘One Love’ ndetse n’urubyiruko rwo muri Musanze. Abandi ngo barimo abakirisitu ndetse n’abasilamu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ariya mafaranga baha Pastors (icyacumi),abantu bakwiye kujya bayafashisha abarwayi mu bitaro.Ikibabaje nuko Pastors benshi bavuga ko bakora ibitangaza.Nyamara nta numwe wali yajya mu bitaro ngo asengere abarwayi bakire batahe.Kera koko,Abigishwa ba Yesu bageraga ahantu hari Abarwayi n’abamugaye,bose bakabakiza.Ndetse bakazura n’abapfuye.Urugero,umunsi umwe FILIPO yakijije abamugaye benshi mu Mujyi wa SAMARIYA,uwo mujyi wose ukoresha umunsi mukuru.Bisome muli Ibyakozwe 8:5-8.Mu isi nshya dusoma muli 2 Petero 3:13,indwara n’urupfu bizavaho burundu.Bisome muli Ibyahishuwe 21:4.Niba ushaka kuzaba muli iyo Paradizo,shaka imana cyane,we kwibera mu byisi gusa.Niyo wapfa,imana izakuzura ku Munsi w’Imperuka.Bisome muli Yohana 6:40.

gashamura yanditse ku itariki ya: 8-11-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka