Abanyita ‘inkone’ ndabumva nkabaseka - Umugabo wifungishije burundu

Kanyamakawa Emmanuel, umwe mu bagabo bafashe icyemezo cyo kuboneza urubyaro yifungisha burundu, araburira abagabo banga kuboneza urubyaro bagendeye ku makuru y’ibihuha, avuga ko nyuma y’uko aboneje urubyaro, urugo rwe rwarushijeho gutera imbere.

Kanyamakawa Emmanuel avuga ko ubu abanye n'umugore we mu munezero
Kanyamakawa Emmanuel avuga ko ubu abanye n’umugore we mu munezero

Uwo mugabo wo mu Murenge wa Gakenke mu Karere ka Gakenke, mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, avuga ko yafashe icyemezo cyo kuboneza urubyaro, nyuma y’uko umugore we azahajwe n’ingaruka zo gutwita inshuro umunani, inda zivamo inshuro enye.

Ati «Umugore wanjye yakuyemo inda inshuro eshatu, ambulance zahoraga iwanjye ziza kumutwara, izo nda zaviragamo mu bitaro bya Nemba, ugasanga biramuzahaje bikaba byamuviramo ikibazo cyo gupfa, mbonye ari kuhazaharira n’ubukene bukamfata, ndareba ndavuga nti dufite abana bane, reka mfate ingamba hakiri kare umugore wanjye atazapfa».

Arongera ati «Negereye abanyabuzima baramfasha tuza hano ku bitaro bya Nemba bamfasha kuboneza urubyaro burundu umutsi barawufunga, ubu hashize imyaka itanu, turarya tugasagurira n’amasoko nyuma y’uko ubuzima twabagaho bwari bumeze nabi aho umugore yahoraga arwaye, abana bahora mu burwayi budashira kubera imibereho mibi, ugasanga mu rugo biragenda nabi».

Umugore we Musabyimana Léocadie, arashimira umugabo we wamurinze ingaruka zabaga zamugeza ku rupfu, agafata icyemezo cyo kwifungisha burundu abagabo benshi bakunze gutinya bitewe n’imyumvire yabo ikiri hasi.

Ati «Umugabo wanjye ndamushimira kuko yandinze urupfu, nyuma yuko mbyaye abana bane havamo n’inda enye ari njye uri kuboneza, aho byari byarananiye burundu, amugabo ageze aho ati reka abe ari njye uboneza urubyaro kuko izi nda ziri kuvuka izindi zikavamo zazaguhitana».

Arongera ati «Ubu nta kibazo mfite, ingaruka byangiragaho zo guhora ndwaye no gukuramo inda ntizikibaho, ubu njye n’umugabo wanjye tubayeho neza turi kwiteza imbere».

Uburyo Kanyamakawa yitwaye ubwo inshuti ze zamukwenaga nyuma yo kuboneza urubyaro

Kanyamakawa avuga ko nyuma yo gufata icyo cyemezo, ngo abagabo bagenzi be bagiye bamubwira amagambo y’urucantege, ariko akabima amatwi agakomera ku cyemezo yafashe dore ko n’ingaruka bamubwiraga ko zizamugeraho yasanze ari ibihuha.

Ati «Nabanje kugira akoba abagabo bambuza kuboneza urubyaro ngo bizangiraho ingaruka, ariko kubera ko nabonaga umugore wanjye ashobora kugirwaho ingaruka zishobora kuvamo urupfu mfata icyemezo, abantu bakambwira ngo umugore wanjye yarandoze».

Arongera ati «Banyitaga amazina menshi ngo ndi inkone ariko nkabima amatwi nkibanira neza n’uwo twashakanye, nkabihorera kubera ko n’umva nifitiye ubuzima bwiza, nkibanira neza n’umugore wanjye kuko urugo rwanjye ninjye ugomba kurwiyubakira nta wundi wambuza kubana neza n’uwanjye».

Akomeza agira ati «Ibyo bavuga ko bituma umuntu atakaza imbaraga zo mu buriri siko nabisanze pe, ahubwo ubushake bwariyongereye bwikuba kabiri, kubera kubaho nta mihangayiko».

Umugore we Musabyimana ati «Mbere umuntu ntiyagiraga ubushake bwinshi kubera izo nda ziri kuvamo, none uyu munsi ubushake bwariyongereye kubera ko tubayeho mu mutekano».

Kanyamakawa yagize impanuro agenera abagabo bafite imyumvire afata nkaho iciriritse, bakarebera ingaruka mu kuboneza urubyaro ku bagabo, aho bumva ko kuboneza urubyaro bireba umugore gusa.

Ati «Iyo myumvire abagabo bakunda kugira ibagiraho ingaruka, aho usanga babyaye abana benshi mu gihe bibagizeho ingaruka z’ubukene bagatana abo bana abagore babo, bikagira ingaruka ku rubyaro. Ndabasaba kumfatiraho urugero, bansure mbigishe bave mu bujiji baboneze urubyaro, tubyare abo dushoboye kurera».

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka