Abanyarwanda barasabwa ubufatanye mu kurwanya ibiribwa bitujuje ubuziranenge

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzirange (Rwanda Standard Board) kirasaba Abanyarwanda kugira uruhare mu gucunga no gutahura ibiribwa byo mu Rwanda cyangwa ibyinjizwa rwihishwa mu Rwanda nta buziranenge bifite, nk’uko basanzwe babikora mu kwicungira umutekano.

Ibi iki kigo kirabitangaza mu gihe cyashyizeho ingamba zitandukanye zo gukumira bene ibi bicuruzwa ariko ugasanga bikomeza kugaragara ku masoko, nk’uko Marc Bagabe Cyubahiro, umuyobozi w’iki kigo yabitangaje kuri uyu wa mbere tariki 13/10/2014.

Yagize ati “Muzi icyo bita Community Policing (aho abaturage bafatanya n’ubuyobozi kwicungira umutekano) n’ubuziranenge niko bimeze. Noneho abaturage bakwiye kumenya ko bafite inshingano zo gufasha ikigo cy’ubuziranenge”.

Umuyobozi w’iki kigo cyahoze kitwa Rwanda Bureau of Standard kikaza guhindurwa Rwanda Standard Board, yavuze ko kurwanya ibiribwa bitujuje ubuziranenjye ari akazi gahoraho, kuko ababizana mu gihugu cyangwa ababikora baba bashaka gukwepana n’inzego zibishinzwe.

RSB irasaba Abanyarwanda kugira ijisho ricunga umutekano rikanareba niba hari ibiribwa bitujuje ubuziranenge.
RSB irasaba Abanyarwanda kugira ijisho ricunga umutekano rikanareba niba hari ibiribwa bitujuje ubuziranenge.

Kuva kuri uyu wa kabiri tariki 14/10/2014 iki kigo kiratangiza icyumweru cyahariwe ubuziranenge, bigendanye n’umunsi mpuzamahanga wizihizwa kuri iyi tariki. Mu Rwanda iki cyumweru kikaba cyarahariwe kwita ku nganda zikora amata n’ibiyakomokaho.

Cyubahiro yavuze ko imitunganyirize y’amata ariyo ikigaragaramo ibibazo ugereranyije n’ibindi biribwa bikorerwa mu Rwanda. Muri iki cyumweru hazasurwa inganda zose zitunganya amata n’ibiyakomokaho, bazigenzura banazikangurira gukurikiza amabwiriza ajyanye na RSB.

Iki kigo kandi kiributsa Abanyarwanda bose gukurikiza amabwiriza asabwa kugira ngo umucuruzi ahabwe ibirango by’ubuziranenge, kuko ari byo bituma abaguzi bamugirira icyizere.

Umunsi mpuzamahanga wahariwe ubuziranenge washyizweho n’ikigo mpuzamahanga gishinzwe ubuziranenge ku rwego rw’isi mu 1970. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Amabwiriza y’ubuziranenge, amahirwe angana ku iterambere ry’inganda nto n’iziciriritse.”

Emmanuel N. Hitimana

Ibitekerezo   ( 1 )

bakomeze bahatubere banadufashe guhangana n’ibyo bitujuje ubuziranenge kandi natwe aho tuzajya tubibona tuzajya tubibabwira

pascal yanditse ku itariki ya: 14-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka