Abanyarwanda ba mbere bagezweho n’ibikorwa bya Akon
Abaturage b’Umurenge wa Ndego mu Karere ka Kayonza bahawe icyuma kizabafasha kwirinda indwara ziterwa n’amazi mabi, kuko kiyungurura amazi y’ikiyaga bakoresha.

Umurenge wa Ndengo ukikijwe n’ibiyaga n’umugezi w’Akagera, bigatuma abaturage bahatuye bakoresha amazi y’ibyo biyaga, kuko nta mazi meza aragezwa aho batuye.
Shingiro Innocent umwe mu baturage baturiye ikiyaga cya Kibare, avuga ko bafite ibibazo byo kutabona amazi meza, bigatuma bashoka bakoresha ay’ikiyaga cyangwa se ay’umugezi.
Agira ati “Ubundi abana barwaraga inzoka zo mu nda, impiswi idashira ariko ubu bivuyeho, twabonye amazi meza, turashimira Leta.”
Icyo cyuma bagihawe n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB), muri gahunda yayo yo gusangiza abaturage ku nyungu zikomoka ku bukerarugendo.

Tariki 8 Nzeri 2018 nibwo ubuyobozi bwa RDB bwatashye icyo cyuma. Hari muri gahunda yo gusoza icyumweru cyo kwita izina abana b’ingagi.
Muri icyo cyumweru kandi, hanatashywe ibikorwa bitandukanye byegerejwe abaturage bivuye mu nyungu zakomotse ku bukerarugendo.
Sosiyete Solektra yashinzwe n’umushoramari akaba n’umuhanzi Akon ni yo yabahaye ibyo bikoresho birimo ingobyi eshatu z’abarwayi zikozwe nka moto.
Hatanzwe kandi imashini iyungurura amazi ku kiyaga n’urumuri rwo ku muhanda mu midugudu ya Isangano na Karambi. Ibyo bikorwa byose byatwaye miliyoni zirenga 45Frw.

Abaturage bemeza ko ubundi ingobyi y’abarwayi yabageragaho itinze, ariko ngo kuko izo ngobyi za moto zizakorera mu midugudu iwabo zizabafasha kugera ku kigo nderabuzima byihuse.
Ikindi ngo amatara yo ku mihanda azabarinda abajura, ndetse anabafashe mu kwicungira umutekano.

Ohereza igitekerezo
|