Abantu bakuze bagomba kwitabwaho byihariye - RESIRG

Umuryango Mpuzamahanga w’Ubushakashatsi kuri Jenoside urahamagararira isi yose muri rusange n’Abanyarwanda by’umwihariko, kwita ku bantu bakuze muri ibi bihe isi yugarijwe n’icyorezo cya koronavirusi.

Mazina Deogratias ni Umunyarwanda uyobora umuryango mpuzamahanga w’ubushakashatsi kuri Jenoside ukorera mu Bubiligi (RESIRG), akaba anakorana n’ikigo cya Leta y’u Bubiligi gishinzwe ubuzima n’imibereho y’abaturage ‘Observatoire de la Santé et du Social’, imwe muri serivisi zishinzwe ubushakashatsi muri komisiyo bita ‘Commission Communautaire Commune’

Mazina Deogratias
Mazina Deogratias

Mu kiganiro na Kigali Today kuri telefone, Mazina Deogratias, nk’umuntu uri mu bashinzwe kurwanya indwara z’ibyorezo, yavuze ko muri iyi minsi u Bubiligi na bwo butorohewe na buhoro, ndetse anavuga icyo Abanyarwanda basabwa muri iyi minsi igihugu cyitegura kunamira ku nshuro ya 26 abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mazina yatangiye asobanura uko mu Bubiligi babayeho muri ibi bihe agira ati: “Tubayeho nk’abandi baturage, ariko nk’abashakashatsi biraduhangayikishije, tuba twumva ari ibintu bigomba kugenda ku murongo bigasobanurirwa abantu ndetse hagakorwa n’ubushakashatsi mu gihe harimo hashakishwa imiti n’uburyo bwose bwo kuyirinda…hakaba hakorwa n’ubushakashatsi burebana n’ihungabana ry’abantu. Mvuze nko ku birebana n’Abanyarwanda cyane cyane nk’abacitse ku icumu, basanzwe n’ubundi baragize ibibazo byatewe na Jenoside, dutekereza ko ibi bibazo bitewe na koronavirusi bishobora kongera kubahungabanya kurushaho, hagomba rero kubaho ubushakashatsi bwite kuri abo bantu by’umwihariko.

Mazina Deogratias yabwiye Kigali Today ko umuryango ahagarariye washyize hanze itangazo ryo gushyigikira abantu bose barimo bavunwa n’iki cyorezo, ni ukuvuga abaganga, ababafasha, abashinzwe umutekano n’ababashakira ibibatunga, cyane cyane bagashyigikira abashakashatsi barimo gushaka urukingo rwo kurwanya koronavirusi.

Muri iryo tangazo rya RESIRG, banasabye abantu muri rusange kwegera abatishoboye nk’abantu bakuru kugira ngo babafashe kuko ari cyo gihe babikeneye cyane kurushaho.

U Bubiligi nk’igihugu kiri ku mugabane w’u Burayi nka kimwe mu bice by’isi bimerewe nabi n’icyorezo cya koronavirusi, Mazina yabwiye Kigali Today ko na bwo bumaze kugira umubare mwinshi w’abanduye n’abahitanywe na koronavirusi.

Kugeza kuri uyu wa mbere mu masaha ya nyuma ya saa sita, mu Bubiligi habarurwaga abarwayi 11.899, naho abamaze kwicwa na kiriya cyorezo ni 513. Ni mu gihe 4.524 bari mu bitaro, abandi hafi 1000 barembye cyane, mu gihe abavuwe bagakira ari 1527.

Mazina Deogratias yavuze ko we by’umwihariko kubona amakuru ku bireba Abanyarwanda bitaboroheye, usibye umugore umwe gusa yumvise bivugwa ko yaba yaranduye ariko na byo ngo ntibiremezwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka