Abangizwa n’ibiyobyabwenge bakomeje kwiyongera mu mavuriro

Imibare igaragazwa n’Ikigo cy’igihugu cyita ku buzima (RBC), yerekana ko abakirwa kwa muganga bafite ibibazo byo mu mutwe biterwa n’ibiyobyabwenge biyongera buri mwaka.

Ibiyobyabwenge birimo Cocaine, mugo n'urumogi byugarije urubyiruko rw'u Rwanda
Ibiyobyabwenge birimo Cocaine, mugo n’urumogi byugarije urubyiruko rw’u Rwanda

Icyo kigo kibivuga gishingiye ku mibare igaragazwa n’ibitaro bivura indwara zo mu mutwe bya Ndera, ngo gukumira iyinjizwa n’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge ukaba ari wo muti wo kubigabanya.

Iyo mibare yerekana ko muri 2010 muri ibyo bitaro hakiriwe abantu 994, baza kwiyongera baba 1432 muri 2015, muri 2016 abahuye n’icyo kibazo baratumbagira baba 2804 mu gihe muri 2017 bagabanutseho gato ugereranyije n’umwaka wawubanjirije baba 1960.

Umuvugizi wa Polisi y’igihugu, CP Theos Badege, yemeza ko ibiyobyabwenge bigenda byiyongera mu gihugu kubera abaturage bahishira ababyinjiza n’ababinywa aho kubagaragaza.

Agira ati “Haracyakenewe imbaraga nyinshi mu kurwanya ibiyobyabwenge. Ikibazo gihari ni abaturage baturiye imipaka babona byinjira ntibabivuge, babona abana babinywa bakicecekera, abayobozi mu z’ibanze bazi abateka kanyanga bakabahishira kuko babaha ku nyungu bakuramo.”

Ikigo cy’igihugu gishinzwe igororamuco (NRS) gitangaza ko ikigo cya Iwawa cyonyine ubu gicumbikiye abantu 4000 bari hagati y’imyaka 18 na 35 bakoze ibyaha bitandukanye barimo kugororwa, muri bo ngo 90% ni abasaritswe n’ibiyobyabwenge.

Umuyobozi wa NRS, Bosenibamwe Aimé, avuga ko icyo kibazo gikomeye kuko gitwara amafaranga menshi igihugu yakagombye gukora ibindi.

Ati “Ikigo cya Iwawa cyonyine gikoresha miliyoni 70Frw buri kwezi mu gutunga abo bantu, kubavuza, kubigisha imyuga n’ibindi. Aba Gitagata bakagendaho miliyoni zirindwi buri kwezi tutavuze ibindi bigo byo mu turere, hagomba kugira igikorwa kuko ni igihombo gikomeye ku gihugu.”

CP Badege yemeza ko impamvu ibiyobyabwenge byiyongera ari uko abaturage bahishira ababikwirakwiza
CP Badege yemeza ko impamvu ibiyobyabwenge byiyongera ari uko abaturage bahishira ababikwirakwiza

Yongeraho ko uretse n’igihombo giterwa n’ayo mafaranga abatangwaho, na bo ubwabo ari imbaraga igihugu gihomba kuko bakagombye kuba bakora bakitunga bateza imbere n’igihugu.

Umushinjacyaha mukuru, Jean Bosco Mutangana, ahamya ko gukumira ibiyobyabwenge bikomeye kubera amafaranga byinjiriza ababicuruza.

Ati “Twagenzuye ku mupaka wo mu Majyaruguru honyine (Kagitumba –Musanze), tubona ahantu harenga 80 hinjirizwa ibiyobyabwenge. Aho hacishwa heroin (mugo), cocaine, urumogi n’ibindi bihenze, ni yo mpamvu bidacika mu buryo bworoshye kubera amafaranga menshi babikuramo.”

Yongeraho ko ku bufatanye n’inzego z’umutekano benshi mu babikora bafatwa bakanahanwa ariko ko kubirwanya ari uguhozaho ndetse n’abaturage bakabigiramo uruhare.

Ibiyobyabwenge bikunze kugaragara mu Rwanda biri ku rutonde rwa Minisiteri y’Ubuzima ni urumogi, kanyanga, mayirungi, mugo, lisansi, kole, chief waragi, suzie waragi, cocaine, muriture n’ibinini byo kwa muganga nka Rohypinol, Diazepam na Morphine.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka