Abangavu batwaye inda muri 2018 bangana n’abaturage b’umurenge wose
Minisitiri w’urubyiruko, Rosemary Mbabazi, yavuze ko abangavu batwaye inda mu Rwanda muri 2018 bangana n’abatuye Umurenge wa Rwabicuma muri Nyanza.

Yabibwiye abitabiriye umukino wahuje ikipe ya Rayon Sports na AS Muhanga, tariki 15 Gashyantare 2019. Ni umukino wabaye mu rwego rw’ubukangurambaga bwo kurwanya inda ziterwa abangavu, Akarere ka Nyanza kakaba ari ko kateguye icyo gikorwa ku bufatanye n’umuryango urwanya ubukene bukabije, FXB.
Agaragaza uburyo ikibazo cy’abangavu baterwa inda zitateguwe giteye inkeke, Minisitiri Mbabazi yagize ati “Mu mwaka ushize wa 2018, abangavu bari hagati y’imyaka 15 na 19 batwaye inda ni ibihumbi 20! Nahoze mbaza Meya wa Nyanza nti ‘abantu ibihumbi 17 cyangwa 20, ni uwuhe murenge?’ Ambwira ngo ni Rwabicuma.”

Yasabye abantu buzuye sitade bari bamuteze amatwi kwibaza kuri iki kibazo kiri mu Rwanda ngo bafate ingamba.
Ati “Tekereza buri mwaka abana ibihumbi 17, makumyabiri batwise! Ugasanga imirenge ingahe mu gihugu cyacu ituwe n’abana badafite ubushobozi bwo kwiga, bafite abandi bana bagomba kurera badafite ubushobozi bwo kubarera, bariho mu buzima bubi!”
Yahamagariye rero abatera inda abangavu kwisubiraho kuko bahemukira u Rwanda, asaba ababyeyi kurushaho gukurikirana uburere bw’abana babo, kandi n’abangavu abasaba kudahishira ababasambanyije, cyane ko ubu abahamwe n’icyo cyaha bakatirwa igifungo cy’imyaka 25.
Mu babyeyi bumvise ubu butumwa, hari abavuga ko na bo bibaza aho u Rwanda rugana niba hakomeje kuboneka abana bagikeneye kurerwa, usanga na bo bafite abo bagomba kurera.

Ikibababaza ngo ni ukuba hari imiryango ihishira abanyabyaha, rimwe na rimwe n’abagaragajwe ngo babihanirwe bakarekurwa kubera gutanga amafaranga, nyamara guhana abagaragaye ko bashuka abana ari byo byatuma bicika.
Uwitwa Kayitesi yagize ati “Hari ababifungirwa bagatanga amafaranga bakarekurwa. Ibi bituma hari igihe abana bahohotewe batorongera, abandi bakagerageza kuzikuramo bikabaviramo gupfa.”
Simon Pierre Sewabo w’i Kibirizi mu Karere ka Nyanza we atekereza ko amategeko yari akwiye gukazwa, uwafashwe ntafungurwe ngo ni ukubera ko uwamukurikiranaga yakuyeho ikirego, kuko hari n’igihe aba yatewe ubwoba cyangwa hajemo ruswa.
Ati “Nta kuntu umuntu wamufunga, uno munsi umwana akaza akuraho ikirego kandi yari yagitambukije. Bakabaye wa mwana batumva ibyo avuga, bagakurikirana amategeko arenganura uwo mwana.”

Sewabo anavuga ko n’ababyeyi bashaka kumvikana n’ababatereye abana inda bari bakwiye gukurikiranwa, kuko biba bigaragara ko yariye amafaranga, cyangwa hari ubundi bwumvikane bagiranye mu buryo butanyuze amategeko.
Mu Karere ka Nyanza, mu mwaka wa 2017 abangavu bamenyekanye batewe inda ni 270. Muri 2018, uwo mubare wariyongereye cyane kuko bageze kuri 430. Muri uyu mwaka wa 2019, mu kwezi kumwe n’igice gusa, abamaze kumenyekana bagera kuri 47.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Erasme Ntazinda, avuga ko bamaze gukora urutonde rw’abana batewe inda n’abo bavuga bazibateye. Uru rutonde rwashyikirijwe urwego rw’ubugenzacyaha, kugira ngo abanyabyaha batangire gukurikiranwa.
Hagati aho ariko bakomeje ubukangurambaga busaba ababyeyi kurushaho kuganiriza abana babo, babasaba kwitwararika gutwara cyangwa gutera inda, ndetse no kudahishira ababashutse.
Ibi ngo ni ukubera ko byagaragaye ko 33% by’abatera inda abana ari abantu bakuru babaruta, naho 66% bakaba urungano rwabo.
Ohereza igitekerezo
|