Abana basambanyijwe baranenga abagabo batanyurwa n’abagore babo

Bamwe mu bana basambanyijwe bagaterwa inda, bavuga ko abagabo cyane cyane abifite bataye umuco ku buryo basigaye bubahuka abana babashukisha ibintu bagamije kubasambanya.

Umwana twise Girimbabazi wo mu Karere ka Nyagatare, yasambanyijwe yiga mu mashuri abanza aterwa inda, ubu akaba afite umwana w’imyaka itanu.

Umugabo wamusambanyije yahise ahunga ku buryo atazi n’umwana yabyaye urerwa na nyina, inshingano yatangiye ku myaka 16 y’amavuko.

Umuryango utari uwa Leta wita ku burenganzira bw’umukobwa n’umugore, Empower Rwanda, wamushyize mu itsinda hamwe na bagenzi be bahuje ikibazo, bigishwa imyuga itandukanye ku buryo babasha kubona amafaranga yo gutunga abana babyaye.

Avuga ko kugira ngo isambanywa ry’abana riranduke ari uko abagabo basubira ku muco bagafata umwana wese nk’uwabo kuko bamaze gutandukira cyane ku buryo uretse kuzengereza abana ba rubanda batangiye no gusambanya abo bibyariye.

Ati “Abagabo bataye umuco, abifite baratuzengereje badushukisha ibintu bitandukanye kugira ngo badusambanye gusa. Ntibanyurwa n’abagore babo. Mbona bakwiye kujya bicara mu nama bakigaya kandi bagafata ingamba zo gusubira ku muco, umwana wese akaba uwabo uretse ko na byo bigoye kuko hari n’abasigaye basambanya abana bibyariye.”

Ikindi asanga cyarandura isambanywa ry’abana ni uko ngo ababyeyi bakwiye kurushaho kuba inshuti z’abana, bakabaganiriza buri gihe bakiri bato kugira ngo ejo nibahura n’ibishuko bazabashe kubirenga kuko bazaba bafite amakuru ahagije.

Uwitonze Jacquelin, umubyeyi mu Kagari ka Kabeza Umurenge wa Rwimiyaga, na we avuga ko ababyeyi bamwe bateshutse ku nshingano zo kurera ku buryo bataganira n’abana babo bakabyibuka ari uko umwana yahuye n’ikibazo.

Asanga ihohoterwa ryaranduka rihereye mu muryango kuko na wo ubigiramo uruhare runini.

Yagize ati “Iki kibazo uburyo cyarangira cyahera mu babyeyi, mu burere tukaganiriza abana bakiri bato, tukabamenyera icyo bakeneye cyose ndetse tukanabereka ukuri ku byifuzo byabo bakanyurwa n’ibyo dutunze.”

Umubyeyi uhagarariye inshuti z’umuryango mu Murenge wa Rwimiyaga, Musisi Yohana, na we yemera ko abagabo bataye umuco ku buryo hari abasigaye bararikira abana babyaye.

Atanga urugero rw’uwo mu Murenge atuyemo, wafashwe amaze gusambanya abana be babiri ahereye ku mutoya, ibintu afata nk’uburwayi bwo mu mutwe.

Asanga igikwiye gukorwa ngo ihohoterwa ry’abana riranduke ari uko hashyirwa imbaraga mu gufunga abakekwaho icyo cyaha n’abana bakareka guhishira ababasambanyije babashukisha amafaranga.

Agira ati “Igitera iri hohoterwa gukomeza, abarikora ntibahanwa, hari abafatwa nyuma y’ukwezi bakagaruka. Ikindi hari ubwo dufata umuntu, uwa mbere umushinjura akaba wa mwana kubera ko akimara gufatwa abo mu muryango we bihutira kwemerera imitungo umuryango w’uwahohotewe kuko wo uba ukennye kandi ababahohotera baba bifite.”

Umukozi w’Ikigo nderabuzima cya Bugaragara ushinzwe ubuzima bwo mu mutwe, Mukabideri Xaverine, avuga ko abana bahohotewe bakira akenshi baba bafite ihungabana rikomeye aho usanga barahuzwe n’ababyeyi babo b’abagabo kuko baba barahohotewe n’abangana na bo.

Na we asanga hakwiye kubaho ubukangurambaga bwihariye ku bagabo, bakagira indangagaciro za kibyeyi, bakarinda abana b’abakobwa aho kubahohotera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka