Abana bagwingira mu mwaka bagabanutseho 13%
Minisitiri w’intebe Dr Edouard Ngirente, avuga ko mu bushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2016, bugaragaza ko umubare w’abana bagwingira wagabanutse ku kigereranyo cya 13%.

Abivuze mu gihe Leta y’u Rwanda ikomeje igikorwa cy’ubukangurambaga, mu kurandura burundu igwingira ryibasira abana bari munsi y’imyaka 6, iharanira ko igihugu kigira abaturage bafite ubuzima buzira umuze.
Minisitiri w’Intebe yabivugiye mu muhango wo gutangiza gahunda y’ubukangurambaga mu kurwanya igwingira ry’abana, wabereye mu Murenge wa Bigogwe, Akarere ka Nyabihu kuri uyu wa kane tariki 16 Gicurasi 2018 ku rwego rw’igihugu.
Yagarutse ku bushakashatsi bwakozwe ku buzima bw’abaturage mu mwaka wa 2016, bugaragaza ko umubare w’abana bagwingira ugenda ugabanuka ariko asaba ko habaho guhozaho mu gukumira icyo kibazo kigacika burundu.
Agira ati“ Muri 2016, ubushakashatsi bwagaragaje ko ikibazo cy’imirire mibi by’umwihariko kugwingira ku bana bari munsi y’imyaka itanu, byari bigeze kuri 38% bivuye kuri 51% twariho muri 2015.
N’ubwo bigaragara ko uwo mubare ugenda ugabanuka, nk’igihugu, twifuza ko iki kibazo cyacika burundu ntihagire umwana w’u Rwanda ugwingira”.

Minisitiri w’intebe agaragaza ingaruka ziterwa no kurwara indwara zituruka ku mirire mibi n’ingaruka mbi zigera ku bana, ku miryango yabo n’igihugu muri rusange.
Ati“Umwana wahuye n’ikibazo cy’imirire mibi ntiyiga neza, ntabwo akora imirimo yo mu kigero cye neza kandi akurana uburwayi imyigire ye ikamugora. Uwo mwana kandi ahorana indwara zitandukanye rimwe na rimwe zikanamuhitana”.
Minisitiri w’intebe akomeza avuga ko izi ndwara ziterwa n’imirire mibi, zikenesha imiryango kuko kuzivuza bitwara amikoro menshi mu gihe kurwanya imirire mibi bitwara amikoro aciriritse, abana bagakurana ingufu.

Avuga kandi ko atari abaturage gusa batakaza amikoro ahubwo n’igihugu gitakaza byinshi kuri abo bana bagwingiye, ndetse n’umusaruro igihugu gitegereje kuri abo bana ntuboneke uko igihugu kibyifuza.
Minisitiri w’Intebe Eduard Ngirente yasabye abaturage kwitabira gahunda y’imbonezamikurire ku bana, irimo ubukangurambaga ku minsi 1000 ya mbere y’ubuzima bw’umwana, uruhare mu migoroba y’ababyeyi, kwirinda amakimbirane mu miryango n’ibindi.
Bamwe mu baturage ba Nyabihu baremeza ko igitera abana kugwingira ari ubukene n’imyumvire y’abagabo bamwe bangiza imitungo y’ingo zabo bayimarira mu tubari.
Tuyisabe Petronille ati“ Kugwingira kw’abana bacu biterwa n’inzara, ikindi ni uko ubona umugabo yirirwa mu kabari anywera amafaranga menshi kandi mu rugo abana badafite icyo barya ugasanga bwaki yatongoye”.
Barayavuze Felicien agira ati “ Inzara ni ikibazo ariko no gusesagura biriho. Hari ubwo ubona urugo rukize ariko ugasanga umugabo aratundira byose mu kabari,inkoko yatera igi akihutira kurigurisha ugasanga umwana abiguyemo. Dukwiye kujijuka tukita ku buzima bw’abana bacu.”

Akarere ka Nyabihu kari ku isonga mu kugira umubare munini w’abana bagwingiye, aho bari kuri 51% mu gihe igihugu kiri kuri 38%.
Mu gukemura icyo kibazo, Akarere ka Nyabihu ku bufatanye n’umuryango Imbuto Foundation na Banki y’isi, bakomeje gahunda yo gukurikirana imikurire y’abana, hashingwa ibigo binyuranye byakira abana bose bari munsi y’imyaka 6.
Nyirasafari Esperence Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango akaba yashimiye Akarere ka Nyabihu kashyizeho ikigo ECD Bigogwe (Early Childhood Development) gikurikirana imikurire y’abana 546.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti: “Munyarwanda, kumira igwingira ry’umwana kuva agisamwa wita ku mirire myiza n’isuku.”



Ohereza igitekerezo
|